Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, n’itsinda bari kumwe ry’abayobozi mu nzego zinyuranye hamwe n’abaturage, bifatanyije mu gutangiza gahunda y’icyumweru cyahariwe isuku n’isukura. Ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Gahisi, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no gusanga umwanda ukabije mu rugo (...)
Abagore biganjemo abibumbiye mu makoperative anyuranye abarizwa mu Karere ka Gakenke, bemeza ko bashishikajwe no gukora imishinga, ituma barushaho kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ababyeyi b’abana barererwa mu marerero azwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, barishimira uburyo akomeje kugira uruhare rufatika mu kurinda abana babo kwandagara mu mihanda no mu nsisiro, bityo na bo bakabona uko bashaka ibitunga ingo badafite impungenge z’aho (...)
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arahamagarira Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, kurushaho gukaza ingamba zirimo no kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza, kugira ngo bibafashe kuzahangana n’igihe cy’itumba (...)
Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, yiganjemo ayo mu bice by’icyaro, hakomeje kugaragara umubare w’abana utari muto, bahacururiza cyane cyane ibiribwa nk’ibisheke, ibigori bitetse, amandazi, imbuto n’ibindi bitandukanye.
Kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, hatangijwe igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, yari yarajugunywe ahahindutse urwibutso rwa Muhoza mu Karere Musanze, kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu (...)
Abahinzi b’ibigori bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umusaruro w’ibigori urimo kuba mucye cyane, ku buryo icyizere cyo kwihaza mu biribwa bigizwe n’iki gihingwa cyangwa icyo gusagurira amasoko, cyamaze kuyoyoka.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, basanga ibihugu bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, bikwiye gushingira ku ihame ntakuka ryo gushyira hamwe, kugira ngo bibashe kubaka iterambere ritajegajega.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke, yafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke gutunganya amaterasi ku butaka buri ku buso bwa Hegitari 4.5, mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Birambo mu Murenge wa (...)
Abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bishimiye kongera kwifatanya mu gikorwa cy’umuganda, wari umaze imyaka ibarirwa muri ibiri warahagaze kubera Covid-19.
Inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Burera, zivuga ko zigiye kurushaho kunoza imikoranire hagati yazo n’umuryango Compassion International, kugira ngo umubare munini w’abana batishoboye n’imiryango bakomokamo, babashe kugerwaho na gahunda zituma koko babasha kwigobotora ingoyi (...)
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), hamwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda), muri gahunda yo gusura amashuri yisumbuye, batangiye guhera ku ya 18 igasozwa ku ya 19 Gashyantare 2022, (...)
Urugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), rutangaza ko urubyiruko nirurushaho gushyira imbaraga mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari, bizafasha ko amahame n’amabwiriza agenga ibaruramari, arushaho kumenyekana no kwimakazwa, bifashe no mu iterambere (...)
Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi mu (...)
Abo Basenateri batangaza ibi mu gihe hari abaturage by’umwihariko bakorera mu nyubako zihuriramo abantu benshi, nko mu masoko, mu ma banki, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagaragaza ko badafite ubumenyi buhangije bw’ubutabazi bw’ibanze bakwikorera byihuse, mu gihe haramuka habayeho inkongi (...)
Umugabo witwa Iyakaremye Théogène ufite ubumuga bw’ingingo, aratabaza nyuma y’uko yibwe igare ry’inyunganirangingo yagendagaho, ibimushyira mu ihurizo ry’uburyo azongera gukora ingendo ajya gushakisha ibitunga urugo rwe.
Umugabo w’imyaka 35 ukomoka mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amabuye y’agaciro ya gasegereti, apima ibiro 1,288 yari atwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, mu buryo bwa magendu.
Abarimu bigisha mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC-Musanze, baratangaza ko imikoranire hagati yaryo na Kaminuza ya Parma yo mu gihugu cy’u Butaliyani, irimo kubafasha kongera urwego rw’ubumenyi bw’amasomo bigisha, bigatuma barushaho kunoza imyigishirize ifite (...)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Musanze, barishimira Urwibutso ruri hafi kuhuzura, bakavuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu gusubiza ababo icyubahiro, bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro mu gihe cya Jenoside.
Robert Pires na Ray Parlour bamamaye mu ikipe ya Arsenal bagaragaje ko bagiriye ibihe byiza mu Rwanda, muri gahunda bajemo ya Visit Rwanda, y’ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abamotari bahisha pulake za moto zabo, bagamije kuyobya uburari no guhishira ibyaha, kuko bituma hari bagenzi babo babarwa nk’abakoze amakosa nyamara bazira ubusa.
Urubyiruko rukora ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi, rurasabwa kurangwa n’imikorere ituma impano zabo zirushaho gukura, kugira ngo zibabere igishoro gituma bihangira imirimo, bibesheho kandi batange akazi ku bandi; birinde benshi guhora bahanze amaso Leta.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, asanga kubaka igihugu gikize gifite icyerekezo kandi kirambye, bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibavangira.
Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo (...)
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), busanga kwimakaza indangagaciro z’ikinyabupfura, kunga ubumwe, gukunda igihugu no kunoza umurimo, biri mu byo Abanyarwanda badakwiye gusiga inyuma, kugira ngo barusheho gusigasira no kurinda ibyo Intwari zagejeje ku (...)
Abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze, barataka gukorerwa urugomo n’abana b’inzererezi biyise Abamarine, bakunze kugaragara mu gihe cy’amasaha ya nijoro no mu rukerera, bategera abantu mu mihanda iri rwagati mu mujyi wa Musanze, bakabambura kandi bakanabakorera urugomo rushingiye ku gukubita no (...)
Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka (...)
Bamwe mu babyeyi b’abana bahoze bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, zikomeje gushyirwaho zigenda zizana impinduka zifatika, zabafashije gusobanukirwa ko ari bo mbere na mbere bafite urufunguzo rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, no kumenya ko aho (...)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.