Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, barakangurirwa kwimakaza ubutabera bwunga, bugakorerwa mu miryango, kuko biri mu bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abagana inkiko, abafungirwa muri za kasho n’amagereza, ndetse bigaca n’amakimbirane mu miryango, bityo n’abantu bakabona umwanya wo gukora ibibafitiye inyungu.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yahereye ku bisasu biheruka kugwa ku butaka bw’u Rwanda, bigakomeretsa bamwe mu baturage ndetse bikanangiza ibyabo, abizeza ko ibyo bitazongera kubaho, kandi ko bakwiriye gukomeza ibikorwa byabo bumva batuje kandi batekanye, kuko ingamba zashyizweho mu kubungabunga (…)
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, bahamya ko bashishikajwe no gushyira imbaraga mu gukumira ko ibihe by’icuraburindi ryabaye mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bitazasubira ukundi.
Imiryango 450 ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ni yo iheruka kwemezwa ko izimurirwa ahandi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kwagura iyo Pariki, hagamijwe ko igira ubuhumekero buhagije, no kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru hiyongereyeho Akarere ka Nyabihu, basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu; kuko ari yo mahitamo abereye u Rwanda, akaba ari na yo azarugeza ku iterambere ryifuzwa.
Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke, bibumbiye mu matsinda yibanda ku buhinzi bw’imboga, baravuga ko bagiye kurushaho kongera ubwiza n’umusaruro wazo, kugira ngo babone uko bihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko.
Abajyanama b’Akarere ka Musanze, bagaragarije abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, zimwe mu nyungu ziri mu kubungabunga urukuta rutandukanya iyo Pariki n’abayituriye, harimo no kuba byagabanya ibyago byo konerwa na zimwe mu nyamaswa.
Umuryango Never Again usanga ikibazo cy’amakimbirane kikigaragara mu miryango, ari mbogamizi zituma abayigize babaho badatekanye, bityo ntibabone n’uko bagira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa, iterambere ryabo rigahora inyuma y’iry’abandi.
Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa bajya gushaka amazi meza; rimwe na rimwe hakaba ubwo bakoresha n’ay’ibirohwa, bitewe n’uko amavomo bari baregerejwe yafunzwe, bagasaba ko yafungurwa.
Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko bagifitiye Igihugu umwenda, wo kurangwa n’imikorere ihindura isura mbi yaranze bagenzi babo, bijanditse mu gucura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, rugaragaza ko hari ibitekerezo byinshi byabyazwamo imishinga inyuranye, yagira uruhare mu gusubiza byinshi mu bibazo biri ku isoko ry’umurimo, ariko rukerekana ko rukibangamiwe n’uko rutabona uko ruyishyira mu bikorwa mu buryo bwagutse, bitewe no (…)
Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri gukora ubuvugizi, buzatuma ibyo bitaro byongererwa ubushobozi, kugira ngo serivisi zihatangirwa zizarusheho kunogera ababigana.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative yitwa KOGUGU ihinga, ikanahunika imbuto y’ibirayi, bo mu Karere ka Nyabihu, barasaba Akarere kubaha ingurane z’amazu yabo, ari mu mbago z’aho ibiro by’aka Karere byubatswe, kugira ngo babone ubushobozi bwo kwimukira ahandi bisanzuye, kuko aho bari ubu, badafite ubwinyagamburiro.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Ibirunga, ubwo yarimo yirukanka mu mirima y’abaturage iri hafi yaho, ikubitana n’umuhungu w’imyaka 14 iramukomeretsa.
Ababyeyi barerera ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri ya Nanga, riherereye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko mu gihe nta gikozwe vuba, muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, bazisanga abana babo batembanywe n’umuvu w’amazi, akunze kuzura, akarengera ikiraro, abana bambukiraho, bigaragara ko ari (…)
Mu kurushaho kwimakaza isuku no gukebura abatarayigira umuco, abaturage bo midugudu itandukanye igize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bamaze igihe barishyiriyeho gahunda yo kujya bazenguruka mu ngo bagenzura isuku, aho urugo basanzemo umwanda bafatanya gukebura nyirarwo, bakanamukorera isuku, barangiza bakamuca (…)
Abahinzi b’ibireti bo mu Karere ka Nyabihu, by’umwihariko mu Murenge wa Kabatwa, bavuga ko batangiye ubuhinzi bw’ibireti batiyumvisha inyungu iburimo, ariko uko bagiye babwitabira, bafashwa mu bujyanama butuma bita kuri iki gihingwa, byagiye bibafasha mu kongera umusaruro wabyo, bibabyarira inyungu biteza imbere.
Ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda, bifatanyije n’isi yose mu isengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bizihiza umunsi w’Ilayidi(Eidil-Fit’ri). Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, ubwo bifatanyaga n’Umuryango mugari w’Abayisilamu bahabarizwa, bagaragaye mu myambaro ya (…)
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yahamagariye Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwimika umuco wo kugandukira Imana, baharanira kurwanya ikibi, kugira ngo babashe kubaho, bagendera kuri gahunda nzima ari nako buzuza inshingano z’ibyo basabwa gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturutse mu bihugu 9, bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force-EASF), ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, basoje amahugurwa, bungukiyemo ubumenyi mu birebana n’igenamigambi rihuriweho.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, basanga gusura ibice ndangamateka biri ahantu hatandukanye mu gihugu, ari kimwe mu bizatuma barushaho gusobanukirwa byimbitse, ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka zayo n’icyo bakora ngo baharanire ko itazongera ukundi.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibireti mu Murenge wa Kabatwa (KOAIKA), barishimira uburyo icyo gihingwa gikomeje kugira uruhare rufatika mu bukungu, bwaba ubwabo n’ubw’igihugu.
Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwarahagaritse amasezerano yabo y’akazi, bakisanga mu bushomeri, biturutse ku kuba batarahise basubiza amafaranga y’imishahara y’imirengera, bagiye (…)
Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Musanze, biyemeje guhagurukira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice bimwe na bimwe, bisa n’aho wari utangiye gufata indi ntera; mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, byafashije mu gutuma imibiri y’ababo iharuhukiye isubizwa agaciro bambuwe, igihe bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba Abanyarwanda gukumira umuco wo kudahana, mu rwego rwo kwirinda kugera ikirenge mu cy’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, bwimitse uwo muco kugeza ubwo bigejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, asanga igihe kigeze ngo abagitsimbaraye ku muco mubi wo kugoreka amateka ya Jenoside n’abayavuga uko atari bahindure iyo migirire, kuko bikoma mu nkokora gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’Imyaka 28 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse ndetse n’abatarahigwaga, bahamya ko bakomeye ku ntego yo kwimakaza imibanire izira ivangura ry’amoko, no gushyigikira ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeza gushinga imizi mu Banyarwanda, kugira ngo bikomeze kubabera umusemburo w’iterambere ryifuzwa.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arahamagarira abarimu n’urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, kubaka amateka adafite aho ahuriye n’amacakubiri, kuko aribwo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kibakeneyeho.
Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana inkuru z’imishinga inyuranye, ibumbatiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bakishimira ko harimo imwe n’imwe igenda ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba n’indi (…)