Ku munsi wa nyuma wo gukuramo abakobwa ngo hasigare 15 bazagera Finali, Teta Mugabo Ange Nicole wari ufite numero 23 niwe usezerewe yuzuza umubare w’abakobwa batanu bagombaga kuvamo.
Tuyishime cyiza Vanessa wari numero gatandatu muri Miss Rwanda, yasezerewe ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa batanu bagomba gusezererwa mbere y’uko umunsi wa nyuma ugera.
Ku munsi wa gatatu wo gusohora abakobwa mu mwiherero, Umurungi Sandrine winjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’amajyepfo niwe wari utahiwe nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’umuco n’ubugeni, ntanaze muri batanu bafite amajwi menshi mu itorwa rya SMS.
Umunsi wa kabiri wo gusohoera abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda, usize Igihozo Darine asohotse mu cyumba cye, ahabwa imodoka imigeza iwabo nk’uko uwamubanjirije byamugendekeye.
Hari abakeka ko kuba abakobwa bari mu mwiherero bagiye kumva uburyohe bw’amafunguro meza, kudabagira mu byumba bihenze, cyangwa kwifotoza amafoto abereye imbuga nkoranyambaga.
Ku munsi wa mbere wo gusezerera abakobwa muri Boot Camp, Higiro Joally wari ufite numero 15, ni we ubaye uwa mbere mu gusezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
U Rwanda kimwe n’ahandi, rutegura amarushanwa ya nyampiga w’igihugu, hagatorwa umukobwa uhiga abandi akambara ikamba mu gihe cy’umwaka wose, akaba yanahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Irushanwa rya Miss Rwanda mu Rwanda ryatangiye mu w’1992, ariko risa nk’iridahawe agaciro, kuko ritari riteguwe neza. (…)
Mu byumweru bitatu bishije, ibitangazamukuru byo mu Rwanda byerekeje amaso ku irushanwa rya Miss Rwanda byirengagiza ibindi byose.
Mwiseneza Josiane washyigikiwe cyane n’abafana kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yabonye itike yo kwinjira mu mwiherero abikesha gutorwa n’abakurikira imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram.
Mu bakobwa 37 bazamutse batowe mu Ntara n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mutarama 2019 hagombaga gutoranywamo 20 bakomeza mu mwiherero, abandi 17 bagataha. Biteganyijwe ko Nyampinga w’umwaka wa 2019 azamenyekana ku itariki ya 26 Mutarama 2019 Uru ni urutonde rw’abakomeje, nimero bakoreshaga n’agace (…)
Imifanire yari hejuru mu ijonjora rya miss Rwanda, hashakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kwanikira abandi ku matora ari kubera kuri Instagram na Facebook, akomeje atya akaba yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.
Umukobwa witwa Ujeneza Anne Marie, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda utuye mu mujyi wa Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba, yatakambye yenda gupfukama ubwo akanama nkemurampaka kamubwiraga ko yongeye gusezererwa muri iri rushanwa atarenze umutaru.
Nyuma yo kuzenguruka intara zose uko ari enye, kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2018 hari hatahiwe umujyi wa Kigali, ahagombaga gutoranywa abakobwa bazahagararira uyu mujyi mu kiciro gikurikiyeho hashakishwa Miss Rwanda 2019.
Bidatunguranye Umuhanzi Meddy na mugenzi we Bruce Melody basubitse igitaramo bateganyaga gukorera i Bujumbura mu Burundi, mu minsi mikuru y’Ubunani.
Abagize umuryango w’abakirisitu gatolika witiriwe Mutagatifu Egidio (Communauté Sant’Egidio) kuri Noheli basanzwe barangwa n’ibikorwa byo gusangira n’imiryango ifite ibibazo bitandukanye, itishoboye, irwaye, abasabiriza hamwe n’abana bo mu mihanda cyangwa ababa mu bigo byita kuri bene abo bantu.
Ngabo Medar uzwi nka Meddy, niwe muhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bijyanye no kwamamara, hagendewe ku bwitabirwe bw’ibitaramo yitabira, uburyo video ze zarebwa ku rubuga youtube n’ibindi.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga umukino njyarugamba (karete) bo mu karere ka Rusizi bavuga ko aho abana babo batangiriye kuyiga hari byinshi byahindutse ku bana babo cyane cyane cyane kugira imyitwarire myiza ku bari barananiranye.
Mu gitaramo gikomeye cyane cyabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2018 Chorale de Kigali yanejeje abantu mu buhanga bwayo ibaririmbira indirimbo izwi cyane iranga amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mugabane w’Uburayi.
Byari urugamba rutoroshye gutoranya abakobwa bahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019, kubera umubare munini w’abakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2015, Umuratwa Eduige uzwi nka Queen Eduige akaba na murumuna wa Young Grace yavuyemo rugikubita, anenzwe uburebure butagera kuri metero 1,7.
Mwiseneza Josiane wiyiziye buhoro buhoro n’amaguru, yagenze urugendo rw’iminota 40 ariko ibyuya no kudasirimuka mu maso ya bamwe, kimwe n’abaje mu modoka ntibyamubujije kwemeza abatanga amanota.
Abahembwe mu isozwa ry’ irushanwa ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, baravuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga ya bo y’ubuhanzi bari baraburiye uburyo kubera amikoro.
Mu masaha y’ igitondo, i Musanze ahakorerwa amajonjora ya Miss Rwanda, abakobwa bashinguye n’ibiro biringaniye bari urujya n’uruza.
Madame Jeannette Kagame aravuga ko abahanzi bakwiye gushyigikirwa mu buhanzi bwabo, kuko ari bamwe mu bakozi bagira ingorane kenshi zirenze iz’abandi, bitewe n’uko bavunika cyane bahanga kandi ntibacike intege n’ubwo baba batizeye ko ibyo bahanga bizakundwa.
Igihe cy’iminsi mikuru cyongeye cyageze aho abantu batandukanye bashaka kwishimisha, baba bifuza ahantu heza cyangwa ibirori byiza byo gusohokeramo.
Itorero Inyamibwa, ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ryateguye gahunda ngarukamwaka yo gutaramira Abanyarwanda riyita Inkera i Rwanda. Inkera i Rwanda y’umwaka wa 2018, iteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2018, ikaba yarahawe insanganyamatsiko yitwa "Rwimitana". Inyamibwa zirakangurira (…)
Umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana wa Miss Rwanda Liliane iradukunda, wabaye umwe mu mishinga myiza izatoranywamo umushinga wa mbere wa miss world mu by’ubwiza bufite intego (beauty with purpose).
Umwe mu mwanya wagaragayemo amarangamutima menshi mu gitaramo cya Buravan ni aho yashimiye ise mu ruhame, yemeza ko inganzo ye ari we ayikuraho.
Umuhanzi Yvan Burabyo wamenyekanye ku izina rya Buravan, yamuritse Album ye ya mbere, ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.