Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bitare ho mu murenge wa ngera mu Karere ka Nyaruguru barokotse jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko kugeza tariki ya 20 Mata 1994 ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi ngo nta mututsi wari utuye kuri uwo musozi wari wakishwe.
Imiryango y’urubyiruko rw’i Burayi rurwanya ivangura (EGAM), hamwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) na bakuru babo barangije kwiga (GAERG), batangarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko n’ubwo Leta y’u Bufaransa yemeye kugaragaza zimwe mu nyandiko zivuga amateka ya Jenoside yakorewe (...)
Nyuma y’uko umugore witwa Mukangwije Vérène warokotse Jenoside yaraye atwikiwe ikiraro cy’inka ubwo abandi bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi hongeye kuboneka ikindi gikorwa gihohotera uwarokotse Jenoside, ubwo ahagana saa cyenda (...)
Mu rwego rwo gushyigikira no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gicumbi ubu muri iki gihe k’icyunamo abaturage bagenda batanga inkunga zitandukanye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Abanyarwanda batuye mu Buholandi baravuga ko amateka mabi y’igihugu cyabo yabigishije kumenya ikiza n’ikibi, bakaba biyemeje kubaka u Rwanda mu cyerecyezo cy’iterambere bashaka kandi ngo nta we bazemerera ko agoreka amateka y’igihugu cyabo ukundi, haba mu kuyavuga cyangwa kuyaha umurongo.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) n’iry’ubuvuzi (CMHS) barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bavuga ko bagira gahunda yo gusura inzibutso kugira ngo bamenye amateka abafasha guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umugore witwa Sempfa Gratia w’imyaka 41, ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu rusengero rwa Ruhanga ubu ruri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ariko uburyo yarokotse ngo bimutera kudashaka kubyibuka kuko bishobora kumuhungabanya.
Ku bw’amateka mabi yaranze umurenge wa Save mu karere ka Gisagara ndetse n’urwango rwabibwe mu baturage rukabibwa n’abakurambere bahakomokaga, abatuye Save barasabwa guhindura amateka n’imyumvire.
Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Sick City Entertainment, rubicishije mu gikorwa ngarukamwaka rwise ’’OUR PAST’’, ruratangaza ko rwahagurukiye gukangurira bagenzi babo kumenya ukuri ku mateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, bagakuramo amasomo yo kuyirwanya bivuye inyuma.
Nshimyumukiza Vénuste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, aravuga ko nyuma yo gusurwa n’abantu barimo n’abakuze, agiye gushaka umugore kuko yabonyeko atazabura umusabira.
Dr. Emmanuel Havugimana, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abaturage bari batuye mu Bufundu yahoze ari Komini Karama yo muri Perefegitura ya Gikongoro bagiye babibwamo urwango buhoro buhoro, kuko ibikorwaga bakoraga babikoreshwaga ku gahato n’abayobozi ba leta yari ho icyo gihe.
Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage ko bajya bazana n’abana babo bafite hejuru y’imyaka 7 mu biganiro kugira ngo abana basobanukirwe neza amateka yaranze u Rwanda.
Abayobozi b’amadini yo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gukusanya inkunga zitandukanye mu bakirisitu bayoboye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Musenyri wa mbere wayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Joseph Sibomana, kuva mu 1968-1992 y ashimiwe ko yarwanije politike y’iringaniza mu mashuri rishingiye ku moko n’uturere aho yanze kuyishyira mu bikorwa mu mwaka wa 1973 muri Seminar into ya Zaza ndetse no mu itangwa ry’akazi muri econamat Jeneral ya Diyosezi ya (...)
Padiri Rutinduka Laurent, impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 arasaba abanyamadini kwerura bakaganira ku mateka ya Jenoside mu rwego rwo gukura abayoboke bayo mu rujijo.
Umuhanzi Senderi International Hit arahamagarira urubyiruko rw’abahanzi guhanga byimbitse ibihangano bifasha ubyumvise wese kumenya uburemere bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Abantu bataramenyekana batswitse ikiraro cy’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukangwije Vérène wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana, ubwo yari yagiye mu bikorwa byo kwibuka ku shuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Perezida wa Ibuka (umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi) mu Murenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore avuga ko kurwanya by’ukuri abapfobya Jenoside ari ukubima amatwi.
Ishyaka PARMEHUTU rya Gregoire Kayibanda ryavutse mu w’1957 ngo riza ku isonga mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Kuri uyu wa 07 Mata, mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, mu gutangiza icyunamo abaturage bahawe icyizere ko Abarundi bahabaga bakoze Jenoside bazahanwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ashingiye ku mvugo zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse n’imyitwarire ya bimwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi; asanga abarokotse Jenoside bakirimo guhigwa kugeza iki gihe.
Senateri Uyisenga Charles avuga ko ibikorwa byo gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda byagaragaye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve bitoneka abarokotse Jenoside bagifite ibikomere yabasigiye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RBD), Minisitiri Gatare Francis, atangaza ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ko kuri konyine kuzafasha Abanyarwanda gutera intambwe yo kubaka u Rwanda.
Padiri Kayisabe Védaste warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Mukarange mu Karere ka Kayonza avuga ko iyo hatabanza kubaho Jenoside yakorewe umuco n’imigenzo myiza imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itari kwicwa.
Ku wa 07 Mata 2015, mu Rwanda hose hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arasaba urubyiruko hirya no hino mu Rwanda kwitabira ibikorwa na gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse barushaho kwegera no kuremera abacitse ku icumu batishoboye hirya no hino mu midugudu yose mu Rwanda.
Mukambuguje Beatrice wo mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yakomerekejwe muri jenoside bigera aho acika akaguru, ariko ubumuga afite abukorana imirimo yo mu rugo ku buryo byamurinze gusabiriza.
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, bakwitwararika bakirinda amagambo mabi yakomeretsa abandi kandi bagafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye kugira ngo umutekano wo muri iki gihe cyo kwibuka udahungabana.
Ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri mu ishuri n’abarangije kwiga AERG/GAERG, byanditse amateka kandi biba imwe muri gahunda zigamije kwigira no kwishakamo ibisubizo, nk’uko abitabariye isozwa ryabyo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatandatu tariki 04/4/2015, babyishimiye.