Abatuye akarere ka Ruhango bishimiye irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) ryageze bwa mbere mu karere ka bo tariki 10/05/2014 maze bashimishwa cyane no kuba babashije ku gura Primus nini ku mafaranga 500 kandi isanzwe igura 700.
Umuhanzi kazi wamenyekanye cyane ku ndirimbo fata fata Teta Diana aratangaza ko mu minsi ya vuba indirimbo ye Kata izaba yasohotse mu mashusho, mu cyumweru gitaha ikaza yageze ku bakunzi be.
Umuhanzikazi Dada Cross ubarizwa ku mugabane w’Amerika, mu mwaka w’2012 hagiye havugwa amakuru anyuranye ko azabana n’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vd Frank, none kuri ubu atwite inda y’undi mugabo.
Umuhanzi Faycal Ngeruka wahinduye izina aho asigaye yitwa Kode, ni umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya“Euro Music Contest” nyuma y’imyaka itatu gusa amaze aba ku mugabane w’Uburayi, akaba akeneye ubufasha bwa buri Munyarwanda mu kumutora.
Umuhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko by’amezi atatu nk’uko yabitangarije abanyamakuru ubwo yari akimara kugera ku kibuga cy’indege.
Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Time Out, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/5/2014 cyasohoye numero yacyo ya 952 aho umuhanzi Stromae, ufite se w’Umunyarwanda naho nyina akaba Umubiligikazi, yari yihariye urupapuro rwa mbere rwacyo bibaza bati “ Who the hell is Stromae?” Ugenekerereje mu Kinyarwanda kikaba (…)
Umuhanzikazi Young Grace aratangaza ko atari umutinganyi nk’uko bimaze iminsi bimuvugwaho kandi ko ari umukobwa nk’abandi kandi ko afite umukunzi; nk’uko yabitangaje mu kiganiro na KTRadio 97,6 FM.
Umuhanzi King James nyuma y’igihe atigaragaza cyane mu bikorwa bya muzika kubera uburwayi bw’umunaniro yari amaranye iminsi kwa muganga bakamusaba kuruhuka, kuri ubu yashyise hanze indirimbo yise “zizane tuzinywe.”
Umuhanzi Kamichi atangaza ko aryohewe n’uruzinduko arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho avuga ko yagiye gusura abavandimwe n’inshuti ndetse no gukora indirimbo.
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Isaro Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha Kat atigaragaza mu ruhando rwa muzika, hari amakuru ari kuvugwa ko yaba atwite.
Umuhanzi Dufitumukiza Jeremie uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Kash Power yashize ahagaragara indirimbo “Profit” inenga imikorere ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).
Bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group aribo Masamba Intore, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye berekeje mu gihugu cy’Ubusuwisi mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abasuwisi n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuhanzi Seth Nyungura warokotse Jenoside afite imyaka 4 arahamagarira abantu bose cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagaharanira icyateza imbere ubumwe Imana yabihereye.
Umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Dieudonne Munyanshoza, atangaza ko urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu guhindura amateka kuko aribo mbaraga z’igihugu.
Nyampinga Mutesi Aurore afatanyije na bamwe mu bahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana bakoranye indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Filime-mpamo “L’ABCES DE LA VERITE” yanditswe na Gasigwa Leopold igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside yamuritswe kuwa kabiri tariki 08/04/2014 muri Sport View Hotel i Remera.
Umuhanzi Diplomate wamamaye mu Rwanda mu minsi yashize yasuye urubyiruko rwa Nyamasheke tariki 02 Mata 2014, arubwira ko azutse kandi ko azanye ingufu zikomeye zizatuma arenga urwego yari agezeho agakuba kabiri.
Abahanzi biyise ibyamamare bya Nyamasheke (Nyamasheke all stars) bakoze indirimbo bashyize hamwe bayita “indongozi”. Aba bahanzi bavuga ko nta bundi buryo bafite bwo gushima ibyiza akarere kabo kamaze kugeraho atari ukubiririmba no babiratira abahandi batabizi.
Kuri roadshow ya kabiri ya PGGSS4 yabereye i Nyamagabe, tariki 29/03/2014, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaje gushyushya abari bitabiriye igitaramo ugereranyije n’uko byagenze i Rusizi.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yayo ya gatandatu byabaye ku mugoroba wa tariki 28/03/2014 ntibyitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyayibanjirije ndetse bamwe bavuga ko bikabije.
Mu gitaramo cyo kwiyereka abakunzi babo (Roadshow) i Nyamagabe, abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars 4 uko ari icumi, bagerageje gushimisha cyane abakunzi babo ariko injyana ya Hip Hop iba ariyo yiganza cyane aho Jay Polly we byabaye akarusho.
Umuriribyi José Chameleone wo muri Uganda yasabwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu kwita ku buryo bwihariye ku kwamamaza no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’ahantu nyaburanga 40 haherereye mu gace kitwa Busoga aho muri Uganda.
Abahanzi bazegukana ibihembo byitwa Salax Awards bazabihabwa kuwa gatanu tariki ywa 28/03/2014 ubwo abitwa Ikirezi Group basanzwe babitegura bazatangaza ababyegukanye bakanabishyikirizwa mu mihango izabera ahitwa Gikondo ground hakunze kubera imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali.
Mu gihe abantu benshi bakomeje kwinubira bamwe mu bahanzi batanga ubutumwa budahwitse mu ndirimbo, umuhanzikazi Young Grace arashishikariza bagenzi be kujya bazirikana ubutumwa batanga aho kuyoborwa n’amarangamutima yabo bwite.
Abanyamakuru bakora mu myidagaduro ku maradiyo atandukanye barashinjwa kuzamura abahanzi kubera ko baziranye nabo cyangwa hari amafaranga babahaye kandi badafite ibihangano nyabyo bitanga ubutumwa. Bamwe mu bahanzi bemeza ko kuzamuka mu muzika udafite umuyoboro w’abanyamakuru bidashoboka mu gihe mbere byaterwaga (…)
Mu gikorwa cyitwa Film Premiere & Award Gala cyizabera i Kigali ku cyumweru tariki 23/03/2014 hazongera gutangwa igihembo kuri filimi ngufi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda izatsinda muri filime eshatu zihanganye.
Mu ishuri rya Nyagatare aho kaminuza nkuru y’u Rwanda ifite ishami bateguye igikorwa cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’iri shami rya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mihango iza kuba ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 21/03/2014.
Abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bemeje ko ku nshuro ya kane iri rushanwa riri kuba nta muhanzi wemerewe kuzifashisha undi muhanzi ngo amufashe kuririmba nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa yabanje, kimwe n’uko ngo nta n’umuhanzi wemerewe kuzaririmba y’abandi yasubiyemo kabone n’ubwo ngo yaba (…)
Mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Huye hari gutegurwa igitaramo cyizaba kuwa gatanu tariki 21/03/2014 guhera ku isaha ya saa moya, igitaramo ngo kizaba gishingiye ku kuba iryo shami rya kaminuza ryarerekejwe cyane ku bijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘uburere bwiza bucisha imfura (…)
Filime yitwa “Saruhara” ikinwe mu buryo bwa gakondo aho usangamo imibereho ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, guhera tariki 18/03/2014, yageze ku isoko nk’uko twabitangarijwe na Janvier, umwe mu bakinnye iyi filime akaba ari nawe mukinnyi wayo w’imena wakinnye yitwa Ngaramaninkwaya (Ngarama).