Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, ashobora kumara igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, banganyijemo n’Amagaju FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mukura VS yatsindiye APR FC 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu kino w’umunsi wa 18 wa shampiyona watumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota ane.
Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ikomeza kwiyegereza APR FC irusha amanota ane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsindiwe na Misiri kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, avuga ko barimo kwitegura Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, batagendeye ku mukino ubanza wa shampiyona banganyirije i Kigali muri Kanama 2024, kuko yahindutse ndetse nabo bagahinduka ariko ngo biteguye kuyibonaho amanota.
Ku wa 19 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium 4-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro igera muri ¼, aho yasanze amakipe arimo Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo n’umuterankunga wayo mukuru Skol, aho isanzwe ikorera mu Nzove, kubera ibyo batumvikanaho.
Ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Mamadou Sy, watsinze igitego cyo ku munota wa nyuma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiwe na Rayon Sports 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium, yakomeje gufata umwanya wa mbere irusha amanota atandatu APR FC iyikurikira.
Kuri uyu wa Kane, ku bibuga bitandukanye habereye imikino itandatu ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho Rayon Sports yatsindiye i Rubavu, APR FC ikanganyiriza i Musanze.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona bigabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR FC yo yatsinze.
Ikipe ya Mukura VS yatije Umunya-Ghana, Samuel Pimpong, mu ikipe ya FC Shiroka yo muri Albania, harimo ingingo yo kugurwa mu gihe yashimwa.
Ku wa 6 Gashyantare 2025, kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Kryvbass Kryvyï Rih yakiniraga mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, asinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 yegukana igikombe cy’Intwari 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatangaje abakinnyi bashya barimo rutahizamu Biramahire Abeddy utari witezwe mu bavuzwe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije Habineza Fils François wakiniraga Etoile de l’Est, amasezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa Kabiri,Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports y’abakinnyii icumi kuri penaliti 3-1 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari 2025 isanga APR FC ku mukino wa nyuma bagiye guhuriraho umwaka wa kabiri wikurikiranya.
Ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yungutse Fan Club nshya yitwa ‘Rayon Sports Special Fan Club’ yafunguwe mu Karere ka Kicukiro.
Kuri iki Cyumweru hakiniwe igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Wheelchair Basketball mu bagabo n’abagore,Kicukiro yiharira ibikombe.
Ku wa 21 Mutarama 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Frank Spittler atazongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi nyuma y’umwaka w’imikino 14 yari amaze ayatoza, wabaye ibyiza n’ibibi.
Umudage Frank Spittler ntabwo azongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi yari amaze umwaka atoza nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya AEL Limasol yo muri Cyprus, agiye kumara hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune yo mu ivi (Miniscus).
Ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’Umunya-Nigeria Godwin Odibo, yari yaguze mu mpeshyi ya 2024, mu gihe abakinnyi bayo babiri bashya bakomoka muri Uganda batangiye imyitozo.
Umufana wa Rayon Sports Ndakaza Gerard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.
Ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Burukina Faso, Cheick Djibril Ouattara, uheruka kwirukanwa na JS Kabylie yo muri Algeria.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza.
Abakinnyi babiri bo muri Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, baheruka kugurwa na APR FC, barebye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, iyi kipe yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1 mu Karere ka Rubavu.