Abacuruzi n’abaguzi b’ibiribwa cyane cyane amavuta yo guteka, baratangaza ko muri iki gihe amavuta arya umugabo agasiba undi, kubera ukuntu ahenze ku masoko.
Abo bantu uko ari 66 barimo abagore 41 n’abagabo 15 bafashwe saa sita n’igice z’ijoro ry’itariki 7 Mata 2021, ubwo barimo basengera mu rugo rw’umuturage witwa Mukankusi Melanie w’imyaka 60, ruherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Musenda, Umurenge wa Gatebe mu Karere ka Burera.
Umurambo w’umugabo witwa Ndahayo Abraham wasanzwe mu kirombe gicukurwamo umucanga, giherere mu mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera, hamaze kuboneka 20% byayo. Akaba ari nayo akarere kagiye guheraho, gatangiza imirimo yo kubaka iyo nyubako mu gihe cya vuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko icyiciro cya kabiri cy’imihanda ya kaburimbo irimo gutunganywa mu bice by’umujyi wa Musanze, kirimo kugana ku musozo.
Dr Mushimiyimana Isaie, umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 2 Mata 2021, nibwo byamenyekanye ko yashizemo umwuka.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Irondo ry’isuku” nk’umuyoboro wo gukurikiranira hafi uko isuku y’ahantu n’iyabantu ishyirwa mu bikorwa, bifashe guca umwanda.
Abagore 380 b’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Ntara y’Amajyarugu kuva ku wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, batangiye gushyikirizwa telefoni ngendanwa zigezweho za ‘Smart phones’, basabwa kuzazifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi aho kuzikoresha ibidafite umumaro.
Abarwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri badafite amikoro, nyuma yo kugenerwa ubufasha n’itsinda ryitwa One love family, batangaje ko bibongereye ihumure.
Imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe (ibyiciro byacyuye igihe) yo mu Karere ka Burera, kuva ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, yatangiye gushyikirizwa amabati, bamwe bibabera nk’igitangaza kuba batazongera kuba mu nzu banyagirirwamo.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera, baratangaza ko ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka mu bikorwa bigamije kubahindurira imibereho, hari urwego imaze kubagezaho, bakaba batakireberwa mu ndorerwamo y’ubukene no kutagira akamaro, kuko izo miliyoni 70 bemeza ko hari aho zibagejeje mu kwiteza imbere.
Kayitesi Clarisse, rwiyemezamirimo washoye imari mu bijyanye no kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori akoramo ifu ya Kawunga akanabibyaza ibiryo by’amatungo, mu gihe cy’imyaka itanu amaze abikora asanga umusaruro uruta ibindi yakuyemo ari ugutinyukira gukora no kuba hari abo yahaye akazi, bakaba batunze imiryango yabo.
Urubyiruko rwihangiye imishinga mishya muri iki gihe cya Covid-19 n’abari basanzwe bafite iyagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, baratangaza ko ibikorwa byabo, ubu byatangiye kuzanzamuka, babikesha ikigega cyo gushyigikira imishinga y’urubyiruko.
Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Ni igihembo gitangwa n’Ikigo cya “Global Finance” buri mwaka, kigahabwa ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’amabanki byo hirya no hino ku isi byitwaye neza.
Abiganjemo urubyiruko rurimo n’urwarangije kwiga imyuga itandukanye bo mu Karere ka Musanze, baratagaza ko kutagira aho gukorera hisanzuye biri mu byatumaga batabona uko bashyira mu ngiro ibyo bize, bikabatera ubushomeri none icyo kibazo kigiye gukemuka.
Imyaka 27 iri hafi gushira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe. Icyo gihe gishize ari nako Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze basaba ko hubakwa urwibutso rujyanye n’igihe, mu kurushaho guha icyubahiro ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bashyinguwe mu rwibutso rwa Muhoza, (...)
Imibare y’Uturere uko ari dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe kiba kigizwe n’itumba ryinshi.
Abagana Ikigo nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Karere ka Musanze batangiye kwiruhutsa imvune iterwa n’urugendo rurerure bakoraga n’amaguru bahetse abarwayi cyangwa bajya kwivuza. Ibyo bakabikesha imbangukiragutabara nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, bamaze ukwezi kumwe bashyikirijwe.
Abo bantu uko ari 27, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Mushimiyimana Jacqueline, ruherereye mu Mudugudu wa Busa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.
Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya. Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko (...)
Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (...)
Umugabo witwa Nyabyenda Alphonse ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, yahishe udupfunyika 2,650 tw’urumogi muri bafure za Radio.
Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, yakuwe mu kidendezi cy’amazi basanga yamaze gushiramo umwuka.
Batangiriye ku gukusanya amafaranga 50 buri wese, bitabira umwuga wo kuboha ibiseke, uko yiyongeraga na bo bagura ibikorwa ku buryo ubu barenze ku kubigurishiriza ku masoko yo hafi yabo, bakaba babigemura no mu tundi turere tw’igihugu no hanze yacyo, ku buryo bageze ku mitungo y’asaga miliyoni 30Frw.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bafite ibyishimo n’icyizere cy’uko ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19 bigiye kugabanuka, nyuma y’aho baherewe urukingo rwayo kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, arizeza Abaturarwanda ko inkingo zose zaba izamaze kugezwa mu gihugu n’izigitegerejwe zujuje ubuziranenge, kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19, bityo ko batakwita ku by’abazisebya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo kunoza urutonde rw’ibyiciro by’abazakingirwa ku ikubitiro icyorezo cya Covid-19, bikazakorerwa hirya no hino mu gihugu, gukingira bikazatangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.
Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere kaRusizi kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021.
Bamwe mu baturiye aharimo gukorwa umuhanda uzashyirwamo kaburimbo, Buranga-Base mu Karere ka Gakenke bafite imitungo iri kwangizwa n’ikorwa ryawo, bari mu gihirahiro kubera ko hari bagenzi babo bishyuwe amafaranga y’ingurane z’iyo mitungo bo bakaba batirishyurwa kugeza ubu.