Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge; umwanya wo gusubiza amaso inyuma

Mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, mu Karere ka Kirehe wabereye mu Murenge wa Mushikiri ku wa 09 Ugushyingo 2015 abaturage bishimiye aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge.

Mu buhamya bwatanzwe, hagaragajwe ko nubwo habayeho gutatira igihango bamwe bakishora muri Jenoside no kwangiza imitungo ya bagenzi babo, basanga intwaro y’ubumwe n’ubwiyunge ari ugusaba imbabazi no kubabarira.

Cyimana wahemukiye Mafenge akaza kumusaba imbabazi ubu ngo babanye neza cyane.
Cyimana wahemukiye Mafenge akaza kumusaba imbabazi ubu ngo babanye neza cyane.
Aba bagabo ngo ni inshuti ntangarugero nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga.
Aba bagabo ngo ni inshuti ntangarugero nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Cyimana Pontien wababariwe n’umuturanyi we nyuma yo kwangiza imitungo y’amafaranga ibihumbi 195 agira ati “Kubera amateka mabi yaranze igihugu nagize ikibazo njya kwa Mafenge nkurayo imitungo y’amafaranga ibihumbi 194.

Naramwegereye musaba imbabazi arazimpa none ubu iyo afite ibirori ni njye ubiyobora na njye nabigira”.

Mafenge Jean de Dieu na we ati “Nakagombye kuba ndi umukire kuko nishyuzaga miliyoni zisaga 20 ariko nta n’imwe nishyuje. Uwangezeho wese namuhaye imbabazi n’uyu Posiyani narazimuhaye,tubanye mu mahoro”.

Abaturage ba Mushikiri bemeza ko bakataje mu bumwe n'ubwiyunge.
Abaturage ba Mushikiri bemeza ko bakataje mu bumwe n’ubwiyunge.

Abatanze ibiganiro bose bibanze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda bavuga ko nta gikwiye gutanya Abanyarwanda, basaba abaturage kwirinda amacakubiri baba abarinzi b’igihango.

Gatibita Wilfran, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kirehe, ashingiye ku nsanganyamastiko y’icyumweru “Abarinzi b’igihango mu mujishi wa Ndi umunyarwanda”, yagize ati “Mu bakurambere ntawamenaga amaraso ya mugenzi we, byari ikizira ariko abanyamahanga batangira guteranya kandi Abanyarwanda bari bunze ubumwe”.

Akomeza avuga ko bamwe batatiye igihango bica abandi, bityo icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ari ukwibuka ibihe bibi bakareba aho igihugu kigeze no gufata ingamba zo kutazabisubira.

Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho.
Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe WWungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, we yasabye abaturage gukura isoma mu mateka mabi yaranze u Rwanda, ashima abagize uruhare mu guhagarika Jenoside barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Mu murenge wa Mushikiri mu manza 285 z’abangije imitungo hamaze kurangizwa 222 inyinshi zarangijwe binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho abahemutse bagiye basaba abo bahemukiye imbabazi, hakaba hari gahunda yo kurangiza izasigaye muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mafenge, warakoze gutanga imbabazi kuri uwo waguhemukiye nubwo yakwiciye imitungo yari kuguteza imbere ariko Imana izaguha indi kuko wagaragaje ubugwaneza

Musine yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Erega turumwe ibyo twibonamo nka moko ntacyo bimaze kuko tugira amoko, amasura, indimi tuvuga ,kugirango tubashe kumenya ntakindi utava amaraso y’icyatsi kibisi uwo azabigendere maze avuge ko ataremwa k’Imana ubundi yiyemere kubandi ikiruta ibindi Urukundo rutuma isi izenguruka

TUYISHIME Kim A.karim yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka