Nyuma yo kunyagirwa na Manchester City ibitego 4-1 muri shampiyona, Manchester United yikosoye ubwo yatsindaga Liverpool igitego 1-0 mu mukino wa Capital one Cup kuri uyu wa gatatu tariki 25/09/2013.
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali y’abagore, akaba anakunze kuba umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda y’abagore, asanga u Rwanda rushobora kuzasezerera Kenya, ubwo amakipe yombi azahura mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri 2014.
Nyuma y’amezi 2 amarushanwa yateguwe n’akarere ka Muhanga yari agamije gukangurira abaturage kwitabira amatora y’abadepite, yasojwe tariki 22/09/2013 ikipe y’ingabo z’Igihugu zikorera muri brigade ya 411 ariyo yegukanye igikombe.
Rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuzayikinira.
Shampiyona zitandukanye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi zarakomeje muri iyi weekend turangije. Mu Bwongereza Arsenal yihereranye Stoke City iyitsinda ibitego 3-1. Manchester City yihereranye Manchester United mukeba wayo maze iyinyagira ibitego 4-1.
Ikipe ya Rayon Sport yongeye kwegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Cup’ yikurikiranya, ikaba yongeye gutsinda Kiyovu Sport ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 22/09/2013.
Kuri icyi cyumweru tariki 22/9/2013, ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport nizo zikina umukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe na Kompanyi yitwa ‘Football Rwanda Media’, nyuma yo kwitwara neza zigasezerera Mukura Victory Sport na AS Kigali muri ½ cy’irangiza.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko bizeye ko Meddie Kagera azabakinira muri shampiyona y’uyu mwaka, naho kugura Kabange Twite byo ngo bisa n’ibizagorana kuko ikipe ya FC Lupopo ivuga ko afitanye nayo amasezerano.
Ikipe y’akarere ka Rusizi, Espoir FC, ikomejye gukina n’amakipe yo mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi tariki 28/09/2013.
Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beken akaba atoza Etincelles FC atangaza ko abakunzi b’iyi kipe cyangwa akarere ka Rubavu bamutegeye miliyoni 3 yaranginza igice cya shampiyona ari ku mwanya wa mbere.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yigijwe inyuma ho icyumweru kimwe, amakipe akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ahanini bamenyereza abakinnyi bashya bongewe muri ayo makipe.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, nyuma yo gusezererwa , kuri uyu wa gatatu yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda, inganya na Congo Brazzaville igitego 1-1.
Nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, tariki 10/09/2013, yanganyije n’Ubufaransa ubusa ku busa mu mukino wa kabiri mu itsinda mu irushanwa ririmo guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ribera i Nice mu Bufaransa.
Umukinnyi Nsabimana Eric ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara amezi hagati y’arindwi n’umunani adakina umupira w’amaguru nyuma yo kugira imvune ikomeye, ubwo yakiniraga ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa gicuti mu Bufaransa ubwo yiteguraga imikino ya ‘Francophonie’.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buratangaza ko n’ubwo nta gihe runaka cyatangwa, ngo hari icyizere ko muri ako karere bazongera bakagira ikipe y’umupira w’amaguru iri mu cyiciro cya mbere.
Amakipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaraye atsinzwe mu mikini ibiri yakinnye ku cyumweru tariki ya 08/09/2013 i Cotonou muri Benin n’i Nice mu Bufaransa. Ikipe nkuru yatsinzwe ibitego 2 ku busa mu mukino gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2014, naho ikipe y’abari munsi y’imyaka 20 itsindwa na Canada 1-0 mu mikino (…)
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, kuri icyi cyumweru tariki ya 08/09/2013, irakina umukino wayo wa mbere n’igihugu cya Canada mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Jeux de la Francophonie 2013) irimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, bwana Richard Tardy avuga ko imyitozo yakoze imwemerera kwitwara neza imbere y’ikipe ya Congo Brazzaville bakina kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/9/2013, ku munsi wa mbere w’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaranda, Jeux de la Francophonie.
Umunya-Brasil Kaka Ricardo Izecson Santos Leite, wakiniraga Real Madrid yerekeje mu ikipe yahozemo ya AC Milan ku buntu nubwo yari yaraguzwe miliyoni 67€ ubwo yerekezagamuri Real Madrid muri 2009.
Bwa mbere mu Rwanda kuri icyi cyumweru tariki 01/09/2012, haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup” gihuza Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa cyenda n’igice.
Umunya-Cameroun Samuel Eto ‘Fils’, wakiniraga ikipe ya Anzhi Makhachkala mu Burusiya, kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira ikipe ya Chelsea, akazahabwa miliyoni 7 z’ama pounds muri icyo gihe.
Kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, mu mugi wa Monaco mu Bufaransa habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League 2013/2014).
Shangazi Rugina, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukunda imikino cyane cyane umupira w’amaguru, yitabye Imana ku wa gatatu tariki 28/08/2013 azize uburwayi.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya La Jeunesse bavuga ko ikipe yabo izitabira shampiyona ya 2013/2014, bitandukanye n’ibyo umuyobozi wayo John Uwintwari yandikiye FERWAFA avuga ko ikipe abereye Umuyobozi itazakina shampiyona itaha ndetse ikaba yari yamaze gusimbuzwa Etincelles yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.
Ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeunesse bwatangaje ko ikipe yabo itazitabira shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 21/09/2013, kubera ko ari nta mikoro ifite, nyuma y’aho sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga isheshe amasezerano bari bafitanye.
Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013.
Mu rwego rwo gutegura neza shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro by’uko yakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu karere harimo Yanga yo muri Tanzania na Vital’o yo mu Burundi.
Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sport atangarije ko akeneye abakinnyi babiri bakina ku busatirizi, iyo kipe irimo kugerageza ba rutahizamu babiri Ngunga Robert na Cyubahiro Jacques uwo bazashima akazahita asinya amasezerano.
Ubwo shampiyona zo mu bihugu by’i Burayi zatangiraga mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe asanzwe azwi ndetse yanatwaye ibikombe bya Shampiyona muri saison yashize iwayo, yatangiye yigaragaza cyane.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze ibitego 3-0 ikipe ya Police FC mu mukino wa gicuti wabereye i Remera ku wa gatanu tariki 16/8/2013.