Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba ishima (…)
Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Rashid Kalisa wakiniraga AS Kigali.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunye-Congo, Héritier Luvumbu yayigarutsemo, nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe w’imikino wa 2022-2023 yari afite.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti byatsinzwe na Victor Mbaoma.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino wa gicuti wa kabiri wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu gihe habura iminsi 17 ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2023-2024 itangire, amakipe arimo Police FC yatangiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwokwitegura umwaka w’imikino.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina na Kenya Police FC ku munsi w’Igikundiro nyuma y’uko Loto-Popo FC yo muri Benin itabonetse.
Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024. Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya (…)
Kuri iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Vital’o FC banganya 2-2.
Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.
Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’umikino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023.
Ikipe ya Mukura VS ku wa 5 Kanama 2023, ku munsi wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho, izakina n’ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya yaguze, Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal yongera kuvuga ko bazahatana nk’uko bisanzwe. Ku cyicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports Kicukiro-Sonatubes herekaniwe abakinnyi barindwi barimo batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda. Umuhango wo kuberekana wayobowe na Mvukiyehe (…)
Hashize iminsi hatutumba umwuka n’amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi Stars’, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yaba yarasabye gusesa amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’amezi atatu gusa yongereye imyaka ibiri, ariko Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ikavuga ko irabona ibaruwa ye.
Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite irifuza kugura Kylian Mbappé kuri Miliyoni 300 z’Amayero (abarirwa muri Miliyari 391 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Kuri uyu wa Kabiri, i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League, na CAF Confederation Cup.
Umunya-Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho aje gukinira Rayon Sports mu gihe APR kuri uyu wa Mbere yerekanye Umunya-Sudan Shaiboub Eldin.
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.
Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.
Ikjpe ya APR FC yatangiye gahunda yo kongera gukinisha abanyamahanga, yasinyishije myugariro ukomoka muri Cameroun, inongerera amasezerano Claude Niyomugabo
Umunyezamu Ndayishimiye Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Kuri iki Cyumweruru, kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago yatsinzwe na Uganda 1-0, isezererwa mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.