Ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse tariki 07/11/2012, U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri aho rwavuye ku mwanya wa 124 rugera ku mwanya wa 122.
Djabiri Mutarambirwa ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kirekire asaba ko yahamagarwa, dore ko atahwemye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.
Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona bigoranye nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi wabereye ku Kicukiro ku cyumweru tariki 04/11/2012.
Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.
Ku munsi wa munani wa shampiyona tariki 03/11/2012, Rayon Sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, naho APR FC inganya n’Amagaju mu mukino wabereye ku Mumena.
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Benin, Khaled Adenonk, wahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kubera kurwana mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Kigali, yatangaje ko azaburana kugeza atsinze.
Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptitse, yihaye intego yo gutsinda Rayon Sport mu rwego rwo gukomeza kuza ku isonga muri shampiyona, no kugaragaza ko Kiyovu Sports idatsinda amakipe matoya gusa, ahubwo ko ihangara n’ay’ibihangange.
Umukinnyi Kabange Twite wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kutongererwa amasezerano mu ikipe ya APR FC, kuri ubu arashakishwa n’ikipe ya Yanga African.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’ikinyamakuru France Football bashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida ku mupira wa zahabu mu bagabo, urutonde ruyobowe n’umunya-Argentine, Lionel Messi, uwufite inshuro eshatu zikurikiranya.
Kiyovu Sport yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2012.
Uruganda Blarirwa rwatanze Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuwa Gatanu tariki ya 26/10/2012.
Ikipe ya Etincelles na mukeba wayo Marine FC zimaze iminsi zitsindwa, zigiye guhura mu mukino wa shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki 28/10/2012 kuri stade Umuganda i Rubavu.
APR FC, ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda irakina umukino wa gicuti na Simba FC, mugenzi wayo w’igisirikari cya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Cote d’Ivoire, igihugu cya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru cyashyizwe mu itsinda rimwe na Algeria na Tuniziya muri Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2013.
Amakipe yari yitezweho intsinzi muri ‘UEFA Champions League’ nka Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC yatunguwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, ubwo yose yatsindwaga n’amakipe atahabwaga amahirwe mbere y’umukino.
Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki 24/10/2012, naho Mukura Voctory Sport itsindirwa Rayon Sport kuri Stade Kamena i Huye ibitego 2-1.
Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.
Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.
Mu rwego rwo kwizihiza yubire y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, hirya no hino mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sport yagaragaje ko yivuguruye ubwo yatsindaga Police FC mu mukino ya shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Remera ku cyumweru tariki 21/10/2012.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Botswana hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera tariki 20/10/2012.
Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.
Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.
Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.
Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.
Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.
U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.
Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.