Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Inteko y’Umuco yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abasura izi ngoro, bitabaye ngombwa gukora urugendo bajya aho zubatse.
Mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bamusabye gukemura ikibazo cy’imanza zikigaragara mu nzego z’ibanze zirimo n’iza Gacaca.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo intebe.
Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR) bemeranijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye.
Mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze u Rwanda mu bihe byo hambere, Inteko y’Umuco igiye gushyiraho uburyo bwo kwita no kubungabunga amateka y’ibigabiro n’imisezero y’Abami.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.
I Kigali kuri Katedarali St Michel, ku mugoroba tariki 20 Gicurasi 2023 hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, haturwa ibimenyetso bigaragaza imibereho yabarangaga mu miryango yabo bakiriho.
Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), tariki ya 19 Gicurasi 2023 yibutse abari abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori yahoze yitwa MICOMART (Ministère du Commerce et de l’Artisanat) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.
Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Madamu Cynthia Samuel Olonjuwon na Bwana André Bogui, Abayobozi Bakuru bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO), bitabiriye inama ya 19 y’Akarere y’inzego zishinzwe umurimo, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo mishya.
Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU) yahaye Godeliève Mukasarasi Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, imushimira umusanzu we mu bikorwa byo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko abagabo bakuze batitabira gahunda yo kwisiramuza, kubera kugendera ku muco wa kera no ku myumvire imwe n’imwe ndetse bakumva ari igikorwa cy’abakiri bato.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose (...)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 rwategetse ko Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, na Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika ruteraniye i Kigali mu marushanwa y’isomo ry’imibare yiswe Pan African Mathematics Olympiad.
U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), byasinye amasezerano yo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi, no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya 2010.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko gukemura ikibazo cy’ubushomeri bisaba ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, by’umwihariko iza Leta n’iz’abikorera, kugira ngo uburezi n’ubumenyi butangwa buhuzwe n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo muri iki gihe.
Aba DASSO babiri, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abandi bakozi 2 b’Akarere, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imfashanyo yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abaforomo n’ababyaza bakorera mu ivuriro rya Ruli mu Karere ka Gakenke ko Leta irimo itekereza icyo bakora mu kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza umurimo bakora wo kuvura abarwayi.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora gutangira umurimo uciriritse ukamugeza kuri byinshi iyo yawukoze neza, nk’uko yabigezeho abikesha ubworozi bw’ingurube.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yagiranye ibiganiro n’Abadepite bo muri Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeze gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Buri Munyarwanda iyo umubwiye ahitwa Nyabugogo ahita ahamenya ndetse abenshi batarahagera bahafata nk’ahantu bahingukira bwa mbere iyo bakinjira mu mujyi wa Kigali.
Abanyarwanda 32 babaga i Khartoum muri Sudani, bari kumwe n’abandi bantu 10 bakomoka mu bindi bihugu, baraye bageze mu Rwanda bahunze intambara ibera muri icyo gihugu.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Abagize Unity Club Intwararumuri bifatanyije n’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima i Huye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka by’umwihariko abana babo, abo bashakanye n’imiryango migari yabo babuze.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka.