Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kuva aho igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kigabanyijwe mu mavuriro yigenga, gikuwe ku mafaranga 10,000 kigashyirwa ku 5,000 y’u Rwanda, ubu batakigorwa no kumenya uko bahagaze; bigatuma barushaho gukaza ingamba zo irinda kandi barinda (...)
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad wo mu Karere ka Musanze.
Bamwe mu baturage bafite imitungo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi inyuze muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ngo bamaze umwaka bategereje guhabwa amafaranga y’ingurane babaruriwe, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze yafunzwe nyuma yo gufatirwamo abantu bahahinduye akabari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyikirije Akarere ka Musanze, ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge by’inyubako. Ibi bikoresho bigezweho byitezweho kujya bigaragaza ibipimo ngenderwaho mu kunoza imyubakire, no kurinda impanuka zikomoka ku kuba imyubakire itanoze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Inzego zishinzwe umutekano, baraburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge, ubucuruzi bw’ibintu bitemewe n’ibyarengeje igihe bukomeje kugaragara hirya no hino; ko batazihanganirwa kuko ibyo bakora bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko kuba harashyizweho amabwiriza abuza abantu kujya guhahira cyangwa gucururiza mu masoko, mu gihe bari kumwe n’abana, ari zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba abo bana bakwandura (...)
Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.
Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza abatari bacye ari na ko gihitana abandi, mu bice byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, hakomeje kugaragara abarimo n’urubyiruko barenga ku mabwiriza yo kucyirinda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aratangaza ko ingeso yo guhishira cyangwa gukingira ikibaba abinjiza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ituma intego yo kubihashya burundu itagerwaho, bityo agahamagarira buri wese kumenya uruhare rwe mu gutanga amakuru ku babitunda, ababicuruza cyangwa ababinywa.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere witwa Bizumuremyi Ali Bashir, ku mishinga imwe n’imwe y’Akarere itaragenze neza.
Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, batangiye igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ahahurira abantu benshi, hagaragara urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri iteranye ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, igakuraho gahunda ya Guma mu rugo, yaherukaga gushyirirwaho Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, abatwara abagenzi ku magare na moto bo mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu bishimiye gusubukura imirimo, aho bafite intego yo kurushaho gukaza (...)
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Abaturiye n’abitegura gukorera imirimo itandukanye mu gakiriro gashya k’Akarere ka Musanze, barishimira ko kagiye kubabera isoko y’imirimo, bibakure mu bukene baterwaga n’ubushomeri.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko gahunda yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, ari intambwe nziza, yitezweho kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bari bamaze igihe kinini bahanganye na cyo.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Musanze, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa abandi baba abashinzwe iterambere ku rwego rw’Utugari two mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, bwashyikirije ibitaro bya Butaro imbangukiragutabara nshya, izunganira abaturage mu kubagabanyiriza imvune baterwaga n’urugendo rurerure bajyaga bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Abantu bataramenyekana bagabye igitero cyahitanye Jovenel Moïse, wari Perezida y’Igihugu cya Haïti bamusanze iwe mu rugo, bikaba byabaye mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Hakuzimana Valens, n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bakubita umumotari wari utwaye imizigo.
Abagize Umuryango witwa ‘Nyabihu Survivors Family’, bemeza ko kubwira abakiri bato amateka mabi yaranze u Rwanda, bituma barushaho kuyasobanukirwa, bikabatera imbaraga zo gukunda igihugu no kukirinda abafite umugambi wo kucyoreka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, aratangaza ko ikibazo cy’abagaragaye mu mashusho bakorera umuntu urugomo kiri gukurikiranwa. Ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuntu bivugwa ko ari umumotari, bamukubita, bikagera n’ubwo bagerageza kumunigisha umugozi.
Umukecuru utishoboye witwa Ancilla Mukarugambwa, yashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni eshanu y’u Rwanda.
Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) bibarizwa mu Karere ka Musanze, barishimira ko nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, hari intambwe iterwa umunsi ku wundi mu rwego rw’ubuvuzi. Aho ubu batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kandi ku kiguzi cy’ubuvuzi kiri hasi, bigatuma ntawe (...)
Umurambo w’umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre, bakundaga kwita Kamana, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, ureremba hejuru y’amazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buratangaza ko bugiye gusuzuma ubwegure bw’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, wasezeye kuri izi nshingano.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatirwa mu tubari bahanywera inzoga rwihishwa kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ku nkengero z’imihanda yose ibarizwa mu mujyi wa Musanze, hatangiye guterwa ubusitani bushya, busimbura ubwari buhasanzwe, mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuwongeramo ibyiza nyaburanga mu buryo bujyanye n’igihe.