Abayobozi batandukanye barasaba abaturage batuye ahari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kujya bagaragariza abayihakana ko bo ubwabo babyiboneye n’amaso, kandi amateka n’amakuru nk’ayo akandikwa akabikwa kugira ngo atazibagirana.
Sibomana Cyrille wo Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu gihe cya Jenoside ngo yarokoye abatutsi benshi bahigwaga none yagororewe kuri uyu wa 29 Mata 2015 ahabwa inka n’izindi mpano nyinshi.
Bamwe mu rubyiruko n’abasheshe akanguhe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakibukiranya amateka mabi banyuzemo ubwo bahigwaga, ariko banishimira intambwe bamaze gutera babifashijwemo n’umuryango “Mustard Seed Institute” urahanira amahoro n’ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nyuma y’uko 62% by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye ari byo bimaze kwishyurwa kugeza ubu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Vital Migabo, avuga ko bafashe ingamba zo guhuza abangije imitungo n’abayangirijwe, nk’uburyo bwo gukemura iki kibazo burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon ,hamwe na bamwe mu baturage b’aka karere bemeza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yamaze gucengera abaturage akana ari yo yatumye mu Karere ka Ngororero ingengabitekerezo igabanuka mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga abazize Jenoside yakoreye Abatutsi kuri uyu wa 28 Mata 2015, hashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi, imibiri 98 yakuwe mu mirenge ya Rusatira, Rwaniro, Ntyazo na Kinazi.
Claudette Uwimana ukomoka mu Murenge wa Maraba, mu Karere ka Huye ariko akaba yararokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Karama ari umwana w’imyaka itandatu, yishimira ko hari intambwe yatangiye gutera mu kwigira, ariko na none akababazwa no kuba atazabasha kubisangiza abamwibarutse.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta arasaba abanyarwanda bose kujya bibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kuko nta n’umwe itagizeho ingaruka.
Senateri Prof. Laurent Nkusi atangaza ko kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, aribwo buryo nyabwo bwo guhangana n’abayihakana n’abayipfobya, kuko bo ngo bifuza ko ukuri kutamenyekana.
Kuri uyu wa 26 Mata 2015, ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 105 y’abazize Jenoside yabonetse.
Abanyeshuri biga uburezi mu ishami ry’ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Rukara mu Karere ka Kayonza bavuga ko bazaharanira kwereka abazabanyura imbere ububi bwa Jenoside n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda, kuko uburezi bwo hambere bwaranzwe no kubeshya no gutanga inyigisho zidafitiye umumaro Abanyarwanda.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 abatutsi baguye mu Murenge wa Mugina, tariki 26 Mata 2015, hasabwe ko ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi bwajya bubikwa mu nzibutso ndetse n’amateka y’imibereho y’abazize Jenoside akandikwa.
Ubwo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 26 Mata 2015, abafashe ijambo bose bagarutse ku gusaba ababa bazi ahajugunywe imirambo y’ababo bishwe muri Jenoside kuhabarangira kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Rwagasana Ernest, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Cogebanque arasaba abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bimika ubumuntu, kugira ngo itazasubira ukundi.
Mu midugudu 317 igize akarere ka Kamonyi, batangiye igikorwa cyo gusana amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri buri mudugudu umuganda w’abaturage uzasana inzu imwe, inzu zose zikaba zizatwara amafaranga y’ u Rwanda asaga Miliyoni 54.
Bamwe mu bagenera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga kubaha igishoboro cyo kubafasha kwiyubaka ari mu bumwe mu buryo bwiza bwo kubafasha mu rugamba rw’iterambere.
Abatuye Akarere ka Gisagara bifuza ko i Kabuye hakubakwa urwibutso rwa Jenoside ruzwi ku rwego rw’igihugu, kuko ari hafi yo kwa Sindikubwabo Théodore wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda w’inzibacyuho ndetse ari no hafi y’aho yashishikarije abantu gukora Jenoside. Aka gasozi kandi ngo ni ko bahindiyeho abatutsi bagira (...)
Abagize ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto, COOPERATIVES DE RUSIZI (U.M.R), kuri wa 23 Mata 2015, bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusaba akarere ko kabagereza ubutumwa mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka, Perezida Kagame akemererwa (...)
Joseph Nshimiyimana warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ababajwe n’uko uwagize uruhare mu kwicisha mushiki we muri Jenoside yagizwe umwere n’inkiko Gacaca akarekurwa.
Bamwe mu baturage b’i Kabarondo ngo bari banze kugira uruhare muri Jenoside yakorerwaga abatutsi mu w’1994, baza kuyishoramo nyuma yo kubishishikarizwa na Tito Barahira.
Nubwo mu karere ka Rutsiro, abantu babiri ngo ari bo bagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Ubuyobozi bwa Ibuka muri ako karere buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ukurikije uko byabaga bimeze mu myaka ishize.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ubutegetsi bubi bwayiteguye ari na bwo bwatumye ishoboka kandi igakoranwa ubukana, ngo kuko abaturage bari basanzwe babanye neza kandi hamwe na hamwe bari bagerageje kuyirwanya.
Padiri Ubald Rugirangonga aravuga ko ibibazo byose abanyarwanda bafite bizakemurwa no gufata icyemezo cyo gutanga imbabazi no kuzisaba nta buryarya.
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Pietermaritzburg, Umurwa Mukuru w’Intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo, ku wa 18 Mata 2015 bahuriye hamwe bibuka Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda mu 1994.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko umuntu upfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu badakwiye kumutaho umwanya kuko ngo ari we witera ibibazo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga aravuga ko abantu bane bo mu Mirenge itandukanye ari bo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva tariki 07 Mata 2015 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ubuyobozi bw’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango, uravuga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rudakomeza guhura n’ihungabana rwasigiwe na Jenoside.
Nyuma y’uko mu Murenge wa Mutendeli ho mu Karere ka Ngoma hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ku bana babiri b’imyaka 17, abahatuye bavuga ko byerekana ko hari ababyeyi bakigishiriza abana babo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mashyiga.
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 Abatusti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Mutendeli ku rwibutso rwa Jenoside hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri y’abishwe muri Jensoside yabonetse aho yari yarajugunwe.
Imiryango 54 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu midugudu ya Kinyinya mu murenge wa Rukoma no mu midugudu ya Kambyeyi, Nyamugari na Nyarunyinya mu murenge wa Gacurabwenge; bashyikirijwe umuriro w’amashanyarazi n’ubuyobozi b’ibigo bishamikiye ku kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu (...)