Tariki 31 Ukuboza 2022 na tariki ya 1 Mutarama 2023 habaye impanuka 8 zihitana abantu 4 abandi 5 barakomereka, hafatwa abagera muri 41 kubera gutwara ibinyabiziga basinze abandi 9 bafatirwa mu bikorwa by’urugomo mu ntara y’Iburasirazuba.
														
													
													Padiri Lukanga Kalema Charles, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023 yitabye Imana, aguye mu bitaro bya Kabgayi akaba azize uburwayi bw’impyiko, nk’uko byatangajwe na Diyosezi ya Kabgayi, inavuga ko gahunda yo kumushyingura izatangwa nyuma
														
													
													Bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare ntibabashije gusoza umwaka wa 2022 abandi bahura n’ibibazo byo kujyanwa mu nkiko ndetse baranafungwa.
														
													
													Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 95.
														
													
													Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.
														
													
													Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.
														
													
													Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.
														
													
													Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 bo mu Karere ka Kirehe, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
														
													
													Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.
														
													
													Tariki ya 29 Ukuboza 2022 U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14 batahutse bavuye muri Mozambique. Bigirimana Gabriel ni umwe mu batahutse muri izi mpunzi. Avuga ko akomoka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yari amaze imyaka 28 mu buhunzi muri iki gihugu.
														
													
													Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho (…)
														
													
													Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ryongewemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel.
														
													
													Abasirikare 750 bo muri Sudani y’Epfo tariki ya 28 Ukuboza 2022, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
														
													
													Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.
														
													
													U Bushinwa bwatangaje ko kuva muri Mutarama 2023 buzafungura imipaka, urujya n’uruza rukongera kubaho muri iki gihugu nyuma y’igihe kigera mu myaka 3 nta bugenderanire n’ibindi bihugu, kubera icyorezo cya Covid-19.
														
													
													Pamela Ruzigana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Ibyogogo no Kurwanya Isuri, Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), avuga ko mu nyigo bakoze basanze mu turere twose tw’u Rwanda isuri itwara ubutaka bwinshi, bugatemba bugana mu nzuzi no mu migezi.
														
													
													Nyuma yo kubona abaturage bamwe bihisha inyuma y’iminsi mikuru bakubaka mu buryo bw’akajagari, ndetse budakurikije amategeko y’imiturire, Umujyi wa Kigali wabasabye kubyirinda kugira ngo bitazabagiraho ingaruka zo gusenyerwa.
														
													
													Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byo ku gice cyo hejuru byafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa (…)
														
													
													Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye ababyeyi ndetse n’abandi bantu bose kwirinda guha abana ibisindisha by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko bitemewe.
														
													
													Umusore witwa Nsengiyumva Pusuri wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Mutamwa mu mudugudu wa Nyabagaza, ku mugoroba wa tariki ya 23 Ukuboza 2022, bamusanze ku ipoto y’amashanyarazi yapfuye.
														
													
													Abana basaga 6,000 basangiye Noheli na Antoine Cardinal Kambanda, ku itariki ya 22 Ukuboza 2022 kuri Paruwasi Regina Pacis Remera.
														
													
													Abaturage b’Akarere ka Burera bagera kuri 43.1% ntabwo bagerwaho n’amazi meza, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buherutse kugeza iki kibazo ku Badepite ubwo bagiriragayo uruzinduko, bareba ibibazo abaturage bafite ndetse n’uburyo byakorerwa ubuvugizi bigakemu.
														
													
													Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.
														
													
													Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.
														
													
													Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
														
													
													Ku mugoroba tariki ya 21 Ukuboza 2022 ahazwi nka Sonatubes Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, abantu batan barakomereka bikomeye.
														
													
													Abahanga mu by’amateka bo mu Bufaransa kuva tariki ya 20 Ukuboza 2022 bari mu Rwanda mu mahugurwa y’iminsi ibiri, baha abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), mu bijyanye no kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
														
													
													Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.
														
													
													Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa we yakomeje gutakambira urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.
														
													
													Mu ihuriro ry’inama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi yateranye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu Intare Arena, urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guhanga ibishya.