Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaro Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.
Hoteli ya FERWAFA yubatswe kuva mu mwaka wa 2017, yatangiye gukorerwamo bimwe mu bikorwa birimo n’iby’inama ya FIFA ibera mu Rwanda.
Umunya Pologne Marcin Oleksy uherutse guhabwa igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza na FIFA (Puskás Award 2023), arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange ya FIFA (FIFA CONGRESS) akaba kandi azanitabira itangizwa ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, iki gihembo akaba yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel.
Abakinnyi bakina mu Rwanda batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha
Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru yanganyije na AS Kigali 1-1, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itakaza umwanya wa kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC yatsindiye Marine FC kuri stade Umuganda ibitego 3-2 ikomeza kuba iya mbere, mu gihe Bugesera FC yatsinze Police 2-1.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Ferrer, avuga ko imikino ibiri izabahuza na Benin n’ubwo itazaba yoroshye, ariko biteguye kuyibonamo umusaruro mwiza.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bategura imikino ibiri izabahuza na Bénin muri uku kwezi
Ikipe ya Etincelles FC isanzwe ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ibiganiro yagiranye na FERWAFA bitumye yemera kugaruka mu gikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Sunrise kuva tariki 7 Werurwe 2023 iri mu karere ka Huye aho izamara iminsi hafi ine mbere yuko ikina umukino wa shampiyona na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu.
Imikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro isize APR FC izahura na Marine FC muri 1/4. APR FC yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera ikipe ya Ivoire Olympique muri 1/8 cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Bugesera. Ni igitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick mu gihe mu mukino ubanza amakipe (…)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze gutangaza ko buvuye mu gikombe cy’Amahoro, buvuga ko bwatewe n’amategeko ya FERWAFA adasobanutse
Rutahizamu Byiringiro Lague werekeje muri Sandvikens IF avuye muri APR FC arafata indege ijya muri Suède kuwa 7 Werurwe, 2023.
Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports i Muhanga yatsinze Etincelles FC 2-0, AS Kigali i Rusizi itsindwa na Espoir FC 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Ku wa Gatandatu APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 kuri sitade ya Bugesera ikomeza kuyobora shampiyona mu gihe Kiyovu Sports yahagaritse Police FC iyitsinze 2-1.
Nyuma y’intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma, Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi.
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gorilla FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iy’umunsi wa 22 wa shampiyona
Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, bwavuze ko ibihano bwafatiye umutoza Seninga Innocent byongeweho indi minsi 15, kugira ngo hafatwe icyemezo ntakuka.
Ku wa Kabiri kuri Sitade Ikirenga (Shyorongi), ikipe y’Intare FC yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru yakuye amanota atatu kuri stade Ubworoherane, ihatsindiye Musanze FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 21 wa shampiyona, aho wasize Rayon Sports itsinze Rutsiro FC 2-0, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC 1-0.
Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Radjab Bizumuremyi, avuga ko abakinnyi be babayeho nabi kuko bamaze igihe kingana n’amezi abiri badahembwa.
Ikipe ya Etincelles FC kuri uyu wa gatanu yatesheje amanota AS Kigali banganya 2-2 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Umuganda.
Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi ikorerwa igenzura n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga, yahawe ubu burenganzira.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2021, hakinwe imikino itanu yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro 2023, Sunrise FC, Rutsiro FC na Bugesera FC zo mu cyiciro cya mbere zakomeje muri 1/8.
Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Maniraguha Jean Damascène wari Perezida wa Mukura VS na Visi Perezida we Sakindi Eugene, beguye ku mirimo yabo muri iyi kipe.
Kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Bugesera. Ni umukino APR FC yatangiye neza cyane hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Nshuti Innocent yayitsindiye igitego ku mupira yahawe na Niyibizi Ramadhan.Iyi kipe yashakaga (…)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri sitade ya Bugesera, biyishyira ku mwanya wa mbere.