Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Sewnet Bishaw, yizeye kuzatsindira Amavubi i Kigali mu mukino wo kwishyura, maze akajyana ikipe ye mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe ya Mukura Victory Sport itaragura umukinnyi n’umwe kugeza ubu, ngo iri mu biganiro n’abakinnyi benshi, harimo abakinaga muri Bugesera FC, muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse hari n’Abarundi.
Serugaba Eric wakinaga muri Kiyovu Sport, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, akaba yamaze no gusinya amasezerano yo gukinira iyo kipe y’umugi wa Kigali, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Amahirwe yo kujya mu gikombe cya CHAN ku ikipe y’u Rwanda yagabanutse, ubwo yatsindirwaga i Addis Ababa n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yizeye ko u Rwanda ruzatsindira Ethiopia iwayo i Addis Ababa kuri icyi cyumweru tariki ya 14/07/2013, ubwo amakipe yombi azaba ahatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013 irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia aho igiye gukina n’ikipe y’icyo gihugu mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, aratangaza ko iyo kipe yamaze kuzana abakinnyi bane bashya, ikaba kandi irimo kuganira n’abandi bagomba gusinya amasazerano mu gihe gitoya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sport, Abdallah Murenzi, aratangaza ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2013 ikibazo cy’imyenda y’iyi kipe kizaba cyakemutse burundu.
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, irakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC, mu rwego rwo kwitegura neza umukino izakina na Ethiopia mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya CHAN.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, bwatangije icyumweru bise ‘Rayon Sport fans week’ cyo gukusanya amafaranga azafasha iyo kipe mu kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ‘Jeux de la Francophinie’ izabera i Nice mu Bufaransa, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe y’umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.
Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakomeje gukorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, bitegura gukina na Ethiopia umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN uzabera i Addis Ababa ku cyumweru tariki 14/7/2013.
Abatoza batandatu nibo batanze impapuro zabo basaba gutoza ikipe ya Bugesera FC yo mu kicyiro cya kabiri. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazamenyekana umutoza uzaba watoranyijwe; nk’uko bitanganzwa n’uumunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Bugesera FC.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC buratangaza ko umukinnyi Ndahinduka Michel bakunze kwita Fils agifite amasezerano muri iyo kipe nubwo yasinye amasezerano mashya mu ikipe ya APR FC.
AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki ya 6/7/2013.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye kuri uyu wa 04 Nyakanga 2013 ikipe ya Bralirwa yapfunyikiye umurenge wa Busoro ibitego 2 kuri 1 mu mukino ya gicuti wahuje ayo makipe yombi.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rwasohowe na FIFA tariki 04/07/2013, u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ruva ku mwanya wa 135 rujya ku mwanya wa 134.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bwumvikane n’umuterankunga ‘Imbuto Foundation’ ndetse n’amakipe arebwa n’igikombe cy’Amahoro, bafashe icyemezo cy’uko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, naho umwanya wa gatatu uvanwaho burundu.
Rutahizamu Lomami André wakiniraga ikipe ya La Jeunesse ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Police FC, mu gihe bidahindutse akaba agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu cyumweru kimwe.
Igihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinirwa bikomeje kuba urujijo nyuma y’aho ikipe ya APR FC igomba guhatanira umwanya wa gatatu yabuze uko iva mu gihugu cya Soudan kubera kubura indege.
Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Sudan, yavuye muri iryo rushanwa itabashije guhembwa, nyuma yo gutsindwa na El Merreikh igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku wa mbere tariki 01/07/2013.
Vital’o FC, ikipe yari ihagarariye u Burundi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2013 ryaberaga muri Sudan, niyo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye mu mujyi wa Elfasher mu ntara ya Darfur.
Amahirwe ya Rayon Sport yo kongera kwegukana igikombe cya CECAFA ku nshuro ya kabiri yarangiye ubwo yatsindwaga na Vital’o yo mu Burundi igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye Elfasher muri Soudan ku wa gatandatu tariki 29/06/2013.
Kapiteni wa Kiyovu Sport Eric Serugaba warangije amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubu arashakishwa cyane na AS Kigali ishaka kumugura, ndetse akaba amaze iminsi akorera imyitozo muri iyo kipe y’umugi wa Kigali.
APR FC yamaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kirimo kubera muri Soudan, nyuma yo gusezerera El Merreikh yo muri Soudan iyitsinze penaliti 3-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye ku wa gatanu tariki ya 28/6/2013.
Rayon Sport yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’, nyuma yo gusezerera Uganda Revenue Authority (URA) yo muri Uganda iyitsinze ibitego 3-2, ikazakina na Vital’o yo mu Burundi muri ½ cy’irangiza, ku wa gatandatu tariki 29/06/2013.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2013 wagombaga kuzakinwa ku wa kane tariki 04/07/2013 wimuriwe ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, bitewe n’uko APR FC igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu muri icyo gikombe, ubu iri muri CECAFA muri Soudan.
APR FC yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan, nyuma yo gusezererqa Express yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-0.
Rayon Sport yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ibera muri Soudan nyuma yo kunyagira Ports yo muri Djibouti ibitego 4-1 kuri uyu wa mbere tariki 24/06/2013.