Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), yashyikirije imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo abamugariye ku rugamba bo mu Turere dutanu tw’Igihugu.
Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo (...)
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu batunga agatoki bamwe mu bakuru b’Imidugudu kubakubita, hakaba n’abavutswa ibyo bakabaye bagenerwa bibafasha kuzahura imibereho.
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari (...)
Umugore witwa Akingeneye (izina twamuhaye), wo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko guhishira umugabo yakoreraga akazi ko mu rugo wamusambanyije akamutera inda ubwo yari akiri umwangavu, byamuviriyemo guterwa indi nda ya kabiri, none akomeje kugorwa n’imibereho yo kurera abo bana atishoboye.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa nikomeza gushyirwamo imbaraga, umusaruro wazo uzarushaho kwiyongera babashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara cyane cyane mu bana.
Umukozi w’Akarere ka Musanze witwa Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) yafunzwe, akaba akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.
Abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, biravugwa ko banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura babiri bibaviramo gupfa.
Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.
Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, huzuye inyubako nshya igezweho y’ibiro by’uyu Murenge. Abawutuye ndetse n’abakozi bawo bishimira iyi ntambwe izoroshya imitangire ya serivisi.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari, kurangwa n’ubudasa mu kazi kabo ka buri munsi, anabibutsa ko bari mu bahanzwe amaso mu bagomba gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse (...)
Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu n’igice y’amavuko, yaguye mu bwiherero abukurwamo yamaze gushiramo umwuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss asaba abakora umwuga wo gutanga serivisi za notariya (notariat) bikorera ku giti cyabo, kubahiriza amategeko, ubunyamwuga n’ubushishozi mu kazi na serivisi baha abaturage, kuko bifite uruhare runini mu kugabanya amakimbirane harimo n’ashingiye ku nyandiko.
Umugore witwa Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo ngo bagitemo umwana w’umukobwa bikekwa ko bari bamaze kwica.
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 27 witwa Ishimwe Devota, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, akaba yayicururizagamo anayituyemo.
Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu Mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo.
Polisi y’u Rwanda isaba abatwara amagare bo mu Karere ka Musanze, kwitwararika no kubahiriza umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zikomeje koreka ubuzima bw’abantu.
Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko(FFRP), basanga inzego zo mu Karere ka Nyabihu zifite aho zihuriye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abana, zikwiye kunoza ubufatanye hagati yazo mu kwegera abaturage no kubunganira mu ngamba zituma bagira uruhare rufatika mu kugabanya umubare (...)
Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro byihariye ubuvuzi bw’indwara za kanseri, irimo kugana ku musozo aho ubu habura iminsi micye serivisi ziyongereyemo, zigatangira kubitangirwamo.
Abagabo n’abagore 92 batahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikare, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma yo guhabwa amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2027, bashyikirijwe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize, aho bavuga ko bagiye kubyubakiraho (...)
Imodoka nini yo mu bwoko bwa Isuzu FRR yari itwawe n’umunyamahanga, iturutse mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, aho yagonze ibyuma by’ikiraro irakirenga ibihagamamo hagati.
Urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Musanze, rwatangiye Urugerero rudaciye ingando, ruvuga ko rugiye gukorana umurava rukagaragaza umusanzu ufatika mu gusubiza ibibazo byugarije abaturage, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Abaturage bo muri tumwe mu Tugari two mu Karere ka Gakenke, turimo aka Ruhinga n’aka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga, bahangayikishijwe no kuba imbuto n’inyongeramusaruro bari barijejwe kwegerezwa hafi bitigeze bikorwa kandi baranishyuye mbere, none ubu ngo byabaviriyemo kurara ihinga.
Urubyiruko rusaga 100 rwo mu Turere dutandukanye two mu gihugu, ruravuga ko rwishyuye amafaranga Kampani yitwa Vision Company Ltd ibizeza kubaha akazi, birangira abiyitaga abakozi bayo bababuriye irengero. Kuri ubu urwo rubyiruko ruratabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano kurufasha gutahura abo bamamyi kugira ngo (...)
Abaturage barimo abo mu Turere twa Musanze, Gakenke na Burera, bavuga ko hari abayobozi batubahiriza amasaha y’inama n’izindi gahunda baba babahamagajemo, aho zikunze gutangira zitinze, iyi ikaba intandaro yo kuba hari abahitamo kwigira mu bindi mu mwanya wo kuzitabira.
Umugabo wo mu Kagari ka Kibuguzo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, yihutiye kujya kwa muganga aho yari yamaze kugezwa ngo amurwaze, mu kutamushira amakenga bakeka ko waba ari umugambi yacuze wo kuhamuhuhurira, abaturage batanga amakuru atabwa muri yombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukangurira abaturage kugana serivisi za Isange One Stop Center zashyizwe ku bitaro bibegereye mu gihe hari uwahohotewe, kuko ari imwe mu ntwaro yo gukumira ingaruka z’ihohorerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa umwana.
Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yatangaje gahunda iteganya yo gutangiza ikigo cy’ubuvuzi gishya, kizita ku kuvura indwara zo mu mutwe, serivisi zizagitangirwamo zikaziyongera ku zisanzwe zitangirwa mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe by’i Ndera.