Abakobwa bo muri AERG barasabwa kugira icyerekezo

Abakobwa bibumbiye mu Muryango “AERG” barasabwa kwigira ku masomo y’ibyahise, bakagira icyerekezo n’amahitamo aboneye kugira ngo bubake ahazaza heza.

Abakobwa 200 bibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) bahawe ubu butumwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amahugurwa (RMI), Wellars Gasamagera, ubwo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2015, basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu mu Karere ka Rwamagana; mu ntego yo kugira amahitamo meza bategura ahazaza habo.

Mirindi Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa wa AERG, aganira n'urubyiruko rw'abakobwa ba AERG.
Mirindi Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa wa AERG, aganira n’urubyiruko rw’abakobwa ba AERG.

Gasamagera avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye kuri aba bakobwa, ariko ko bikwiriye kubigisha, ntibibace intege, bakareba imbere habo, bagakora batizigama kugira ngo bazabashe kubaka igihugu mu gihe kizaza. Kugira ngo bigerweho, bikabasaba imyifatire y’ubudasa no gukorana umurava kurushaho.

Shema Josué, Umuhuzabikorwa wungirije (wa I) wa AERG ku rwego rw’igihugu, avuga ko impamvu bateguye umwiherero w’abakobwa bonyine ari uko bagira umwihariko w’ingorane zishingiye ku miterere yabo. Muri zo harimo nko gutwara inda zitateganyijwe ziviramo bamwe guhagarika amashuri.

Gasamagera Wellars, Umuyobozi wa RMI, asaba uru rubyiruko gukora cyane no kugira imyifatire iboneye.
Gasamagera Wellars, Umuyobozi wa RMI, asaba uru rubyiruko gukora cyane no kugira imyifatire iboneye.

Shema avuga ko mu gihe baganirijwe n’abantu bakuru, babasha kugira icyerekezo n’amahitamo nyayo bashingiraho bategura ubuzima bwabo kandi neza.

Mushimiyimana Clementine wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko kuba baragize amahirwe yo kuganirizwa n’abayobozi batandukanye, byatumye urubyiruko rw’abakobwa rwagura ibitekerezo, barushaho kumenya uko bafata ibyemezo.

Mukasita Louise wiga muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye, we ati “Muri wowe, hari igihe wicara ukumva ntacyo uzaba cyo, ukabona ahazaza hawe ntabwo urimo kuhabona. Ariko iyo ugize amahirwe yo kuganira n’umuntu wacitse ku icumu, wanyuze mu bibazo bikomeye…ariko akakwereka ko uyu munsi ari umuntu ukomeye ushobora kuvugira igihugu, natwe bituremamo icyizere ko nta kidashoboka.”

Urubyiruko rw'abakobwa ba AERG hamwe n'Umuyobozi wa RMI, Gasamagera Wellars, n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana , Abdoul Karim.
Urubyiruko rw’abakobwa ba AERG hamwe n’Umuyobozi wa RMI, Gasamagera Wellars, n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana , Abdoul Karim.

Aba bakobwa 200 baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru 41 byo mu Rwanda baje biyongera ku bandi 200 bahuguwe hagati y’itariki 16 na 18 Ukwakira 2015. Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Amahitamo yanjye, icyerekezo cyanje”.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imbere heza haraharanirwa kdi mubuzima ntakujenjeka ,ikingenzi suko mwahuguwe ikiruta ibindi nicyo amahugurwa azabamarira mubuzima bwanyu ninacyo cyashimisha abategura ibyo biganiro

TUYISHIME Kim A.karim yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

AERG nikomeze ifashe umwari w’u Rwanda kwigirira ikizere no gutegura ejo hazaza h’igihugu.

Ngabitsinze yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka