Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yasubiye ku ivuko , ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho yavukiye mu 1993 mu birori byo kwizihiza igihe imaze byateguwe n’abafana bigahuza n’umunsi wo Kwibohora.
Rutahizamu ukomoka muri Portugal, Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana ari hamwe n’umuvandimwe we bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026 igaragaramo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Fitina Omborenga bavuye kuri Rayon Sports.
Amakipe ya Brazil igizwe na Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjili na Young Boys irimo umunyezamu Kwizera Olivier zasanze Golden Generation na Native Sports muri 1/2 cy’irushanwa rya Esperance Football Tournament.
Umutoza Gatera Musa watozaga Rutsiro FC yasinyiye gutoza ikipe ya AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yiganjemo abakinnyi bashya yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Kabiri, Umunya-Tunusia Ben Moussa El Kebil Abdessattar yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umutoza wayo mushya asimbuye Mashami Vincent uheruka gusoza amasezerano.
Kuri uyu wa Mbere, amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yashyikirijwe ibendera, anahabwa impanuro mbere yo kwitabira Shyampiyona Nyafurika izabera muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, inongerera amasezerano myugariro Serumogo Ally.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yerekanye Fitina Omborenga nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Musanze FC yakoze inteko rusange yatorewemo Nsengiyumva Richard nka Perezida wayo mushya asimbuye Tuyishimire Placide uheruka kwegura.
Mu gihe ku wa 22 Kamena 2025, APR FC yatangaje Rouf Dao nk’umukinnyi wayo mushya, hakomeje kwibazwa niba uyu musore yaba yasinyiye amakipe abiri icyarimwe nyuma y’uko Singida Black Stars na yo yari yabanje kuvuga ko yayisinyiye.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bakiniraga Rayon Sports, nk’abakinnyi bayo bashya kuva mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye Umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’uko Singida Black Stars yo muri Tanzania yemeje ko yayisinyiye.
Ikipe ya Mukura VS yatandukanye n’uruganda rwa rwayikoreraga imyambaro igatangira gukorana na Gofere yo muri Ethiopia, yashyize hanze iyo izakoresha umwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe Gorilla FC yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza Kirasa Alain.
Mu gihe mu Rwanda hiriwe havugwa isinya ry’Umunya-Burkina Faso Raouf Dao muri APR FC, ubuyobozi bwa Singida Black Stars yo muri Tanzania bwemeje ko yabusinyiye amasezerano y’imyaka itatu.
Amakipe 16 yo mu Rwanda no muri Uganda agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe, ryahujwe n’umunsi wo Kwibora wizihizwa buri tariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier wagiranye ibiganiro na Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri, Abanyamuryango ba Musanze FC batumiwe mu Nteko Rusange izaberamo amatora ya Komite Nyobozi nshya izayobora nyuma y’uko Perezida na Visi Perezida beguye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatangaje ko Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko ariwe mutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Zanshin Sport Solutions, yongeye gutegura amarushanwa ya Zanshin Karate Championships asanzwe agira umwihariko wo kugaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Ikipe igizwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Muhadjili Hakizimana yatangiranye intsinzi mu Irushanwa rya Esperance Football Tournament ryateguwe n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude "Cucuri".
Ikipe ya APR FC yasinyishije Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC y’iwabo, mu kibuga hagati yugarira.
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yegukanye Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryaberaga mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police HC yegukanye shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda APR HC imikino 3-0 muri kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu, amakipe ya Tanzania na Zimbabwe yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket asezereye u Rwanda na Uganda muri 1/2.
Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inama y’Inteko rusange kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.
Ikipe ya Drums yegukanye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryahuzaga amakipe atandukanye akina biyari mu Rwanda ryasojwe ku wa 8 Kamena 2025.