Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yabwiye urubyiruko 350 rwaturutse mu mpande zose z’igihugu ko ingabo z’u Rwanda zubatse umusingi w’ubumwe n’umutekano bagomba kubakiraho bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.
Ubwo akarere ka Kirehe kakiraga urumuri rw’icyizere rutazima tariki 27/03/2014, abari muri uwo muhango bemeje ko uru rumuri ari uburyo bwo kurwanya umwijima waranze igihugu cy’u Rwanda biturutse ku bayobozi bari muri Leta yariho icyo gihe bigatuma habaho Jenoside.
Mu nama igamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu karere ka Gakenke kuwa 25/03/2014, hemejwe ko hazakorwa ibishoboka byose iyi mihango ikanozwa kandi igatungana kuruta ubushize.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri minisiteri y’ubuzima, Dr Anita Asiimwe, aravuga ko ikimenyetso cy’urumuri ruri kuzengurutswa mu Rwanda rugamije gukangurira Abanyarwanda bose kuba maso bagahora barwanya amacakubiri yo soko y’icuraburindi.
Minisiitri ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Jacqueline Muhongayire yasabye Abanyabugesera ko urumuri rw’icyizere bashyikirijwe ruzakomeza kubafasha komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Athanase Habinshuti wo mu mudugudu wa Kivumu mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, asanga iyo benshi mu banyarwanda bakora nk’uko yakoze bagahisha abatutsi bahigwaga nk’uko yabikoze, nta maraso menshi yari kumeneka mu ghugu.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, aratangaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu uzahura n’ihungabana ngo abure ubufasha kuko muri ako karere bamaze kwitegura icyunamo ku buryo buhagije.
Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rwamagana wabereye ku musozi wa Mwurire kuwa 20/03/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana basabwe kwakira uru rumuri mu mitima yabo nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi u Rwanda rwashowemo n’amahano ya Jenoside, bakinjira mu mucyo utanga icyizere (…)
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa avuga ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda katakaye muri Jenoside kandi kagomba guharanirwa. Yabivuze tariki 16/03/2014 ubwo mu karere ka Kayonza bakiraga urumuri rw’icyizere bashyikirijwe n’akarere ka Gatsibo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga baratangaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugabanya inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bumva ko atari uguha agaciro ababo.
Abatuye Akarere ka Gatsibo barashishikarizwa kumva ko urumuri rutazima atari urwo kwizera gusa, ko ahubwo ruzanashimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose.
Ubwo abatuye akarere ka Nyagatare bakiraga urumuri rw’icyizere rutazima kuri uyu wa 11/03/2014, bibukijwe ko kubaka Ubunyarwanda bikwiye gushingira ku mateka kuko ari byo bitanga ikizere ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu bizaba ku nshuro ya gatandatu tariki 19/04/2014 ku Rwibutso rwa Busogo ruherereye mu Karere ka Musanze.
Ubwo urumuri rw’ikizere rutazima rwakirwaga mu karere ka Gicumbi tariki 06/03/2014, abaturage basanze ko ari urumuri rwo kubamurikira bakava mu icuraburindi ry’umwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi rukababera ikerekezo gikwiye cy’ejo hazaza.
Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20Jenoside y’akorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, barasaba ko hagira igikorwa kugirango Abarundi bagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu gace k’Amayaga bashyikirizwe ubutabera nabo baryozwe ubugome bagaragaje.
Ubwo Abanyagakenke bakiraga urumuri rutazima rw’icyizere tariki 01/03/2014, bijejwe ko ubuyobozi bubi bwakanguriye abenegihugu gukora Jenside butazongera kubaho mu Rwanda.
Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, atangaza ko Urumuri Rutazima rw’icyizere ari urumuri rumurikira Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka, bimika Ubunyarwanda kandi bubaka u Rwanda rwiza bazasigira abazabakomokaho.
Imibiri ibihumbi 60 yari yarajugunywe mu cyobo bise CND cyiri ahitwa ku Rutabo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yose yamaze kuhimurwa ijyanwa ku biro by’umurenge wa Kinazi.
Mu gihe akarere ka Rubavu kakiriye urumuri rutazima rw’icyizere mu mpera z’icyumweru dusoje, Kigali Today irabagezaho amateka ya Ngeze Hassan uvuka muri ako karere akaba yarashinze ikinyamakuru KANGURA cyagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22/02/2014, abantu basaga ibihumbi 5000 bahuriye mu gikorwa cyo kwimura imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60 itarashyingurwa mu cyubahiro yari mu cyobo cy’ahitwa ku Rutabo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Kuri uyu wa Gatanu 21/2/2014, akarere ka Nyabihu kabaye aka 15 kagejejwemo urumuri mu turere 30 tugize u Rwanda, kandi twose tukaba tugomba kuzagezwamo uru rumuri rutazima. Aka karere ni nako gaherutse uturere tw’Intara y’Iburengerazuba mu kwakira uru rumuri.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Sudani bifatanyije n’Abanyarwanda ku isi yose muri gahunda yo kwakira no kugaragariza abandi urumuri rw’icyizere muri gahunda yo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko bahisemo kwakirira urumuri rutazima rw’icyizere muri Maiserie Mukamira kubera amateka yaranze Mukamira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo akarere ka Rubavu kakiraga urumuri rw’icyizere rutazima, tariki 20/02/2014, umuyobozi wako yavuze ko nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda kubera politiki mbi yaciyemo Abanyarwanda ibice bagatozwa kwicana, avuga ko urumuri bakiriye ruzakomeza kubafasha kwiyubaka.
Kuri uyu wa 20/2/2014 akarere ka Rubavu nibwo kazakira urumuri rw’ikizere, uru rumuri rukaba ruzakirirwa ku rwibutso rwa Komini Rouge ahiciwe imbaga nini y’abantu bagashyirwa mu cyobo kimwe kiswe Komini Rouge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu gihe byari byitezwe ko akarere ka Rubavu kazakira urumuri rw’ikizere taliki ya 19/2/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko iyi taliki yamaze guhinduka ahubwo kazakira uru rumuri taliki ya 20/2/2014.
Kuri uyu wa mbere tariki 17/02/2014 mu karere ka Nyanza hagejejwe imurika ryimukanwa (Expo mobile) ryateguwe na AEGIS Trust ku bufatanye n’ibindi bigo bigamije kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.