Wari uzi indirimbo ya mbere Meddy yaririmbye?

Ngabo Medar uzwi nka Meddy, niwe muhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bijyanye no kwamamara, hagendewe ku bwitabirwe bw’ibitaramo yitabira, uburyo video ze zarebwa ku rubuga youtube n’ibindi.

Meddy waherukaga mu Rwanda mu 2017 ngo yishimiye kuririmbana n'abahanzi bakunzwe ariko batari bakaririmbana k'urubyiniro
Meddy waherukaga mu Rwanda mu 2017 ngo yishimiye kuririmbana n’abahanzi bakunzwe ariko batari bakaririmbana k’urubyiniro

Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, amaze amasaha make asesekaye i Kigali hamwe n’umukunzi we, umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia witwa Sosena Aseffa (Mehfire).

Meddy aje kwitabira igitaramo East African Party gisanzwe kiba ku bunani, icy’uyu mwaka kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 11.

Mu kiganiro gito agiranye na televiziyo y’igihugu (TVR), Meddy avuze byinshi birimo uburyo aherutse muri Tanzaniya ndetse no muri Kenya, mu bijyanye no kwagura umuziki we.

Agize ati “Nakoranye n’abahanzi nka Diamond, AY, Mboso n’abandi benshi... Umuziki w’Abanyarwanda utangiye kugera kure ndetse utangiye kugenda ukundwa”.

Meddy yasesekaye ari kumwe n'umukunzi we ukomoka muri Ethiopia (photo:Inyarwanda)
Meddy yasesekaye ari kumwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia (photo:Inyarwanda)

Yakomeje agira ati “Hari indirimbo yitwa slowly ikunzwe muri Tanzania cyane. Umuziki w’Abanyarwanda urazwi, icyo tubura ni ukwambura tukajya gukorana nabo. Mu gihe gito umuziki wacu uraba ugeze kure cyane”.

Meddy avuze kandi ku bijyanye n’indirimbo ya mbere yaririmbye, avuga ko benshi batayizi.

Ati “Ndayizi cyane ni indirimbo yitwa Igihe cy’Imana. Benshi ntabwo bayizi kuko sinigeze nyitunganyiriza muri studio ngo igere ahagaragara”.

Meddy kandi avuze ko kuba adatuye mu Rwanda igihugu cye anafitemo abafana benshi atari ikibazo kuko umuziki utagira imipaka.

Agize ati “Imbogamizi zabaho zajyana n’inyungu ziba zihari... Umuziki ni spiritual... aho uri hose umuziki ugerayo binyuze mu buryo bwinshi ikoranabuhanga ryarabyoroheje”.

Meddy yahise agirana ikiganiro gito n'itangazamakuru ryari ryaje kumwakira ku bwinshi (photo:Inyarwanda)
Meddy yahise agirana ikiganiro gito n’itangazamakuru ryari ryaje kumwakira ku bwinshi (photo:Inyarwanda)

Meddy akigera i Kigali yakuyeho ibihuha benshi bakomeje guhwihwisa ko atagikoreye ibitaramo bye mu Burundi biteganyijwe gutangira tariki 29 Ukuboza, avuga ko kugeza ubu nta kirahinduka ibitaramo agomba kubikora.

East African Party ya 11 y’uyu mwaka ifite umwihariko wo kuba nta muhanzi mpuzamahanga wayitumiwe mo, kuko umuhanzi mukuru uhari ari Meddy, aho azafatanya n’abandi nka Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan na Social Mula.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Alias

Mimi ni mtanzania by birth and everything ariko nkomeje gukora promotion ya rwandan music kuri radio zo nkorana nazo kuko umziki nyarwanda akenshi wahoze umeze nkusigara inyuma.

Ubu nkomeje guprotinga umuziki wanyu kuko wibitsemo byinchi kabisa. Ubundi namwe mushobora kubimfashamo uko naronka abahanzi nyarwanda kugirango mbashe kubakorera interview kuri tanzanian media.

Hari akabazo k’igiswahili iwanyu ariko ntabwo byambera imbogamizi cyane kuko bibaye ibikomeye mugiswahili nshobora gusomoza mukinyarwanda cyangwa Ikirundi nkuko mubona nkomejye byandika.

Contacts: +255759839133
[email protected]

NB: As a Journalist and teacher, Nipo Tanzania, kama uko tayari kuwasiliana na mimi kwa lolote karibu sana.

January Selestine yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Jyewe nkunda indirimbo z’aba Stars.Ariko sinkunda uburyo bitwara mu bakobwa.Urugero,nubwo muvuga ngo uyu Meddy ari mu rukundo n’uyu mukobwa from Ethiopia,Meddy ubwe ageze I Kanombe,abanyamakuru bamubajije niba azamurongora.Yababwiye ko ari ukwibanira gusa,nta bukwe burimo.Bisobanura ko namara kumuhaga azamuta azamuta nkuko n’abandi ba Stars babigenza.Kwishimisha mu bakobwa,imana irabitubuza.Ababirengaho,nubwo ari miliyoni nyinshi,ntabwo izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ntuzabe muli paradizo.Ni ukugira ubwenge buke.

nyagatare yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka