Sudani: Abaturage ba Khartoum bifatanyije n’Abanyarwanda babayo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Sudani bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenocide yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw’icyizere. Igikorwa cyabereye muri Kaminuza Mpuzamahanga Nyafurika (International University of Africa-IUA), kuri uyu wa kane 10/4/2014.
Uwo muhango waranzwe n’ibiganiro byo gusobanurira Abanyasudani n’izindi nshuti z’u Rwanda uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Itorero ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani rikaba ryanakoresheje imivugo, indirimbo n’imurikamashusho, kugira ngo abari aho barusheho kumva neza no gusigarana ishusho y’akaga u Rwanda rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bwana Shyaka Kajugiro Ismail, umujyanama wa kabiri unahagarariye by’agateganyo Ibiro Mpuzampahanga by’u Rwanda muri Sudani, yashimiye cyane abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ababo bazize uko bavutse.
Yifashishije ubutumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20, yagaragarije abari aho ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rukataje inzira yo kwiyubaka. Yagize ati “Ubishaka azaze yihere ijisho.”
Naho uwari uhagarariye kaminuza ya IUA yashimiye abateguye iki gikorwa, avuga ko gituma abantu bafatira isomo ku byabaye ku Rwanda bigatuma bahora babizirikana kugira ngo bitazasubira haba mu Rwanda cyangwa no ku bindi bihugu.
Ati “ Iki gikorwa cyo kwibuka n’igikorwa gihambaye kuko gituma abantu bazirikana amateka bikanatanga imbaraga zo kwiyubaka no gutegura imbere heza.”
Ku bwe ngo buri wese witabiriye uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi hari amasomo yatahanye.
Ati “Aho Abanyarwanda bakuye igihugu cyabo n’aho bakigejeje mu myaka 20 gusa bigaragaza imikorere myiza y’ubuyobozi bikanatanga icyizere cy’imbere heza ku Banyarwanda.”
Uyu muyobozi yasabye by’umwihariko abanyeshuri biga mur’iyi kaminuza baturuka mu bihugu bisaga mirongo 72 ko amateka y’uRwanda yababera isomo.
Mw’ijambo ry’uwari ahagarariye Loni (UN) muri Sudani , Elsheikh Ayman, yashimye u Rwanda rwanze guheranwa n’amateka mabi rukimakaza politiki y’ubumwe bw’arutuye kandi bagafatana urunana mu kwiyubakira igihugu.
Ati “Turashimira ubufatanye bw’abanyarwanda bose kuba bakomeza guharanira ubumwe no kwiyubaka.”
Elsheikh Ayman yongeye gushimangira ko amahanga atewe isoni no kuba hari byinshi yashoboraga gukora kugira ngo Jenocide ihagarare ariko akaba atarabikoze. Yahereyeho asaba amahanga guhagurukira ibirimo kubera muri Repubulika ya Centre Africa.
Yavuze ko amahanga akwiye kwirinda ko umutima wazongera guhora ubakomanga, nk’uko bimeze uyu munsi kubera ibyaye ubwo inzirakarengane zisaga miliyoni zatikiraga mu Rwanda bigaramiye.
Mu ijambo rye kandi akaba yanasabye abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana. Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwimikaza umuco wa democrasi n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku byiza rwifuza.
Uretse abanyarwanda, iki gikorwa cyanitabiriwe n’abanyamahanga benshi harimo n’abayobozi bo munzego zinyuranye za Sudan, abahagarariye ibihugu byabo muri Sudan, imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’iyi kaminuza (IUA).
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kwifatanya natwe kwibuka abacu bazize jenocide yakorewe abatutsi muri Mata,1994