Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yagaragaje ubudaheranwa Abanyarwanda bagize, bikababera umusingi mu kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 16 Nzeri 2022 kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.
Mu nama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru b’amadini ku isi, yabereye mu mujyi wa Nour-Soultan mu gihugu cya Kazakisitani, Papa Francis yasabye abakuru b’amadini kureka ubuhezanguni kuko bwanduza ukwera kandi bugasebya ababukora.
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yavuze ku mateka yaranze u Rwanda ndetse n’uburyo rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Major General Vincent Nyakarundi, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
Umwana witwa Izabayo Donatien wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Tunda mu Mudugudu w’Umusave akeneye ubufasha bwo kugira ngo umuryango we umuvuze.
Kaminuza ya Massachusetts yo muri Amerika iri mu zikomeye ku Isi, yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu ishami rya siyansi aho azakora nk’umwarimu wungirije, akaba ari na we uzaba ari we mwirabura wenyine uri kuri urwo rwego muri iryo (…)
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya mu gihe cya manda y’imyaka itanu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye DG Soumaïla Allabi Yaya, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin hamwe n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.
Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubupadiri. Mu butumwa yashyize ahagaragara, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserodoti yamuhaye akaba amaze imyaka 32 mu butumwa. Yiragije umubyeyi Bikiramariya ndetse na Mutagatifu Papa (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa (…)
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 09 Nzeri 2022, kugeza igihe azatabarizwa.
Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushinga ingo bavuga ko uburyo bw’ivangamutungo rusange hari ababuhitamo kubera inyungu baba bakurikiye ku bandi.
Abaganga bo mu bitaro bya Rutongo biherere mu Karere ka Rulindo, bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho, ubu akaba ameze neza ndetse yavuye mu bitaro ari kumwe n’ababyeyi be.
Ubuki ni bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko ari umwimerere, nyamara iyo ngo budakoreshejwe neza bushobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Umunyamahirwe Harerimana Rashid utuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze, yabaye umwe mu banyamahirwe batsindiye 2,595,058Frw mu mukino w’Igitego Lotto.
Umwana w’Imyaka itatu wafatanywe umukobwa witwa Musabyimana Assumpta, bigakekwa ko yamwibye, yongeye guhura na nyina.
Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 barakomereka.
Umusore witwa Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakanazigaburira undi muntu akazirya yabenshywe ko ari iz’ihene.
Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.
Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi. Uyu munsi wizihizwa bazirikana ko inzoga ari ikintu kibi iyo zinyowe ku rugero rwo hejuru kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse zikaba zabahitana.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko yabateje imbere mu bijyanye n’ubukungu ndetse no mu mibereho myiza. Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo abaturage bari babukereye biteguye abashyitsi baje kwita izina abana b’ingagi 20, abo baturage bagaragaje ko guturira Pariki y’Ibirunga byabateje imbere.
Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 02 Nzeri 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yasabye abaturiye Pariki gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imbonezamikurire y’abana bato (ECD) muri Village urugwiro ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.
Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda. Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi (…)
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bajyana ibinyabiziga ngo bikorerwe ubugenzunzi (Controle technique), baba babikurikiye ku ikoranabuhanga, ndetse nabo barabyishimira kuko ibikorwa byose biba bigaragara neza, niba hari icyangiritse bakaba byirebera bakajya kugikoresha nta ngingimira.