MENYA UMWANDITSI

  • Rusizi: Abantu bane baguye mu mpanuka

    Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.



  • Abari mu buhanzi basabwe guhuriza hamwe ibikorwa byabo

    Minisitiri Mbabazi yasabye abari mu buhanzi guhuriza hamwe ibikorwa byabo

    Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, ku ya 30 Nzeri 2022 yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibyiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku ngamba zo guteza imbere inganda ndangamuco z’ubuhanzi, guhuza ibikorwa no guha umurongo buri cyiciro mu iterambere ry’Igihugu.



  • Kibonge, umunyarwenya na we ari mu bakiriye Ndimbati

    Dore uko Abakinnyi ba Filime bakiriye irekurwa rya Ndimbati

    Abakinnyi ba Filime bishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwarekuye mugenzi wabo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, agasubira mu buzima busanzwe.



  • Edouard Bamporiki

    Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka ine

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.



  • Abanyeshuri b

    MINEDUC yatangaje igihe abanyeshuri b’uwa mbere n’uwa kane bazatangirira

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje igihe abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abatsinze iby’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bakazatangira tariki ya 4 Ukwakira 2022.



  • Kabuga Félicien

    Urubanza rwa Kabuga Félicien rwatangiye kuburanishwa mu mizi

    Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, nibwo urubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urugereko rw’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT), i La Haye mu Buholandi.



  • Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

    Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.



  • Massamba Intore yateguye igitaramo yise ‘Iya Mbere Ukwakira’

    Umuhanzi Massamba Intore afatanyije na Ange na Pamella, Alouette ndetse na Ruti Joel, tariki ya 01 Ukwakira 2022 bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda kizabera ahitwa Cocobean guhera saa 18h00 z’umugoroba.



  • Abakoresha ikoranabuhanga bashyiriweho uburyo bwo kubacungira umutekano

    Abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bakoresha ikoranabuhanga, bashyiriweho uburyo bwo gucungira umutekano ibyo bakora.



  • Abayobozi barimo Minisitiri Dr Mpunga Tharcisse bari ku mupaka wa Gatuna

    Abava muri Uganda barasabwa guhita batanga amakuru y’agace baturutsemo

    Abaturuka mu Karere ka Mubende muri Uganda no mu tundi duce tuvugwamo icyorezo cya Ebola binjira mu Rwanda, bagaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara, barasabwa guhita batanga amakuru y’agace baturutsemo kugira ngo bahite bajyanwa kwa muganga ahabugenewe, kugira ngo bakurikiranwe.



  • Umukino wa Karate ubafasha kubaho bafite ubuzima bwiza

    Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo bagera kuri 67 bitabiriye umukino wa Karate mu gihe cy’ibiruhuko, bakoreye imikandara bava mu cyiciro bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.



  • Platini P

    Umuhanzi Platini agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

    Umuhanzi Nemeye Platini yatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10 aba abarizwa ku mugabane wa Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Platini yavuze ko afite ibitaramo bitandukanye azakorera muri Amerika akazabiririmbamo indirimbo ze bwite.



  • Abafite Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka zitarahindurwa bashobora kuzamburwa

    Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.



  • Lt. Gen. Innocent Kabandana

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lieutenant General.



  • Basabwe kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho

    Urubyiruko rurasabwa kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho.



  • Uganda: Umubare w’abandura Ebola ukomeje kwiyongera

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Mubende. Abantu 25 bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima aho 6 muri bo byemejwe ko banduye iyi ndwara mu gihe 19 muri bo bikekwa ko baba baranduye iki (…)



  • Edouard Bamporiki mu rukiko

    Abanyamategeko basanga igihano Bamporiki yasabiwe gishobora kugabanuka (Ubusesenguzi)

    Abanyamategeko batandukanye bavuze ku gihano Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ashobora guhabwa kikaba gishobora kuba gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 50 ku byaha akurikiranyweho byo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.



  • Abanyeshuri basabwa kwambara umwambaro w

    Dore uko gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri iteye

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 abanyeshuri bose bazaba bageze mu bigo by’amashuri bigaho kugira ngo batangire igihembwe cya mbere cy’Amashuri y’umwaka wa 2022-2023.



  • Guverineri Nyirarugero aganira n

    Amajyaruguru: Kanyanga iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturiye umupaka wa Uganda mu mirenge y’Akarere ka Burera na Gicumbi, kwirinda ikiyobyabwenge cya Kanyanga, kuko iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango, ikanangiza ubuzima bw’uwayinyoye.



  • Bateye igiti cy

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kwamagana abashaka kubabuza Amahoro

    Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwa n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yagejeje ku Banyarwanda ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro, yasabye buri wese kwima amatwi abashaka kubatanya.



  • Makanyaga Abdoul

    Makanyaga agiye kwizihiza imyaka 50 amaze mu buhanzi

    Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Makanyaga yavuze ko iyi sabukuru ye yayiteguriwe n’umujyanama we mu bya Muzika uba mu Butaliyani.



  • Edouard Bamporiki

    Bamporiki yasabiwe gufungwa imyaka 20 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 100Frw

    Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa (…)



  • Minisitiri w

    Minisitiri Alfred Gasana yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire

    Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, tariki ya 20/9/2022 yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango kuko rifasha ingo gutera imbere.



  • Aha yaganiraga n

    Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro

    Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi tariki 20 Nzeri 2022 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia.



  • Iyo bagiye kuremera umuntu biba bimeze nk

    Amajyaruguru: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bubakiye imiryango 184

    Imiryango itishoboye yo mu turere tugize Intara y’Amajyarugu imaze kubakirwa inzu 184 ndetse yorozwa inka, ihabwa n’ibikoresho bitandukanye. Abahawe izi nzu baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari igikorwa cyiza bashimira aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi kuko cyabavanye mu buzima bwari bugoye babagamo.



  • Ambasaderi w

    Bazivamo urimo gusoza manda yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya EAC

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Bazivamo Christophe, yateguriwe ibirori byo kumusezeraho no kumushimira akazi yakoze, dore ko muri uku kwezi kwa cyenda azasoza manda ye.



  • Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe

    Umwamikazi Elizabeth II yatabarijwe

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, i Londes habaye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, uherutse gutanga ku itariki 8 Nzeri 2022.



  • Polisi yafatanyije n

    Polisi yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani

    Polisi y’u Rwanda yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani, ibasha kurukuramo rukiri ruzima, uwo mubyeyi gito wahise atoroka akaba arimo gushakishwa.



  • Abanyeshuri bazajya bishyura amafaranga angana ku bigo byose bya Leta n

    Ab’amikoro aciriritse bishimiye icyemezo cyo kunganya amafaranga y’ishuri

    Bamwe mu babyeyi bishimiye ibyemezo n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), aherutse gusohoka arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85Frw mu mashuri yisumbuye acumbikira abana, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.



  • Dorcas na Vestine

    Dorcas na Vestine bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10

    Abahanzi Dorcas na Vestine baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10.



Izindi nkuru: