Muri Boot Camp nta mikino, ni ibikorwa n’imikoro (Inkuru na Video)

Hari abakeka ko kuba abakobwa bari mu mwiherero bagiye kumva uburyohe bw’amafunguro meza, kudabagira mu byumba bihenze, cyangwa kwifotoza amafoto abereye imbuga nkoranyambaga.

Abakobwa iyo batari buve muri hotel biyambarira uko babyumva. Ahari bari bamaze kuganirizwa ku muco
Abakobwa iyo batari buve muri hotel biyambarira uko babyumva. Ahari bari bamaze kuganirizwa ku muco

Ibi ushatse wavuga ko nta kanya na gato muri boot camp ya banyampinga, ndetse umunsi w’aba bakobwa urimo ibikorwa n’imikoro ituma bashobora kuryama amasaha atarenga atanu cyangwa atandatu mu ijoro.

Uretse imyitozo ngororamubiri ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ahasigaye hose nta munsi usa n’undi mu bijyanye n’ibikorwa. Ku munsi wo kuwa Gatandatu, abanyamakuru ba Kigali Today bazindukiye kuri Hotel Golden Tulip Nyamata bakurikirana ibikorwa by’umunsi wose kugera abakobwa binjiye mu buriri.

Ni itegeko kubyuka saa kumi na 45 bakambara imyenda ya Sport, bose bagahurira imbere ya Girumugisha Gael saa kumi n’imwe zuzuye akabakoresha imyitozo ngororamubiri ibanzirijwe no kwirukanka.

Iyo iyi mucaka irangiye, baba bafite iminota 30 yo koga no kwambara umwambaro w’umunsi wateganyijwe. Iyo aba bakobwa batari buve kuri Hotel, kenshi bambara umwambaro bashaka. Kenshi abakobwa bahitamo amapantalo n’imyenda yo hejuru isanzwe. Ifunguro rya mugitondo ni iminota 30. Ubwo twasuraga aba bakobwa, twasanze bari bateguriwe amafunguro atandukanye arimo icyayi, ubuki, imigati, amafiriti, isupu ya porishi, inyama ntoya z’inkoko, cakes, imboga, n’imbuto z’ubwoko bwose umuntu agafata ibyo abashije.

Umukozi wa Hotel umwe mu bashinzwe kubakira, yatubwiye ko bafite itegeko ryo kuba bamaze gutegura iri funguro saa moya zuzuye rikaba riteretse aho abakobwa bagomba kurisanga.

Nyuma yo kurya, haba hakurikiyeho ibikorwa. Kuwa gatandatu, byari biteganyijwe ko saa mbiri kugera saa tatu, hari umukozi woherejwe na Minisiteri y’umuco na siporo uri bubahe ikiganiro. Iminota 30 yashize uyu mukozi ataraza, bahita batafa umwanzuro wo gukora igikorwa cyari gikurikiyeho. Icyakurikiraga, byari ukwiga kubyina imbyino Nyarwanda.

Icakanzu Francoise (Contante) umubyinnyi kabuhariwe w’itorero ry’igihugu akaba n’umutoza w’itorero Inyamibwa, niwe utoza aba bakobwa. Imbere y’umutoza nta kurangara no kugaragaza ubunebwe. Abakobwa batondetse ku mirongo itatu, bose bambaye ibirenge, bakoresheje igihe cy’amasaha atatu babyina imbyino za Kinyarwanda bazerekana ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Buri kanya umutoza aba anyura hagati y’imirongo akosora abatega amaboko nabi, akosora abatera ikirenge nabi, agahugura uwica injyana. Ahita anaboneraho kureba niba ntawurangaye.

Uyu ni umwe mu myitozo imara igihe kinini kandi ugaragara nk’uvunanye, ariko abakobwa bavuga ko bawishimira kuko watumye bunguka ubumenyi mu kubyina Kinyarwanda. Kabahenda Ricca Michella yagize ati “Nari nsanzwe nzi utuntu ducye mu kubyina, ariko ubu nungutse ama Pas menshi yamfasha kubyina Kinyarwanda”.

Uwicyeza Pamella nibwo bwa mbere yari abyinnye ikitwa imbyino nyarwanda. Nyamara avuga ko afashijwe n’umutoza atangiye kumenya byinshi kandi ngo anashimira abakobwa babana kuko iyo babonye akanya bamusubiriramo ibyo bigishijwe akarushaho kubimenya.

Iminsi myinshi, aba bakobwa baba bafite abashyitsi baza kubaganiriza no kubafasha gukarishya ubwenge. Bahugurwa bafite ikarine n’ikaramu byo kwandikaho ayo masomo, nyuma y’isomo bakanabaza ibibazo. Aya masomo bigishwa, niyo azavamo ibibazo byifashishwa mu gusezerera abakobwa bazagenda baviramo mu mwiherero.

Gahunda yo kuwa gatandatu yari iteye ku buryo bukurikira: Imyitozo ngororamubiri, ifunguro rya mugitondo, umushyitsi uturuka muri Minisiteri y’umuco na Siporo, imyitozo ku mbyino gakondo, kwerekana aho bageze bitegura umunsi wa nyuma, ifunguro rya saa sita, umutumirwa wo muri REG, koga, kurya ifunguro rya nijoro, kubwirwa gahunda y’umunsi ukurikiraho, no kuryama.

Kuwa gatandatu, saa tatu abakobwa bari binjiye uburiri kugirango baruhuke neza, kuko umunsi wari wabanje bari baryamye amasaha atanu gusa. Umunsi umwe mu mwiherero, bitanga isura y’ukuntu aba bakobwa bakora cyane kandi badatakaza umwanya na muto binezeza nk’uko abantu babikeka. Ubu ikigezweho kinashyizwemo imbaraga muri iyi minsi ya nyuma, ni ukwitegura intambuko y’umunsi wa nyuma, guhabwa amasomo abatyaza mu gusobanura umushinga, no kwigishwa kuzasusurutsa ibirori ku munsi wa nyuma w’itariki 26 Mutarama 2019.

Video y’ibikorwa by’umunsi wose muri boot camp

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABIFURIZA Amahirwe banyampinga bacu, Josianne turagushyigikiye

Dorcas yanditse ku itariki ya: 22-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka