Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika, CP Christophe Bizimungu, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui (RWAFPU-1).
Abaturage bagera kuri 300 bakoze umuhanda uhuza imirenge ya Muhanda na Kavumu yo mu Karere ka Ngororero, bari bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga bakoreye, kuko rwiyemezamirimo wari warabahaye akazi yaje kugenda atabishyuye.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafatiye mu kabari abantu 10 bazwi ku izina ry’abahebyi, basanzwe bazwiho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, bakaba abafatiwe mu Kagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kiratangaza ko umuntu waba yarahawe urukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca ku nshuro ya mbere, bitari ngombwa ko ategereza urwo rukingo na none, ahubwo ku nshuro ya kabiri ashobora guhabwa Pfizer, kandi agakomeza kumererwa neza kuko byizweho.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), bashakishije abantu batatu bacyekagwaho gukwirakwiza urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 3,076 bakaba bari barimo kurukwirakwiza mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu n’uwa Rugerero.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 9 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 890. Abitabye Imana ni abagore 5 n’abagabo 4. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abinjiye bashya mu bitaro ari 10 mu gihe ababisohotse na bo ari 10, (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda, akaba yaherekejwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indge mpuzamahanga cya Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 07 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 7 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 881. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 3. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abinjiye bashya mu bitari ari 18 mu gihe ababisohotse (…)
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes yongere shene 12 kuri Nova Bouquet z’Igifaransa n’iz’Icyongereza ku zo yari isanzwe yerekana.
Ku itariki 4 na 5 Kanama 2021, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage, muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw’urumogi n’ibiro 60 byarwo.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 14 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 874. Abitabye Imana ni abagore 6 n’abagabo 8. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 25 mu gihe ababyinjiyemo (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ba ofisiye bato 39 muri Polisi y’u Rwanda barimo kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bakoreye urugendo shuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku Gicumbi cy’Intwari z’igihugu mu (…)
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iratangaza ko mu cyumweru kimwe cyo kuva ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga kugeza ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021, abantu 12 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.
Ku wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batwitse banamena ibiyobyabwenge birimo litiro 348 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 1358, ibiro 5 by’ikiyobyabwenge cya Mayirungi n’ibiro 2 by’urumogi.
Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Nzanana Evariste bakunze kwita Gakara na Nsanzipfura Augustin, bombi bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 9,618 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, abamaze gukingirwa byuzuye ni 476,140. Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 844. Abitabye Imana ni abagore 9 n’abagabo 4. (…)
Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021, Polisi yerekanye umushoferi witwa Wibabara Jean Claude w’imyaka 28, yafashwe ku itariki ya 01 Kanama 2021 saa yine z’ijoro atwaye abantu yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 971 bakaba babonetse mu bipimo 9,677. Abantu 11 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose hamwe uba 798. Abitabye Imana ni bagore 6 n’abagabo 5. Iyo Minisiteri (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.
Ku 25 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Malawi, ku ya 26 Nyakanga 2021, uwo muyobozi yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, akomeje uruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Malawi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, akaba yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba riherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane bari bafite magendu y’imyenda ya caguwa barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (Panya), bari bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 mu Rwanda abanduye Covid-19 ari 791 na ho mu minsi irindwi ishize abanduye ni 7,905. Abantu 15 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 757. Abitabye Imana ni abagore batatu (3) n’abagabo 12. Iyo Minisiteri itangaza (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33, ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abatuye mu turere turi muri Guma mu Rugo ndetse n’Umujyi wa Kigali, bagiye kongera guhabwa ibiribwa kuko igihe cyo kuguma mu ngo cyongereweho iminsi itanu.