Karengera: Abarokotse barasaba kwegerwa n’abagize uruhare muri Jenoside bakabaha imbabazi

Bamwe mu barokotse bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda bamaze gutera intambwe mu ngeri zose mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyababyaye.

Bavuga ko bafite umutekano usesuye, bagashimishwa n’uko ibitekerezo n’amagambo mabi bajyaga babwirwa n’abaturanyi babo batakiyumva, bishimira ko bakomeje kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye mu nzego zose, ibi ngo bibaha icyizere ko ejo hazaza ari heza, ko Jenoside itazasubira ukundi.

Gusa bakavuga ko bagitewe impungenge n’abakatiwe ibihano nsimuburagifungo batabikora uko bikwiye ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside bakaba bakibishisha ntibabegere ngo bahabwe imbabazi.

Nyiranzabandora Cecile avuga ko imyaka yashize yari imyaka mibi cyane y’ubwigunge, kwiheba no kutagira icyizere cy’ubuzima buzaza, nyamara uko iminsi yagiye iza bakomeje kwiyubakamo icyizere ndetse no kumva ko bizeye kubaho.

Yagize ati “turimo turiteza imbere turi mu mashyirahamwe nk’abandi baturage, kandi tubanye neza. Ikibazo tugifiteho kwibaza ni abantu bakatiwe gukora ibihano nsimburagifungo ubona hari ababihunga abandi bakabikora igice, bikagaragara ko ubutabera twahawe butuzuye neza, ariko mbona abayobozi barabihagurukiye nabyo twizera ko bazabikemura”.

Musirikare Morciale ni umwe mu bahagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Karengera, yishimira intambwe bamaze gutera mu kwiyubaka nk’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akishimira ko umubano n’abandi baturage utangiye gusagamba, gusa akaba akibabazwa n’uko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bataragira umutima wo kubegera ngo babasabe imbabazi barusheho kubana batishishanya, agasanga amaherezo bo ubwabo bazabatinyura bakabegera.

Musirikare ati “hari abagize uruhare muri Jenoside ubona bakiduhunga ntibagire umutima wo kuza kudusaba imbabazi kandi twiteguye kuzibaha, nyamara twebwe tuzabisangira tubereke ko ibyo bakoze ko ari ubugwari urwikekwe rushire”.

Umurenge wa Karengera ni umwe mu mirenge y’igiturage igize akarere ka Nyamasheke wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi igatizwa umurindi n’impunzi zari zikingiwe ikibaba na zone turquoise yashinzwe n’Abafaransa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka