Muri uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda habaye ibitaramo byinshi, ariko hari ibyagiye bisigara mu mitwe ya benshi. Kigali Today, yifuje kukwibutsa bimwe mu bitaramo byaranze uyu mwaka, bikitabirwa n’abantu benshi.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2020, rigiye gutangira ibyiciro byaryo by’ibanze bizenguruka mu ntara zose z’igihugu hatoranywamo abakobwa batandatu bizatangirira mu Karere ka Rubavu kuwa 21 Ukuboza, risorezwe mu mugi wa Kigali kuwa 18 Mutarama 2020.
Miss Uwase Muyango Claudine wari umaze iminsi aba mu mujyi wa Dubai ku mpamvu avuga ko ari iz’akazi, yagarutse mu Rwanda mu ijiro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport.
Ikamba rya Miss World ritanzwe ku nshuro ya 69 ryegukanywe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica atsinze abakobwa 114 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo na Nimwiza Meghan waturutse mu Rwanda utagaragaye mu bakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi mukuru utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizaba ku Bunani bwa 2020 gitegurwa na East African Promoters (EAP).
Imyaka 20 ishize umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze abaye Miss France. Hari mu 1999 ubwo Sonia Rolland Uwitonze yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Tariki 11 Ukuboza uyu mwaka nibwo yizihije imyaka 20 amaze yambaye iryo kamba.
Ku nshuro ya kane, abanyamideri batandukanye bakoze intambuko yo kumurika imideri igaragaza ubwiza bw’Umunyarwanda wikwije, hagaragaramo amasura mashya atamenyerewe mu kumurika imideri muri Rwanda Modesty Fashion.
Itsinda Hillsong London riririmba indirimbo zo guhimbaza Imana hamwe na Aimé Uwimana bateguye igitaramo kibera muri Kigali Arena kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019. Kwinjira mu myanya isanzwe ni amafaranga y’u Rwanda 10,000, VIP ari 20,000 Frw, naho muri VVIP bibe 50,000 Frw.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo itsinda Hillsong London rigizwe n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryageze i Kigali, aho rije mu gitaramo kizaba tariki ya 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bamurike ihuriro ryabo ku mugaragaro, abahanzi batandukanye bagaragaje ko bishimiye uku gushyira hamwe kw’abanyamakuru kuko bizazamura ibihangano byabo ndetse n’ubuhanzi bwo mu Rwanda muri rusange.
Umuhanzi Jidenna Theodore Mobisson wo muri Amerika yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2019 cyitabirwa n’abatari bake biganjemo urubyiruko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yagabiye inka umuhanzi Social Mula, ubwo yamurikaga umuzingo (Album) we wa mbere yise ‘Ma Vie’.
Uwikunda Jean de Dieu, umusore ufite imyaka 25 y’amavuko, akaba afite ubumuga bwo kutabona, yatewe n’uburwayi bukomeye yahuye na bwo mu myaka ibiri ishize.
Akenshi mu mpera z’icyumweru hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali, haba hari ibitaramo byateguwe kugira ngo bifashe abantu gususuruka.
Izi mpera z’umwaka zisobanuye byinshi ku marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi no mu Rwanda by’umwihariko, kuko ni ho hari irushanwa rya ‘Miss World’ rigiye kubera mu Bwongereza rikitabirwa na Miss Rwanda Nimwiza Meghan, ni na bwo hagiye kuba irushanwa rya ‘Miss Supranational’ rizabera muri Polonye ryitabiriwe na Miss (...)
Ku nshuro ya kabiri David Carmel Ingabire nyiri ‘DavyK’ (Inzu y’imideri) yamuritse imyenda yakoze avanye igitekerezo ku kubungabunga ibidukikije kandi ikaba ishobora kwambarwa na buri wese.
Umusore w’Umunyarwanda Twagira Prince Henry agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’abasore beza (ba rudasumbwa) ku mugabane wa Afurika.
Abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo Umunyekongo Awilo Longomba, batashye bagaragaza kudashira ipfa kubera kuryoherwa n’umuziki w’uyu muhanzi.
Hirya no hino mu gihugu hakunze gutegurwa ibitaramo n’ibirori bitandukanye bifasha abantu gusoza neza icyumweru. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Umuhanzi w’Umunyekongo Awilo Longomba utegerejwe kuririmba muri Kigali Jazz Junction, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ukwakira 2019 yakirwa n’itsinda ry’ikigo cya RG consult.
I Kigali habereye igitaramo cyiswe “Bigomba guhinduka II” kikaba ari igitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri.
– Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11/10/2019, hari igitaramo cyo gusoza Youth Connekt 2019, kibera muri Car Free zone guhera 18h00-22h00. Abaza kucyitabira barasusurutswa na Symphony Band.
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bari mu rugendo rwo kuzenguruka i Burayi bashaka abafatanyabikorwa b’imishinga yabo n’abafatanyabikorwa b’igikorwa cya Miss Rwanda 2020.
Ibyamamare byo mu Rwanda kimwe na benshi mu bahagurutse mu Rwanda bajya mu Budage muri Rwanda Day yabereye i Bonn, bagiye mu gitondo cyo ku wa 4 Ukwakira 2019 ni ukuvuga ko bwari bucye bajya mu gikorwa nyirizina cyabajyanye.
Irushanwa ryari rimaze igihe rikurikirwa na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba risojwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019.
Abategura igitaramo cya Rwanda Day kizabera mu Budage kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, bahisemo kuzana amasura mashya azaba ari imbere y’abiteguye gucinya akadiho muri uyu munsi uba rimwe mu mwaka. Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie, Igor Mabano n’itsinda rya Charly&Nina ni amasura mashya y’abahanzi bazataramira i Bonn mu (...)
Kuri iki cyumweru 29 Nzeri 2019, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo hari bumenyekane abandi banyempano bari bwinjire mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got talent’ riri kubera muri Kenya.
Ku nshuro ya kane y’iserukiramuco rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ririmo ribera i Dar es Salaam muri Tanzaniya (JAMAFEST), imbyino z’Abanyarwanda zamuritswe n’itorero Urukerereza ziri mu byakunzwe cyane kimwe n’umuziki w’imbonankubone (Live Music) wacuranzwe n’abanyeshuri ba Nyundo.
Mu rwego rwo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hateguwe igitaramo kizajya kibafasha kwidagadura, igitaramo abatuye umujyi binjira batishyuye amafaranga, bagasusurutswa n’abahanzi banyuranye.
Mu gitaramo umuhanzi w’indirimbo nyarwanda, Jean Baptiste Byumvuhore yakoreye i Huye ku wa gatanu tariki 6 Nzeri 2019, abacyitabiriye babyinnye ataha bagaragaza ko bari bagishaka gutaramana na we.