Igihozo Darine abaye uwa kabiri usezerewe muri Miss Rwanda

Umunsi wa kabiri wo gusohoera abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda, usize Igihozo Darine asohotse mu cyumba cye, ahabwa imodoka imigeza iwabo nk’uko uwamubanjirije byamugendekeye.

Gusezererwa kwa Igihozo kuje nyuma y’ikizamini cyanditse bakoze bahagarikiwe, cyari kiganjemo ibibazo bikubiye mu masomo bamaze iminsi biga mu mwiherero.

Nyuma yo gutoranya abitwaye neza muri iki kizamini, no gutoranya abakobwa bafite amajwi menshi kuri SMS, Mugabo Ange Nicole na Igihozo Darine bisanze ari bo bahagaze imbere kandi hagomba gutoranywamo umwe gusa. Mu mabwiriza mashya y’irushanwa, abakobwa bo mu mwiherero baba bagomba kwandika ku dupapuro bagahitamo umukobwa usigara undi batatoranyije abataha.

Birangiye Igihozo atashye kuko ku dupapuro tw’abako amajwi menshi yemezaga ko Mugabo Ange Nicole ariwe wari ufite amajwi macye.

Mbere yo gukora ikizamini cyanditse, abakobwa babanje kuzinga imizigo yabo banayisohora muri Hotel, kuburyo buri wese byagaragaraga ko yiteguye guhita ataha. Igihozo yavuze ko yishimiye uko yari abanye n’aba bakobwa basigaye, anavuga ko bitamutunguye kuba atashye kuko bari babizi ko byanzwe bikunze umwe muribo agomba gutaha byanze bikunze.

Uyu wari umunsi wa kabiri wo gusohora umukobwa, hakaba hasigaye abakobwa 3 bazasohoka muri Hotel kugera ku munsi wa 4 w’iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka