Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko nubwo Abanyarwanda bakoze amarorerwa bakicana, hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu kuvugurura imibanire yabo, hakaba hari n’icyizere ko iyo ntambwe izakomeza ijya imbere aho gusubira inyuma.
Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’Abaholandi kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Uwo muhango wabaye tariki 15/02/2014 waranzwe n’imurika n’ibiganiro ku mateka ya Jenoside.
Dominiko Mukeshimana; ukomoka mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, atangaza ko nyuma ya Jenoside yashatse kwiyahura inshuro zigera ku 10 kubera amashusho y’Abatutsi yishe yamugarukaga mu mutwe.
Ubwo mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, hageraga urumuri rw’icyizere, kuri uyu wa 13/02/2013, abayobozi bibukije ko inkomoko ya politike mbi zageze aho gusenya igihugu zakomotse muri aka karere, maze basaba ko bahindura paji y’ayo mateka.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke basanga Urumuri rutazima ari ikimenyetso cy’icyizere kigaragaza ko u Rwanda rwabonye umucyo kandi ko rutazongera kugwa mu icuraburindi ry’amacakubiri n’ivanguramoko, nk’ibyagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 20 itambutse.
Ubwo Abanyarusizi bakiraga urumuri rw’ikizere rutazima tariki 07/02/2014, abitabiriye uwo muhango batangaje ko rugaragaza ko igicu cy’umwijima Abanyarwanda babayemo igihe kirekire cyavuyeho.
Mu gihe mu karere ka Rusizi hitegurwa kwakira urumuri rutazima kuwa 07/02/2014, abaturage bose barasabwa kuzitabira uwo muhango kandi bagatanga ubuhamya bw’ibyo babonye mu gihe cya Jenoside.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014, akarere ka Nyamagabe kakiriye urumuri rw’ikizere rutazima ruri kuzenguruka uturere twose tw’igihugu, urumuri rwageze muri aka karere ruturutse mu karere ka Nyaruguru.
Nyuma y’igihe kirekire hatari kumvikanwaho ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye washyize eemeza ku mugaragaro ko izina ryitirirwa aya mahano ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Gisagara kwakira urumuri rw’icyizere rutazima, Depite Spèciose Mukandutiye yavuze ko buri Munyarwanda natwara uru rumuri mu mutima we umwijima wazanywe na Jenoside yo muri mata 1994 uzimuka hagahora umucyo.
Mu muganda rusange wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25/01/2014 mu karere ka Ruhango, hakozwe ibikorwa byo gutunganya urwibutso rw’ahitwa Kinazi, ahateganyijwe kuzashyingurwa imibiri isaga ibihumbi 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko rwo mu karere ka Huye rwasobanuriwe ko uru rumuri rw’icyizere bashikirijwe ari urubashishikariza kuva mu mwijima w’amacakubiri babibwemo bakibagirwa Ubunyarwanda bubahuza bagaha intebe amoko abatanya.
Mu masaha ya saa 11h kuri uyu wa 21/01/2014 abakozi buwitwa Hakizimana babonye imibiri y’abantu aho barimo bacukura umusingi w’inzu igiye kubakwa batabaza inzego z’umutekano.
Abatuye akarere ka Ruhango by’umwihariko abatuye umurenge wa Kinazi, tariki ya 19/01/2014 nibwo bakiriye urumuri rutazima, bakaba barwakiriye ruturutse mu karere ka Karongi aho rwari rumaze iminsi 3, rukazahava rwerekeza mu karere ka Nyanza.
Ubwo yifatanyaga n’Abanyakarongi kwakira Urumuri rw’ikizere Rutazima muri ako karere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Ing Isumbingabo Emma Françoise, yavuze ko kuganira no kubwizanya ukuri ari yo nzira iboneye izatuma Abanyarwanda bomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’uko Urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke rugize ikibazo rugapfupfunukamo amazi bikaba ngombwa ko imibiri y’inzirakarengane za Jenoside 899 icumbikirwa mu nzu iri iruhande, ubuyobozi bw’akarere bwizeza ko izashyirwa mu rwibutso rushya rwatangiwe kubakwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, avuga ko ahahoze kiliziya ya paruwasi gaturika ya Nyanjye hakwiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nta mananiza abayeho.
Mu mujyi wa Karongi hatangijwe Imurika Ryimukanwa (expo mobile), bise ‘Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside’ rikaba ryarateguwe na Aegis Trust ku bufatanye bwa IRDP, Radio La Benevolencija na USC Shoah Foundation, ibigo byose bifite aho bihuriye n’ibikorwa byo kubiba amahoro nyuma ya Jenoside.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2014, mu karere ka Kamonyi bakiriye urumuri rw’icyizere, baruhabwa n’abana bo mu karere ka Ngororero, aho rwari rwagejejwe tariki 10.
Haracyari imbogamizi zo kubona amafaranga yo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri irenga 800 yavanywe ahari urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’imvura, kuko ayari yateganyijwe ari macye hashingiye ku nyigo, n’ubwo Diyoseze ya Nyundo yatanze ikibanzo cyo kubakamo.
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu, kuri uyu wa 10 Mutarama 2014, nibwo urumuri rutazima rw’icyizere rusesekaye mu ishuri rikuru rya Nyange (Ecole Superieur de Nyange), ruturutse ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutazima ruzazengurutswa mu gihugu hose, hamwe no gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Ministiri Mushikiwabo na Mitali, bibukije amahanga ko agomba kuba maso agashyira imbaraga nyinshi mu gukumira Jenoside.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamenyesheje ko ku rwego mpuzamahanga, hatangijwe ibiganiro n’ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ariko ko bitagomba kuvugwa ko ari icyunamo cyatangiye, ahubwo ngo hagamijwe ko cyazasanga hari ibikorwa bigaragara.
Abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu yari ikiri no mu myambaro bishwe bambaye, ubwo bacukuraga mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 3/1/2014.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizajyana no gutwara urumuri ruzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda, igikorwa kizatangira mu ntangiriro za Mutarama 2014 kugera muri Mata ubwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano baherekejwe na perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, basuye urwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 y’i Karubamba mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yatangiye kwangirika ku buryo hari impungenge ko muri iki gihe cy’imvura amazi yayinjiramo akangiza imibiri isaga ibihumbi umunani iyishyinguyemo.
Urwibutso rwa Jenoside mu karere ka Rubavu rukomeje guhura n’ibibazo byo kubura amafaranga agomba gukoreshwa mu kurwubaka atabonekera igihe bikadindiza ibikorwa.
Abacuruzi bo mu isantere ya Congo Nil iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baharanira ko itazongera kubaho.