Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports, isoje manda y’imyaka ine hakaba hataraba amatora y’abazaba bayoboye iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, inzego zitandukanye zahuriye hamwe hashyirwaho itsinda rigizwe n’abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate ndetse Gacinya Denis rishinzwe gutegura ahazaza hayo.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket yatangiye itsinda Kenya umukino wa mbere muri itanu bazahura na Kenya mu irushanwa rya "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series".
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Umunya-Espagne Rodri Hernandez ukinira Manchester City yegukanye Ballon d’Or 2024, aba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri iki gihugu uyitwaye nyuma ya Suarez wabikoze mu 1960.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ikipe ya Manchester United yatangaje ko Erik Ten Hag wari umaze imyaka ibiri ayitoza yirukanywe.
Kuri iki Cyumweru, Amavubi yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Djibouti 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo CHAN 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Real Madrid iwayo ibitego 4-0, mu mukino wa Classico ya 258, ndetse n’umunsi wa cumi wa shampiyona, watumye iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo yahatsindiraga Kiyovu Sports 2-1 yujuje imino itanu itabona intsinzi, bihita binayishyira ku mwanya wa nyma ku rutonde rw’agateganyo.
Akanama Gashinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 wagombaga kuyihuza na Nigeria.
Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Rubavu hasorejwe isiganwa ry’amagare yo mu misozi ryari rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, Umunyarwanda Tuyizere Etienne, yaryegukanye mu bakina ku giti cyabo.
Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko amasezerano basinyanye na Gorilla’s Coffee izabaha miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe akazabafasha mu bibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bibagonga.
Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2024 kuri iki Cyumweru,umutoza wa yo Frank Spittler yihanangirije abayisuzugura bavuga ko uzaba ari umukino woroshye kuko bazakina n’ikipe ikomeye.
Kuri uyu wa Kane, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye agace ka Kane k’isiganwa ry’amagare yo mu misozi, mu bakina ku giti cyabo n’aho Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann, bakegukana mu bakina bafatanyije.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2024, hakinwe imikino umunani y’umunsi wa gatatu wa UEFA Champions League 2024-2025 yasize Real Madrid na Arsenal zitahanye intsinzi.
Kuri iki Cyumweru, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru, yasize APR FC ibonye amanota atatu ya mbere, mu gihe Police FC yanganyije n’aho Kiyovu Sports bikomeza kwanga.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium urasubitswe kubera imvura nyinshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wayifashije kuba iya kabiri muri shampiyona.
Nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho Umudage, Thomas Tuchel nk’umutoza wabwo mushya ku masezerano y’amezi 18 abenshi muri iki gihugu bagaragaje ko ari intege nke ku mupira wabo, ndetse bamwe bavuga ko bitari bikwiye nubwo abatoza babo batagaragaza ubutsinzi mu mibare.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsindiye Benin kuri Stade Amahoro ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, yigarurira icyizere cyo gushakisha itike.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’u Rwanda Amavubi itakinnye umukino mwiza yatsindiwe na Benin kuri stade Felix Houphety-Boigny muri Côte d’Ivoire igitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yasize u Rwanda rutomboye Djibouti.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Sudani 1-0 mu mukino wa mbere w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Tanzania.
Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga, wari wahagaritswe imyaka ine adakina kubera kunywa imiti yongera imbaraga, yagabanyirijwe ibihano bigera ku mezi 18.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania, aho igiye gukina imikino ya CECAFA izatanga itike y’igikombe cya Afurika muri iyo myaka.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, hakinwe imikino itandatu y’umunsi wa kabiri wa UEFA Champions League aho Arsenal yatsinze Paris Saint-Germain (PSG) 2-0, FC Barcelona, Inter, Dortmund na Manchester City na zo zibona intsinzi.
Ishuri rya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryongereye Abakarateka barenga 70 ubumenyi binyuze mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe agatangwa na mwalimu James Opiyo.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Stade Umuganda 0-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ariko wari uwa mbere kuri APR FC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda igitego 1-0, itsinda umukino wa kabiri wikurikiranya muri shampiyona.