Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia.
Umuryango ‘Coalition Umwana ku isonga’ uvuga ko abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abana, biba ari ukubangamira uburenganzira bwabo kuko bibagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ahazaza habo, ukabasaba kubireka, cyane ko binahanirwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yita kuri serivisi z’ubuzima muri Afurika.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo (…)
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arakangurira urubyiruko kwirinda zimwe mu mvugo yakwita inzaduka, kuko basanze zibashora mu ngeso mbi bikaba byahungabanya umutekano.
Inama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, yemeje ko imisanzu bakagwa ivaho, ndetse bakibumbira muri koperative 5 aho kuba 41.
Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel, yeguye ku mwanya we, wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku (…)
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano y’imikoranire na Kiliziya Gatolika bagize icyo bavuga ku nkunga y’amafaranga basabwe yo kwizihiza Yubile ya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.
Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, baremeye umuryango wa Barawigirira inzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga miliyoni eshatu.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, byasinye amasezerano yo gukomeza gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi mu nzira y’ibiganiro, ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, (…)
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje.
Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu rw’umusaza Marembo Sébastien w’imyaka 86, basanze mu nzu yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bamukuramo amaso.
Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, abacyitabiriye bakanguriye bagenzi babo kujya mu myanya y’ubuyobozi, kuko umugore na we ashoboye.
Ku nshuro ya 10, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye amarushanwa ya (…)
Abantu bataramenyekana binjiye muri Santarali Gakenke ya Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2022, batwara ibikoresho by’umuziki ndetse n’ibikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya, basiga banafunguye Taberenakuro (Tabernacle).
Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.