Ifunguro ry’umunsi umwe mu mwaka rifite akahe gaciro ku baritanga n’abarihabwa?

Abagize umuryango w’abakirisitu gatolika witiriwe Mutagatifu Egidio (Communauté Sant’Egidio) kuri Noheli basanzwe barangwa n’ibikorwa byo gusangira n’imiryango ifite ibibazo bitandukanye, itishoboye, irwaye, abasabiriza hamwe n’abana bo mu mihanda cyangwa ababa mu bigo byita kuri bene abo bantu.

Abanyamuryango ba Sant'Egidio basangiye n'abatishoboye mu rwego rwo kwishimana kuri Noheli
Abanyamuryango ba Sant’Egidio basangiye n’abatishoboye mu rwego rwo kwishimana kuri Noheli

Musana Bernard wungirije umuyobozi w’umuryango wa Sant’Egidio mu Rwanda avuga ko babikora mu rwego rwo kwishimana n’abo bantu bababaye nk’igikorwa kigaragaza ubuvandimwe.

Ati "turabatumira kugira ngo dusangire, nk’ikimenyetso cyo kuba umuryango umwe. Uyu ni umunsi wa Noheli abakirisitu bizihiza, ni umunsi ufite agaciro ku bakirisitu, ni umunsi umuntu udafite amafunguro yiheba kurushaho kuko abona abandi bishimye, we atishimye, ni umunsi waha impano umuntu ubabaye akishima kurusha indi minsi yose."

Kuri iyi Noheli yo ku wa 25 Ukuboza 2018 ibikorwa nk’ibyo byakorewe bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali.

Mu mpano bahawe harimo amasaha
Mu mpano bahawe harimo amasaha

Umwe mu bana babyitabiriye ni uwitwa Niyomugabo Philemon wo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Yagize ati "uyu munsi twawakiriye neza cyane, twawishimiye cyane kuko ni umunsi udasanzwe mu minsi yose kubera ko baduha impano, tukanidagadura. Ni umunsi mwiza, ibintu baduhaye ntitujya tubibona. Ababiteguye bakoze cyane Imana ibahe umugisha"

Mugenzi we witwa Nsabimana Kenny uba mu Kiyovu ati : "Indi minsi yose ntibajya baduha impano ariko uyu munsi ni ho tuboneraho ibyishimo, ni bwo baduha impano, ni bwo batugaburira tugahaga cyane. Uyu munsi ndishimye cyane kuruta indi minsi yose."

Musana Bernard wungirije umuyobozi w’umuryango wa Sant’Egidio mu Rwanda akaba n’umwe mu bategura icyo gikorwa abajijwe niba ifunguro ry’umunsi umwe kuri Noheli bahaye abo batishoboye rizaba rikibarimo kugeza kuri Noheli izakurikiraho yabisobanuye muri aya magambo.

"Icyo twifuza ni uko Noheli itubera ikimenyetso twibukiraho buri gihe isura ikwiye kuranga umuryango w’abakilisitu. Gusangira ifunguro na Yezu wigaragariza muri abo bantu, wa wundi watereranywe, twibuka ko na we yavukiye ahantu hagayitse akabura n’abamwakira."

Musana Bernard wungirije umuyobozi w'umuryango wa Sant'Egidio mu Rwanda
Musana Bernard wungirije umuyobozi w’umuryango wa Sant’Egidio mu Rwanda

"Ibi tubikora nk’urwibutso, noneho mu mwaka hagati hakaba ibindi bikorwa bisa n’aho bishobora gukomeza ibi ngibi, ni yo ntego yacu. Kubaha amafunguro inshuro nyinshi mu mwaka twebwe ntabwo turabigeraho ariko ibi tubibara nk’ifunguro gusa ryo ku munsi w’ibyishimo."

Abagize umuryango witiriwe Sant’Egidio bamaze imyaka 17 bakora bene ibyo bikorwa byo gusangira ifunguro rya Noheli no guha abatishoboye impano zitandukanye bagamije kugera ikirenge mu cya Sant’Egidio waranzwe n’indangagaciro zirimo kurengera abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka