Ikipe ya FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro ya 28, nyuma yo gutsindira mu rugo mukeba wayo Espagnol basangiye Umujyi ibitego 2-0 ku wa 15 Gicurasi 2025, ikuzuza amanota 85 irusha Real Madrid ya kabiri amanota arindwi.
Kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona 2024-2025 bazabihemberwa.
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bahagaritse imyitozo kubera kudahemberwa igihe, basabwa gukina imikino itatu ya shampiyona isigaye nk’ikiraka babitera utwatsi.
Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, abatoza ndetse n’abakinnyi bahagarariwe na kapiteni basezeye kuri Darko Nović uheruka gutandukana n’iyi kipe ku bwumvikane.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Umunya-Serbia Darko Novic.
Abakina umukino wa biyari mu Rwanda bavuga ko bafite intego yo guhindura uko umuryango mugari ufata abawukina, bavuga ko ari uw’abasinzi cyangwa wo mu kabari bizatuma isura wari ufite ihinduka ikaba nziza kugeza ubwo wakinwa kinyamwuga.
Mu gihe Rayon Sports isabwa gukorera hamwe ngo irangize shampiyona 2024-2025 ibura imikino itatu itwaye igikombe, bamwe mu babigiramo uruhare kuva ku batoza ntabwo bari mu mwuka mwiza nyuma yo kwizezwa guhembwa inshuro nyinshi, ibirarane bikaba bigeze mu mezi atatu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball yasojwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Uganda mu gihe abatarengeje imyaka 18 batahanye umwanya wa kane.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball iri kubera muri Uganda, nyuma yo gutsinda iki gihugu cyakiriye muri 1/2.
Kuri uyu wa Gatanu, myugariro Fitina Omborenga yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports yamusubije ku byo gusesa amasezerano yari yayandikiye ayisaba.
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Kuri uyu wa Gatatu, hasojwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2024-2025, hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu wa kamarampaka wasize AS Muhanga igarutse mu cyiciro cya mbere itsinze La Jeunesse 2-1 mu gihe Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 kazamukana igikombe.
Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports Fitina Omborenga yasabye gutandukana n’iyi kipe kubera impamvu zirimo kudahemberwa ku gihe.
Amakipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 na 20 yatangiye abona intsinzi imwe mu mikino ibiri yakinnye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball riri kubera muri Uganda .
Abagize amakipe y’u Rwanda y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yageze i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye irushanwa rya #IHFTrophy/Zone 5 bavuga ko ikibajyanye ari ugutwara ibikombe gusa.
Ikipe y’Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2025 nyuma yo kunyagirira Rayon Sports WFC 4-2 kuri Stade Amahoro mu mukino wanyuma wakinwe kuri iki Cyumweru.
Ikundabayo Roben ukinira ikipe ya Muhazi Cycling Generation na Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club, begukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe ku wa 27 Mata 2025.
Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 , nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ku kibuga cya Liverpool (Anfield) 5-1, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Etincelles FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-1 ,yisubiza umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC yawufashe nyuma yo kuhatsindira Rutsiro FC 5-0 , ku wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyagiriye Rutsiro FC yari hasi cyane, kuri Stade Umuganda, ibitego 5-0 ifata umwanya wa mbere, mu gihe itegereje ko Rayon Sports yari iwufite ikina na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe ya Mukura VS kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yahanganyirije na Rayon Sports 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wakinwe iminsi ibiri kubera amatara.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-25 mu mukino usoza umwaka usanzwe wa shampiyona ya Handball isoza ariyo ya mbere mu gihe hategerejwe kamarampaka.
Ikipe ya Rayon Sports yemeye gusubukura umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS ku wa 15 Mata 2025, ugahagarikwa no kuzima kw’amatara ya Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports yari yajuririye icyemezo cyo gusubukura umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Mukura VS nturangire kubera amatara yazimye,isaba gutera mpaga.
Ikipe ya Kiyovu Sports yavuye mu makipe abiri ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye 1-0 mu mukino w’umunsi wa 24.
Kuri uyu wa Gatandatu,hakinwe imikino itanu y’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho Rayon Sports yari yakiriwe na Muhazi United yatsindiye i Ngoma ibitego 2-0 ikisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Nyuma y’uko ku wa 17 Mata 2025, hafashwe umwanzuro ko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga amatara akazima utarangiye ukazasubukurirwa aho wari ugeze, Rayon Sports yavuze ko itazakina.
Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wa Mukura VS na Rayon Sports wahagaze kubera izima ry’amatara kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye byemejwe ko uzasubirwamo tariki 22 Mata 2025,aho wari wabereye ukanakomereza ku munota wari ugezeho.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Arsenal yasezereye Real Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions League,iyitsinze 2-1 igera muri 1/2 yaherukagamo mu 2009.
Kuri uyu wa Gatatu,Irambona Gisa Eric wakiniye Rayon Sports imyaka irindwi yagizwe Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru.