Hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside ariko bibaza uko indi izaboneka

Mu Karere ka Rutsiro bakoze umuhango wo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaba abafite amakuru y’ahajunywe abandi ko bayatanga.

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, hashyinuwe imibiri 57 yagaragajwe muri Nyakanga 2015, biturutse ku wakoze Jenoside watanze urwandiko rugaragaza aho bataye izo nzirakarenganire ariko ntiyivuga izina.

Hashyinguwe imibiri 57 yagaragajwe n'umuntu utarivuze izina.
Hashyinguwe imibiri 57 yagaragajwe n’umuntu utarivuze izina.

Uwo muntu utaramenyekanye yasize urwandiko arushyira munsi y’urugi rw’ibiro by’umuyobozi w’akarere aranga aho bajugunye abo bishe.

Ntihinyuka Janvier, Perezida wa IBUKA mu karere yasabye ko abantu bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside mu 1994 bayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Guverineri n'umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro baboneyeho umwanya wo gushyira indabo ku mva.
Guverineri n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro baboneyeho umwanya wo gushyira indabo ku mva.

Ati “Turasaba ko rwose abantu bazi aho abacu baguye bahagaragaza ngo tubashyingure mu cyubahiro kuko ni byiza iyo dushyinguye abacu tukamenya ko umushyinguye mu cyubahiro turaruhuka mu byukuri."

Mukandasira Cartas Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, yavuze bazakomeza gukangurira abaturage batuye mu turere turinwi tugize iyi ntara gutanga amakuru y’ahaguye Abatutsi kugira ngo imiryango yabo ibashyingure mu cyubahiro.

Umuyobozi wa IBUKA avuga ko hakwiye kugaragazwa ahantu abishwe bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi wa IBUKA avuga ko hakwiye kugaragazwa ahantu abishwe bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Jean Rusamaza, intumwa ya komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yavuze ko komisiyo ishima igiorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize jenoside, ariko avuga ko abadatanga amakuru bayazi baba babangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ishima igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ariko abadatanga amakuru y’imibiri yajugunywe babangamira ubumwe n’ubwiyunge mu gihe abayatanga baba barushaho kubushimangira."

Uhagarariye imiryango yashyinguye imibiri Setako Pierre, yavuze ko bashimishijwe no kuba hari bamwe mu babo babuze bashyinguye mu cyubahiro, ariko yongeraho ko byaba byiza bose bagaragajwe nabo bagahyingurwa.

Imibiri yagaragajwe yashyinguwe mu rwibutso rwa Gihango, urwibutso rwahoze ari inzu y’ubukorirkori ikaza kwicirwamo Abatutsi. Hari hasanzwe hashyinguye imibiri isaga 1750 mbere y’uko hiyongeraho iyo.

IBUKA itangaza ko mu Karere ka Rutsiro hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 70, ariko kugeza ubu nta bihumbi 30 birashyingurwa mu cyubahiro.

Aimable Cisse Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka