Umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ku Nyundo akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, Muligande uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mighty Popo yemeza ko bari gutegura abahanzi nyarwanda bazaza bari ku rwego rw’abahanzi b’abanyamerika.
Umuhanzi Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kidumu Kibido, avuga ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutera imbere abanyamuziki baretse guca inzira ya bugufi yo gukoresha gusa ikoranabuhanga.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwitabiriye igitaramo cy’abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) cyabereye mu karere ka muhanga tariki 28/06/2014, ruvuga ko ibi bitaramo biruha ingufu mu kubyaza umusaruro impano zihishe mu byaro bya kure.
Ally Soudy wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ya Salus ndetse akaza no gukora kuri Isango Star ariko akaba asigaye aba muri Amerika we n’umuryango, agiye kugaruka mu Rwanda kuba umushyushyarugamba mu gitaramo cya Kidumu kizaba tariki 11.7.2014 ndetse akaba azongera no kumvikana mu biganiro ku Isango Star.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard Bamporiki.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.
Umuhanzi Makonikoshwa wari urwariye mu bitaro bya CHUK Kigali aratangaza ko afite ibyishimo byo kuva mu bitaro kandi ko ashimira Imana cyane yamufashije.
Abahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ubwo barimo baririmbira Abanyagicumbi kuri uyu wa 7/6/2014 benshi batangaje ko bizeye kuzahiga abandi mu gihe bazatangira kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere “live”.
Umuhanzi Eric Senderi Nzaramba, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Senderi International Hit yagaragaye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba ku mutwe mu marushanwa ya PGGSS 4 yabereye i Gicumbi kuwa 7/6/2014.
Nubuhoro Francis, umuhanzi ukunda kuririmba mu njyana ya Reggae, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri, yemeza ko nta gihe kidasanzwe agira ngo ajye mu nganzo ahubwo ngo agira atya akumva inganzo iramukirigita agahita afata urupapuro akandika indirimbo, ubundi akegura gitari ye akaririmba, kandi ngo iyo inganzo yaje biba (…)
Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yamaze kurekurwa na polisi ahita ashyira hanze indirimbo yise “Uko tayali, ikaba ari indirimbo yo kubaza umukobwa niba yemeye ko babana.
Umuhanzi w’icyamamare Stromae yatangaje ko mu mwaka utaha azasura u Rwanda mu gihe azaba akora ibitaramo byo kuririmba henshi hanyuranye muri Afurika, anatangaza byinshi ku buryo afata amateka y’u Rwanda, iterambere rya Afurika n’ibitangazwa mu makuru. Ndetse anavuga ku buzima bwe bwite na se umubyara wari Umunyarwanda (…)
Bamwe mu bahanzi batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko kuhabera umuhanzi bitoroshye bitewe nuko bimwe mu bikorwa birimo inzu zitunganya umuziki bitarahagera, ugasanga birabasaba kujya mu yindi mijyi byegeranye kugirango batunganye ibihangano byabo.
Icyamamare mu njyana ya Jazz akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo ijwi ry’Amerika, Dr Maxwell Haeather, ari mu Rwanda akaba atanga inama ko nta muhanzi wagombye gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo azamure umuziki we kuko biwangiza ndetse bikaba byamutwara ubuzima.
Abahanzi basaga 100 bo mu karere ka Bugesera bahuriye mu marushanwa agamije kubamenya no kureba impano bafite, bityo hagakorwa igenamigambi ryo kubateza imbere no kubafasha kubyaza umusaruro impano bifitemo.
Padiri Uwimana Jean Francois wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera amakuru yavugaga ko aririmba mu njyana ya Hip Hop, yamuritse alubumu ye yambere yitwa “Singiza Nyagasani” igizwe n’indirimbo umunani, mu gitaramo yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014.
Padiri Jean François Uwimana, umupadiri wo muri diyosezi ya Nyundo akaba yitegura kumurika alubumu ye ya mbere yise “Singiza Nyagasani” kuri uyu wa gatanu tariki 30.5.2014, aribaza impamvu bamwitirira Hip Hop kandi akora injyana zitandukanye.
Umutare Gaby, umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza cyane no kumenya kuririmba by’umwimerere, yatangaje ko kuri we abona umuhanzi ari umuntu ufite indi mpano nk’uko habaho umuganga, bityo akaba asanga umuhanzi atagakwiriye gutoranya cyangwa se ngo asabwe gutoranya ibyo aririmba.
Umuhanzikazi Knowles Butera arasaba urubyiro rw’akarere ka Ruhango ndetse n’urw’ahandi, kumva ko kuba umuhanzi uzwi cyane “umustar” bidasaba gukoresha ibiyobyabwenge.
Ubwo abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bataramiraga mu karere ka Ngoma tariki 24/05/2014, Abanyengoma barabishimiye cyane baranabashyigikira.
Umuhanzi Young Grace abayizera, nyuma y’amakuru yamuvuzweho cyane y’uko ngo yaba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanayamaganira kure, mu minsi ishize yatangarije mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus ko afite umukunzi w’umusore witwa Ntwari Army bamaranye imyaka ine bakundana kandi ko baryamana.
Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arakangurira abakobwa bagenzi be kwitabira gukora kazi ko kuba abashyushyarugamba (MC) kuko asanga ari akazi nabo bashobora kimwe na basaza babo.
Abafana benshi bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu karere ka Ruhango tariki 10/05/2014, batunguwe cyane no kubona umuhanzi Eric Senderi Hit International agera ku rubyiniro akiyambura ubusa.
Nyuma yo gutungurwa n’ubwitabire bw’Abanyaruhango, bamwe mu bahanzi barahamya ko bagiye kumanura umuziki wabo bakegerana cyane n’abaturage badategereje Primus Guma Guma Super Star.
Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper wamenyekanye cyane nka Mico Prosper nyuma akaza guhindura izina aho asigaye yitwa Mico The Best ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat.
Mu gihe isi yose yibuka umuhanzi wabaye igihangange mu njyana ya reggae, Bob Marley, benshi babivuga ku buryo butandukanye gusa bagahuriza ku kamaro k’ubutumwa Bob Marley yasize ku isi burimo guca bugufi, gukundana, no gukora cyane akazi kandi ugakunda.
Abaturage benshi bo mu karere ka Ruhango bashimishijwe no kubona abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ubwo iryo rushanwa ryagezwaga muri ako karere bwa mbere tariki 10/05/2014.
Havugimana Erasto ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 uvuka aho bita mu Kagera mu murenge wa Bushekeri, avuga ko yarebye agasanga nyuma yo guhinga nta kindi yakora cyatuma abeshaho umuryango we uretse kuririmba no gushimisha abantu.