Rutsiro: IBUKA isanga gusura inzibutso bikwiye kuba ishuri rituma Jenoside itazongera kuba

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karereka Rutsiro buratangaza ko inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, zigomba kubera ishuri abazisura bikazafasha gukumira Jenoside ku buryo itazongera kuba bagendeye ku mateka.

Ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa IBUKA Ntihinyuka Janvier, ubwo yifatanyije n’abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba bari bagiye gukora no gusura urwibutso rwa Nyamagumba kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2015.

Ngo amateka basanga ku nzibutso yagomye gutanga isomo ku bantu bityo jenoside ntiyongere kuba.
Ngo amateka basanga ku nzibutso yagomye gutanga isomo ku bantu bityo jenoside ntiyongere kuba.

Yababwiye ko babwiye ko abantu bagendeye ku mateka aba ari ku nzibutso bagombye gukuramo isomo ryatuma nta jenoside yakongera kuba.

Yagize ati “Nk’uko bigenda bigarara ku nzibutso haba ahri amateka,ayo mateka agaragaza ko hishwe abantu bagendeye ku buryo baremwe ,ayo mateka rero yafasha abantu kuvanamo isomo ryatuma jenoside itazongera kuba.”

Ntihinyuka yakomeje asaba abo banyeshuri kwima amatwi abantu bose bashaka kongera kubajyana mu bitekerezo bibi byabaganisha ku macakubiri, nk’uko n’ubundi abakoze Jenoside bacengejwemo ibyo bitekerezo.

Perezida wa IBUKA mu karere avuga ko gusura inzibutso bikwiye gufasha abantu kumenya amateka ya Jeonoside no kuyikumira.
Perezida wa IBUKA mu karere avuga ko gusura inzibutso bikwiye gufasha abantu kumenya amateka ya Jeonoside no kuyikumira.

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amasuri rwa Bumba bari basuye uru rwibutso rwa nyamagumba nabo ngo basanga gusura inzibutso bifite icyo bivuze mu gukumira jenoside bagendeye ku mateka kandi ngo biteguye kutumva umuntu wese wabaganisha ku macakubiri.

Niyobuhungiro Ange wiga mu mwaka wa gatanu w’icungamutungo ati “Ukurikije ibyo twigishijwe ubwo twasuraga uru rwibutso twumvise biteye agahinda kandi tugendeye kuri ayo mateka nkanjye numva ntashyigikira uwashaka kunjyana mu macakubiri.”

Mugenzi Mtuyimana Josue wiga mu mwaka wa gatandatu w’ibaruramari nawe ngo abona ibyabaye mu Rwanda n’ubwo atariho ariko ngo abyumva mu mateka ibindi akabisobanurirwa ku nzibutso ajyaho akaba n’umunayarwa nawe abona inzibutso n’amateka yaranze jenoside bimufasha byinshi ku buryo ngo adashobora gushukwa.

Mu karere ka Rutsiro hari inzibutso zisaga 11 hakaba hanateganywa kubakwa urwibutso ruri ku rwego rwiza, ruzajya runasurwa n’abantu batandukantye bavuye hirya no hino mu gihugu Bagasobanurirwa amateka yaranze akarere ka Rutsiro mu gihe cya Jenoside.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byanteye,impunjenje,kubera,ukko,abashuti,navandimwe,bazize,karengane&

Muzungu David yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka