Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, baremeye umuryango wa Barawigirira inzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga miliyoni eshatu.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, byasinye amasezerano yo gukomeza gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi mu nzira y’ibiganiro, ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, (…)
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje.
Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu rw’umusaza Marembo Sébastien w’imyaka 86, basanze mu nzu yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bamukuramo amaso.
Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, abacyitabiriye bakanguriye bagenzi babo kujya mu myanya y’ubuyobozi, kuko umugore na we ashoboye.
Ku nshuro ya 10, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye amarushanwa ya (…)
Abantu bataramenyekana binjiye muri Santarali Gakenke ya Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2022, batwara ibikoresho by’umuziki ndetse n’ibikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya, basiga banafunguye Taberenakuro (Tabernacle).
Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.
Mu kiganiri cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 31 Ukwakira 2022 cya EdTech, cyagarutse ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basanze abahungu ari bo bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.
Abinyujije mu Ibaruwa yandikiye urubyiruko, Madame Jeannette Kagame, yarusabye kudaheranwa n’agahinda rukikunda ndetse rugakora kugira ngo rudatsikamirwa n’ibibazo rwahuye nabyo.
Yahoo Car Express LTD kuva tariki 29 Ukwakira 2022 yatangiye gutwara abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankori-Downtown, ufite No 205, mu rwego rwo kuborohereza uburyo bw’imigendere no gukemura ikibazo cy’imodoka nkeya bari bafite muri aka gace.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana ku Mushumba mwiza mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki ya RAE 539, babiri bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka.
Abaturage 151 bo muri Koreya y’Epfo baguye mu mubyigano 82 barakomereka bikomeye, ubwo bari mu birori byizihizaga umunsi uzwi nka ‘Halloween’, ubanziriza uw’Abatagatifu bose, iyo mpanuka ikaba yabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko imvura yaguye tariki ya 27 Ukwakira 2022 irimo umuyaga mwinshi yangije ibikorwa remezo bitandukanye abantu bamwe bagakomereka.
Abarimu ni bamwe mu bantu b’ingenzi bashobora gufasha abanyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwabo, kandi bigatuma bagera ku nzozi zabo.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kubera ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe kumvwa mu rukiko.
Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
Umuhanzi Dusenge Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alto, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Molisa, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima.