Mwiseneza Josiane yagejeje ikirenge kimwe muri ‘Boot Camp’

Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kwanikira abandi ku matora ari kubera kuri Instagram na Facebook, akomeje atya akaba yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.

Mwiseneza Josiane akomeje kuzamuka cyane mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga
Mwiseneza Josiane akomeje kuzamuka cyane mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa watunguye benshi bitewe n’uburyo yari atandukanye n’abandi haba mu myambarire, no mu buryo atari yabanje kujya gukora imisatsi n’inzara nka bagenzi be, yaje kwemererwa gukomeza bitewe n’uburyo yasubije neza ibibazo by’abakemurampaka.

Ubwo hatomborwaga numero izaranga umukobwa, haba guseruka imbere ndetse no gutorwa n’abamushima, Mwiseneza yatomboye numero 30, abantu nabwo baratangara bati iriya numero ni nziza pe.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyuwa kane tariki 03/01/2019 , Miss Mwiseneza Josiane yari akomeje kwanikira bagenzi be, na likes zirenga 20,000 na comments zirenga 1600 kuri Instagram, naho kuri facebook akagira likes zisatira 4000, na comments zirenga 570.

Umukurikiye ni Miss Mutoni Deborah ufite numero 17, ufite likes zirenga gato 16,000 kuri Instagram, cyakora kuri facebook, kugeza twandika iyi nkuru yari ataragira likes 100.

Benshi mubari gushyira ubutumwa ku mafoto y’uyu mukobwa, bari gushima uburyo yitinyutse, akaza guhatana mu irushanwa ryari rimenyerewe mo abanyamugi, we akivira mu cyaro akigirira ikizere akaza guhatana.

Uwitwa Murekatete Marceline yagize ati “Warakoze guseruka uko uri mu bukene bwawe, nta kwihindura no kwigira mwiza ukoresheje maquillage. Ngutoreye uko usa, uko Imana yakuremye kandi Eisther wo muri Bibiliya azakubere ikigisho gikomeye. Courage Mwiseneza”.

Mwiseneza ubwo yatorwaga mu ntara y'Uburengerazuba
Mwiseneza ubwo yatorwaga mu ntara y’Uburengerazuba

N’ubwo bimeze bitya, hari bacye bakomeje kumuca intege, hakaza n’abamutuka bamureka kutagira ubwiza buhagije, ndetse bakanenga abamushyigikiye bavuga ko ari ukugendera mukigare.

Ukoresha urubuga rwitwa Rwandancutesmiles kuri Instagram yagize ati “Uburo bwinshi ntibukora umusururu. Ubwinshi bw’aba baturage ntaho bwaha iyi njiji itanasa neza ikamba ntago twagendera kuri story y’umuntu ibabaje ngo tumuhe ibyo adakwiye. No no”.

Uyu yahise yamaganirwa kure n’abatari bake bamubwira ko nta burenganzira afite bwo gutuka umukobwa wigiriye ikizere nyamara we atarabitinyuka.

Uwitwa Chantal Uwamahoro yagize ati “Undi mwana umwita injiji uhereye ku ki? Ni wowe njiji utaritinyutse ngo ujyeyo. Ubundi abakobwa b’umwimerere twari twarababuze ahubwo arabonetse nibatarya ruswa miss yabonetse”.

Uyu mukobwa wavuzwe cyane kurusha benshi, nakomeza kwitwara neza azabona amahirwe yo kwerekeza mu mwiherero uzwi nka (Boot Camp), nk’uko amategeko y’irushanwa avuga ko uwegukanye likes nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ahita abona tike imwemerera kujya mu mwiherero nta zindi mpaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Josiane
Komerezaho turagushyigikiye
Komeza kwigirira ikizere
Imana irikumwe nawe

Jbk yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Josiane
Komerezaho turagushyigikiye
Komeza kwigirira ikizere
Imana irikumwe nawe

Jbk yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Josiane nakomereze aho umwari ubereye u Rwanda kdi uzahesha ishema igihugu ubwacyo ndetse no mu mahanga, miss Rwanda 2019 yabonetse turagushyigikiye Josiane mukobwa wacu tukuri inyuma namwe mubishinzwe mukoreshe ubunyangamugayo n’ubunyamwuha bisanzwe bibaranga twigirire miss ubereye u Rwanda rwacu murakoze cyane!!!!!!

