Umugabo witwa Ntezimana, yafatiwe mu cyuho agerageza guha umu DASSO ruswa y’amafaranga 5,000 ahita atabwa muri yombi.
Imiryango itishoboye 171 yo mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kwiturwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, itangaza ko igiye kugera ikirenge mu cya bagenzi babo basaga ibihumbi 10 bazorojwe mu myaka ishize, aho bagiye kuzifata neza kugira ngo zizabakamirwe zinabahe ifumbire, barandure imirire mibi, kandi bahinge (…)
Urubyiruko 205 ruturutse mu gihugu hose, rwari rumaze iminsi itanu mu mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze rwongererwa ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’imihanda y’ibitaka no kuyibungabunga, ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 yarasojwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco arusaba kutazaba ba bihemu.
Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Karere ka Musanze, witwa Umuhoza (twamuhinduriye izina), ahereye ku ngaruka yakururiwe no gushukwa, bikamuviramo guterwa inda akiri muto, aragira inama abandi bakobwa, yo kwitwararika no kudashidukira ababizeza ibitangaza bakabashora mu ngeso z’ubusambanyi.
Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, biyemeje kurangwa n’indangagaciro zishyira imbere ukuri, kurangwa n’ubumwe no guharanira ko iterambere ry’Igihugu ridasubira inyuma.
Ba rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, bahawe ibihembo nyuma y’uko imishinga yabo igaragaje udushya n’ubudasa.
Abanyeshuri 152 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko iyi ari imbarutso yo kuba ba rwiyemezamirimo babereye isoko ry’umurimo.
Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bizeye gukora ibishoboka ngo bace ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, babikesha umuyoboro w’amazi meza bubakiwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunnyi rugaragaza ko Akarere ka Rulindo, ari ko gahiga utundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.
Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.
Ambasade ya Israel mu Rwanda, yafunguye santere y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (STEM Power Model Centre), iherereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.
Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.
Komite Nyobozi nshya iheruka gutorerwa kuyobora Akarere ka Burera, isanga ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abana bagwingiye kiri mu byihutirwa igomba gushakira igisubizo, kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho kwitabwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, aratangaza ko inyubako nshya zubatswe mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, Igihugu cy’u Bushinwa cyamurikiwe Leta y’u Rwanda, zigiye gutuma iri shuri rirushaho kwiyubaka mu bijyanye (…)
Abaturage 1,205 bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe telefoni zigezweho za Smartphones, biyemeza kuzikoresha neza kugira ngo bibafashe kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga.
Aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, bari bamaze ibyumweru bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) bakarishya ubumenyi mu birebana no kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2021, basoje amahugurwa, biyemeza kuba umusemburo mwiza muri bagenzi babo, yaba mu (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo kwishakamo ubushobozi bakigurira imodoka y’Umutekano, baratangaza ko igiye kubunganira muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, no kujya bayifashisha kugira ngo abawuhungabanya bashyikirizwe byihuse inzego z’ubutabera.
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, bakaba bitezweho kunoza akazi kabo.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umunyambanga wa Leta w’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Imodoka igenewe gutwara abarwayi izwi nk’Imbangukiragutabara, yakoreye impanuka mu Karere ka Musanze, abantu bari bayirimo barakomereka na yo irangirika bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Nkusi Deo, asanga urubyiruko rutagize uruhare mu gusigasira umuco w’igihugu, no kuwubakiraho mu bikorwa bitandukanye rugiramo uruhare, byasa n’aho ibyo rukora ari imfabusa, bikagereranywa n’igiti kitagira imizi.
Ndagijimana Juvenal, wamenyekanye cyane mu mbyino gakondo akaba yari n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yitabye Imana.
Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko uko iminsi igenda ihita, ari nako hagaragara impinduka nshya, zishingiye ku bikorwa bitandukanye bivuka umunsi ku wundi, cyane cyane bigaragarira mu mishinga y’ibikorwa remezo, byaba ibigirwamo uruhare na Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barashima uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bikorwa bakora, bikagira abo bikura mu bukene, bakajya mu cyiciro cy’abafite imibereho myiza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iza gisirikari, ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, bamenye ibiyobyabwenge bigizwe na litiro zisaga 300 za kanyanga, ubwo yari imaze kuzifatira mu Mudugudu wa Karero, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agamije kububakira ubushobozi mu birebana no kuba indorerezi za gisirikari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mu butumwa bwa Loni.