Kuramukobwa Aline wo mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Giti, yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, ifite agaciro ka miliyoni zirindwi, ndetse banamuremera ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo hamwe n’imashini yo kudoda.
														
													
													Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.
														
													
													Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga y’ibitabo 100 mu bigo by’amashuri byo muri uwo Murenge.
														
													
													Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.
														
													
													Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
														
													
													Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko mu barwaye indwara zo mu mutwe, harimo benshi bibasiwe n’agahinda gakabije. Dr Jean Damascene Iyamuremye ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima n’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryagaragaje ko umubare w’abantu (…)
														
													
													Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter avuga ko we n’abasirikare be byabatwara iminsi irindwi gusa bagafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
														
													
													Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo Ikibondo, avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva.
														
													
													Abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bazahura n’igihombo batewe no kubura imvura imyaka bahinze ikaba yaratangiye kuma. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko izuba ryamaze kwangiza imyaka yabo mu mirima ku buryo nta cyizere cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizeye muri kino gihembwe cy’ihinga.
														
													
													Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona.
														
													
													Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
														
													
													Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu murwa mukuru wa Kampala ndetse umuntu umwe kikaba cyamuhitanye. Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng, yatangaje ko umugabo wishwe na Ebola yamuhitanye aguye ku bitaro bya Kiruddu byakira indembe i Kampala.
														
													
													Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahaye igihugu cya Uganda inkunga ingana na miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara, kugira ngo zifashishwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.
														
													
													Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.
														
													
													Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
														
													
													Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa. Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.
														
													
													Polisi yo mu Buhinde yarashe ingwe nyuma yuko yishe abantu icyenda muri Champaran, iherereye muri Leta ya Bihar mu Buhinde.
														
													
													Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana ubusabe bwa Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe.
														
													
													Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye Igihugu cya Gambia guhagarika gukoresha imiti y’inkorora ya Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup ikorerwa mu Buhinde kuko itujuje ubuziranenge.
														
													
													Abategereje kwiyandikisha gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga, Polisi yavuze ko igihe cyo gufungura umurongo kugira ngo abakeneye iyo serivisi bayihabwe bazakimenyeshwa vuba kuko hari ibirimo kunozwa neza kugira ngo ibibazo byari baragaragaye bitazongera gusubira.
														
													
													Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.
														
													
													Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
														
													
													Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavanywe ku mirimo ye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
														
													
													Minsitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihizwa tariki 5 Ukwakira buri mwaka, yabageneye ubutumwa bubashimira uruhare rwabo mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire, anabasaba kuzamura ireme ry’uburezi.
														
													
													Bamwe mu baturage baracyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko barifata nka kimwe mu bintu biha abagore gusuzugura abagabo babo ndetse abagabo bakabifata nko gutuma abagore batabubaha.
														
													
													Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 5 Ukwakira 2022, rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
														
													
													Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko abantu benshi bagendana indwara zitandura batabizi, bakagirwa inama yo kwipisha keshi ngo bamenye uko bahagaze.
														
													
													Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba abatwara ibinyabiziga kubaha inzira zagenewe abanyamaguru bakoresha bambuka umuhanda, ndetse no ku nkengero zawo.
														
													
													Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite (…)
														
													
													Abaturage basaga ibihumbi 130 bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique basubiye mu byabo nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri aka gace.