Uwanzwenuwe Theoneste yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

umwari uzira mukorogo
umwa ufite isura y,uruhu re,umunyarwanda kazi nyawe.
umwari utiyambika ubusa .
umwari uberewe no kuba nyampinga w,u Rwanda mbona hano ni
Mwiseneza.
naho abamuca intege ni abatigirira ikizere.
gusa bibuke ko ester yatoranyijwe nyawe ubukeka.
abakemura mpaka ndabasabye ntimuzateshuke k,ubunyanga mugayo tubaziho .
murakoze.

nkundimana yanditse ku itariki ya: 5-01-2019  →  Musubize

Hello Nkundimana,

I hope you are doing well. I am sorry for the use English. I would like to say thank you for your idea. However, you need to proofread your post before publishing it because it will be viewed by many people around the world.

Bests,
Jean de Dieu

Jado yanditse ku itariki ya: 5-01-2019  →  Musubize

To Became Miss ,most Among conditions is Excellent
mind. ,then, external Image fill on last step!

Nathanael Muhire yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

josiani nakomere turamushyigikiye, arashoboye niwe twifuza ko aba miss rwanda2019.

Annonciata uwamaliya yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

josiani nakomere turamushyigikiye, arashoboye niwe twifuza ko aba miss rwanda2019.

Annonciata uwamaliya yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

JOSIANE ni umunyarwandakazi w’umuco azi ubwenge kandi n’ubwiza arabufite.N’abataramutora mumutore.

clementine yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Ariko ahubwo abantu barasetsa ubwiza sibwo burebwa gusa kuko aribwo burebwa barahari benshi beza ariko hasabwa no mumutwe kuko ntuzohereza abo bita tête vide mubushinwa ngo nibahagararire igihugu ikindi iyo batoranya hariya ku ikubitiro ikikubwira ko atari ubwiza bashaka bafata buri wese ufite indeshyo nibiro bisabwa akabasha no gusubiza neza ibyo abazwa nonese icyo josiane atujuje niki muri ibyo? Ahubwo josia wabaye miss byararangiye icyo tugusaba nkabantu bakuri inyuma nutsinda ntuzihindure ngo nuko wabaye miss twagukunze uko uri umwimerere uzagume gutyo hari uburyo uba mwiza kdi utihinduye plz. Ntuzadutenguhe reka abatukana abavuga ubusa bavuge bazamara inkwi bacanira amabuye. Ntubiteho

mimi yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Josiane niwe miss Rwanda mb
ona rwose, ntibazakurikize abashyizeho ka Mukeshabatware ubundi murebe ,umukobwa wohamberee , icyo mukundira ari overconfidence, nzamutora peee, nawe ajye i nyamata kuri golden trip nkabandi, courage Josiane don’t give up.urimwiza kdi urashyigikiwe.

Gaston yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Jye numva Miss bivuga umuntu mwiza. Iyo rero abantu ahubwo bagutora bakurikije ibindi bintu ntibiba bikigamije gushaka miss. Kugira miss utari mwiza byaba ari ‘insult to the nation’. Ikindi nibaza ni ukuntu umuntu udasa neza ashobora guhaguruka akajya guhiganwa mu marushanwa yubwiza nkaho atiyizi!!!!

Gahunda yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Mwiseneza courage, Turagushyigikiye urecye abisiga Mukorogo ngo nubwiza. Wowe ubwenge Nibwo abaanyarwanda ducyeneye kurusha isura

Yves yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka