Umurundi Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yumvikanye na Rayon Sports ashobora gusinyira kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitaba ibyo ikaba itazakina shampiyona 2025-2026, abo yandikiye bavuga ko atari Umujyi wa Kigali ukwiriye kubazwa imikorere ya buri munsi ya AS Kigali kuko atari ikipe yawo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, muri Lycée de Kigali, habereye irushanwa ry’iteramakofe ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora “Liberation Boxing Talent Competition” ryiharirwa n’Abanyarwanda.
Ikipe ya AS Kigali ishobora kudakina shampiyona 2025-2026, yasabye inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru.
Myukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire William Togui Mel na myugariro Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United.
Umukinnyi Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira, yumvikanye na Rayon Sports kuzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Drissa Kouyate ikanongerera amasezerano rutahizamu Biramahire Abeddy.
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azahabwa arenga miliyoni 143 Frw kubera kwitabira imikino Nyafurika.
Ikipe igizwe n’abarimo Emmanuel Arnold Okwi, Hakizimana Muhadjili yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Esperance Football Tournament.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yasubiye ku ivuko , ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho yavukiye mu 1993 mu birori byo kwizihiza igihe imaze byateguwe n’abafana bigahuza n’umunsi wo Kwibohora.
Rutahizamu ukomoka muri Portugal, Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana ari hamwe n’umuvandimwe we bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026 igaragaramo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Fitina Omborenga bavuye kuri Rayon Sports.
Amakipe ya Brazil igizwe na Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjili na Young Boys irimo umunyezamu Kwizera Olivier zasanze Golden Generation na Native Sports muri 1/2 cy’irushanwa rya Esperance Football Tournament.
Umutoza Gatera Musa watozaga Rutsiro FC yasinyiye gutoza ikipe ya AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yiganjemo abakinnyi bashya yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Kabiri, Umunya-Tunusia Ben Moussa El Kebil Abdessattar yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umutoza wayo mushya asimbuye Mashami Vincent uheruka gusoza amasezerano.
Kuri uyu wa Mbere, amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yashyikirijwe ibendera, anahabwa impanuro mbere yo kwitabira Shyampiyona Nyafurika izabera muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, inongerera amasezerano myugariro Serumogo Ally.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yerekanye Fitina Omborenga nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Musanze FC yakoze inteko rusange yatorewemo Nsengiyumva Richard nka Perezida wayo mushya asimbuye Tuyishimire Placide uheruka kwegura.
Mu gihe ku wa 22 Kamena 2025, APR FC yatangaje Rouf Dao nk’umukinnyi wayo mushya, hakomeje kwibazwa niba uyu musore yaba yasinyiye amakipe abiri icyarimwe nyuma y’uko Singida Black Stars na yo yari yabanje kuvuga ko yayisinyiye.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bakiniraga Rayon Sports, nk’abakinnyi bayo bashya kuva mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye Umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’uko Singida Black Stars yo muri Tanzania yemeje ko yayisinyiye.
Ikipe ya Mukura VS yatandukanye n’uruganda rwa rwayikoreraga imyambaro igatangira gukorana na Gofere yo muri Ethiopia, yashyize hanze iyo izakoresha umwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe Gorilla FC yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza Kirasa Alain.
Mu gihe mu Rwanda hiriwe havugwa isinya ry’Umunya-Burkina Faso Raouf Dao muri APR FC, ubuyobozi bwa Singida Black Stars yo muri Tanzania bwemeje ko yabusinyiye amasezerano y’imyaka itatu.
Amakipe 16 yo mu Rwanda no muri Uganda agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe, ryahujwe n’umunsi wo Kwibora wizihizwa buri tariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier wagiranye ibiganiro na Rayon Sports.