Ngororero: Amazu 300 yabarokotse Jenoside akeneye gusanwa

Niyonsenga Jea d’Amour, Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwihutira gukemura ibibazo by’abarokotse, aho ashyira ahagaragara ibitarava mu nzira, Harimo icy’ amazu 300 agomba gusanwa imanza z’imitungo zitari zarangizwa, inzibutso zikeneye gusanwa n’imibiri igishyinguye mu ngo.

Agaragaza kandi ko gushyira abarokotse mu byiciro nta marangamutima biri mu byo bashoboye kugeraho. Yanibukije ko amateka ya Jenoside muri Ngororero ashobora gukusanywa akandikwa mu gitabo.

Amazu 300 y'abarokotse niyo akeneye gusanwa.
Amazu 300 y’abarokotse niyo akeneye gusanwa.

Ibi yabitangaje kuwa 10/4/2014, ubwo abatuye umurenge wa Ngororero, imirenge ya Muhororo, Hindiro na Kageyo n’abaturutse hirya no hino mu Gihugu bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Ngororero, ahari hahungiye abatutsi basaga ibihumbi 14 bakahicirwa urubozo.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akarere kugera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngororero. Abahahuriye bari baje kunamira izi nzirakarengane zari zaturutse impande nyinshi zizeye kuhabonera gukira kuko hari hafi y’ubuyobozi ndetse hakaba hari n’abajandarume bari bashinzwe kurinda abantu bahaganaga.

Niyonsenga yagaragaje uko abacitse ku icumu babayeho anagaragaza imibare y’inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jeonoside. Ku rwibutso rwa Ngororero hashyinguwe 8,427; urwa Kibirira rushyinguwemo 24,186; urwa Nyange rurimo 7,178; urwa Kabaya 191; Kesho 1,707; Kavumu 366. Hari n’abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Icyari Ingoro ya MRND haguye abatangira ingano (ubu ni urwibutso).
Icyari Ingoro ya MRND haguye abatangira ingano (ubu ni urwibutso).

Nyuma yo gushyira indabo kumva, abitabiriye bahawe Ikiganiro kivuga ku Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo cyatanzwe na madamu Clotilde Nyiraneza, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. 

Yasobanuriye abari bitabiriye uyu muhango jenoside icyo aricyo n’ingengabitekerezo yayo; anasaba abantu bose gushyira hamwe Jenoside ntizongere ukundi mu Rwanda no ku isi yose.

Hatanzwe ubuhamya bw’uwarokotse n’uwakoze Jenoside. Mu buhamya bwe Akumuntu yongeye kugaragaza uburyo Jenoside yakoranwe ubugome ndengakamere asoza avuga yababariye abamwiciye.

Naho Mungwarakarama Augustin uwakoze Jenoside akaza gusaba imbabazi agahabwa igihano nsimburagifungo, avuka ko ashimira leta y’Ubumwe yashyizeho igihano cya TIG hagambiriwe kuvana abakoze amahano i buzimu bakajya i buntu.

Senateri Sebuhoro Celestin yasabye Abanyangororero gukomeza gutahiriza umugozi umwe baharanira kwiyubaka bubaka n’igihugu cyabo. Yasabye ko Abanyarwanda batakomeza guheranwa n’agahinda kandi ko kwibuka bitareba abarakotse bonyine ko ahubwo ari igikorwa kireba buri wese cyo guha icyubahiro abacu bazize akarengane.

Abatsutsi bari bahungiye mu murenge wa Ngororero ahari Ingoro ya MRND bishwe kuwa 10/41994. Umuhango nk’uyu uteganijwe ku rwibutso rwa Kibirira mu murenge wa gatumba kuwa 14/4; no kurwa Nyange mu murenge wa Nyange tariki 16/4/2014.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka