Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 632 bo mu Karere ka Burera, bitwa “Imboni z’Umutekano za Burera”, bagiye kwifashishwa mu gukumira ibiyobyabwenge, magendu n’abakoresha ibyambu bya panya(abambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye ibiyobyabwenge na magendu).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burakangurira abahinzi kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto ku ma site atandukanye ahujweho ubutaka, ku buryo nibura impera z’icyumweru gitaha, bazaba barangije iyo mirimo, kugira ngo babone uko bakurikizaho (...)
Umugabo n’umugore we batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho mu rugo rwabo ruherereye mu Murenge wa Nkotsi, ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, barimo bahabagira inka yari yibwe umukecuru witwa Bosenibo Zerda wo mu Murenge wa Rwaza, bahita batabwa muri yombi.
Abaturage bo mu turere 15 mu tugize igihugu, bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu, binyuze mu mushinga wo kuboroza amatungo magufi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka hakiri kare, mu kwirinda kugongana n’amategeko ahana mu gihe hagize ufatiwe mu byaha nk’ibyo.
Abasirikari, abapolisi, abasivile n’abacungagereza baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, batangiye kongererwa ubumenyi mu birebana no kwigisha abandi ihame ry’uburinganire, mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi n’indi Mirenge byegeranye, bavuga ko babangamiwe no kuba badafite ahabegereye bashyingura ababo, bitewe n’uko irimbi rya Kinigi ryamaze kuzura ndetse ritagikoreshwa, bagasaba irindi rishya kuko bibagora cyane iyo babuze ababo.
Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’ubucuruzi, irashya n’ibicuruzwa byarimo byose birakongoka, Poliri y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije uwo muriro.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, irakangurira urubyiruko kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bidindiza intego zo guhashya burundu icyo cyorezo cyugarije isi.
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafatiye abantu 28 muri resitora bahahinduye utubari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
N’ubwo u Rwanda ari igihugu gishishikajwe no guteza imbere uburingane, gufasha umugore kwiteza imbere no kugira uruhare mu bimukorerwa, kugeza ubu hari abagore bacyitinya, bakabatwa n’ingaruka zituruka ku bukene, aho binabakururira ihohoterwa kubera kudasobanukirwa inzira banyuramo, ngo biteze imbere bikabafasha no (...)
Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane bafite amikoro make, bavuga ko ikiguzi kiri hejuru cy’ibikoresho byagenewe isuku y’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango (Cotex), ari imwe mu nzitizi ituma batabasha kubona uko bita ku isuku yo ku mibiri yabo uko bikwiye.
Abanyarwanda 16 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira (...)
Inkongi yibasiye Igishanga cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021. Ni inkongi yibasiye agace gaherereye mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere.
Mu bugenzuzi Polisi yakoze mu gihe cy’amasaha 24, bugamije kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, yafashe abantu 670, barimo n’abo yasanze mu tubari tutemewe, na za resitora bahakorera ibirori, inama z’ibimina n’izitegura ubukwe, ari nako banywa inzoga mu (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buremeza ko bwatangiye gushyira imbaraga, muri gahunda yo kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, nk’imwe mu ntwaro izabafasha kurandura icyo kibazo kikigaragara mu bana bo muri ako Karere.
Abaturutse mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, byo mu Rwanda, bifite aho bihuriye n’imicungire y’ibiza; bamaze iminsi, bigishwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishya, rizwi nka “Artificial Intelligence”, rifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago n’ingaruka ziterwa n’ibiza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, arizeza abaturage bo mu Karere ka Musanze, ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira no guhana abantu bonesha imyaka yabo.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bagiye gufashwa kubona igishoro cy’amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iratangaza ko imaze gufata abantu 38 biganjemo insoresore n’abana bato biyise aba ‘Marine’, bajyaga bategera abantu mu mihanda, no mu makaritsiye, bakabatera ‘catch’, zikabambura ibyo bafite ndetse zikabakomeretsa.
Imiryango 23 yo mu Karere ka Burera, yashyikirijwe amazu yubakiwe, abayigize banezezwa no guca ukubiri n’ubukode, abandi batandukana n’ikibazo cyo gusembera mu baturanyi.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari insoresore zikora urugomo zikanambura abaturage, ziyise Abajangweri; ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buratangaza ko bwatangiye kuzihiga bukware, no kuzifatira ibihano, mu rwego rwo kuburizamo iyo myitwarire, bitarafata indi ntera.
Hari abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ikibazo kikigaragara cy’abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo, ari imwe mu mpamvu ituma hari abatinya kuyaraza mu biraro, bagahitamo kurarana na yo mu nzu, kuko ngo ari ho baba bizeye umutekano wayo.
Umusore witwa Twambazimana w’imyaka 25 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB, acyekwaho kwica umubyeyi we akoresheje ishoka.
Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, kugira ngo n’ibindi biteganyijwe kuzagerwaho mu gihe kiri imbere bizashoboke.
Abatuye mu masantere atandukanye y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Kagogo na Cyanika mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ugendana umupanga aho ari hose, akawifashisha mu gukomeretsa abantu, gutema ibiti mu mashyamba n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Kagogo, ari wo uza imbere y’indi Mirenge igize Akarere ka Burera mu kurangwamo ubwiganze bw’ibyaha birimo n’ibibyara impfu za hato na hato, abaturage bo muri uwo Murenge, baratangaza ko bagiye kurushaho gufatanya n’Ubuyobozi mu gukaza ingamba zizafasha guhashya ababikora, kuko (...)