Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abaturage bagera ku 68,002 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rushimangira rwa Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako karere, ko bagomba kubihagarika kugira ngo batazahuriramo n’ingorane zo kuhaburira ubuzima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti wa Amoxicillin 125 gm/5ml Oral Suspension (SPAMOX), ufite numero wakoreweho ya X0928.
Abakirisitu Gatolika ku Isi yose bizihije umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uba tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bamwe muri bo bawizihirije ku butaka butagatifu i Kibeho, aho bemeza ko kuhabonekera k’uwo mubyeyi ari gihamya y’uko ari mu ijuru.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif na O négatif bakwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye.
Tariki ya 12/8/2022 ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. No mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu rwego rwo guha agaciro urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda rw’ejo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), kirakangurira abaturage kwipimisha indwara zitandura kugira ngo bamenye uko bahagaze, niba hari abasanze barwaye bakurikiranwe.
Kuva tariki ya 8 Kanama 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gutanga doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Covid-19, ku bageze mu zabukuru ndetse n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima, iyo gahunda ikaba ikomeje ndetse n’abaturage barimo kuyitabira kuko bumva akamaro kayo.
Padiri Rushigajiki Jean Pierre uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ akoresha no mu buhanzi, avuga ko kuba umusaserodoti bitamubuza no gukora ubuhanzi bwe kuko ari impano yahawe n’Imana.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura nke izatuma amazi agabanuka ndetse n’ubuhehere bw’ubutaka bukagabanuka cyane.
Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo ni uko hari serivisi bakenera zijyanye n’ubuvuzi ntibazisange ku bitaro byose by’Akarere bibegereye. Hakorimana Vincent ni umusore w’imyaka 28 ufite ubumuga bw’ingingo. Avuga ko hari serivisi atajya abona iyo agiye ku bitaro bikuru bya Nyanza ahubwo ko bamusaba kujya (…)
Abashinzwe ubuhinzi hirya no hino mu gihugu batangiye gahunda yo kugenzura ko buri rugo rufite ikimoteri cyo gukusanyirizwamo imyanda, mu rwego rwo kugira ngo bazabone ifumbire y’imborera bazakenera.
Junior Rumaga avuga ko guhanga ibisigo ndetse no kwandika indirimbo ari inganzo yamuganje imutera gukomeza gusigasira umuco nyarwanda. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Junior Rumaga avuga ko ubuhanzi bwe nta muntu nyirizina yavuga yabukomoyeho ahubwo ko ari ingabire y’Imana.
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ateganya kugenda mu kwezi kwa cyenda.
Kwizihiza umunsi w’Umuganura mu Rwanda ni uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutanga doze y’urukingo rwa kabiri rushimangira mu rwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko guhera tariki 08 Kanama 2022 iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira hibandwa ku bakuze bari hejuru (…)
Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi ihurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, yatabaye umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo.
Helicobacter Pylori ni virusi yibasira igifu ku buryo iyo itavuwe neza, iri mu byateza umuntu ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.
Mu rwego rwo kongerera amahirwe abakina tombola ya Inzozi Lotto, ubuyobozi bw’iyo tombola bwabashyiriyeho umukino mushya witwa IGITEGO Lotto aho abanyamahirwe bazajya batombora bagahabwa ibihembo byabo buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu ku itike y’amafaranga y’u Rwanda 200 yonyine.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirasaba abafite inganda zikora ibintu bitandukanye zikabishyira ku isoko, kwihutira kukigana bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubicuruza.
Abantu benshi bakunze kugira indwara y’agahinda gakabije bikabatera kwiheba, kwigunga n’indi myitwarire idasanzwe ariko iyo atavuwe iyi ndwara ishobora kumuganisha ku rupfu.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hépatite uba tariki ya 28 Nyakanga buri mwaka, bamwe mu bakize iyi ndwara barakangurira abantu kuyisuzumisha kuko umuntu ashobora kuyirwara ntabimenye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, avuga ko guta inshingano kw’ababyeyi bamwe na bamwe, ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu tugari twa Ramba na Mamba mu Karere ka Gisagara, bafite ikibazo cy’uko batagira irimbi rusange, bagahitamo gushyingura ababo bitabye Imana mu ngo.
Leta irasaba abatuye mu mijyi kwitabira gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza yo mu ngo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibiti by’imbuto ku buryo buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’ubwoko (…)