Shampiona y’icyiciro cya mbere 2015/2016 iratangira taliki ya 18/09/2015 APR Fc na Rayon Sports zerekeza I Rubavu,zizahure ku munsi wa gatandatu.
Imbere y’abafana benshi kuri Stade Amahoro ,ikipe ya Ghana yakoze imyitozo yitegura umukino uyihuza n’Amavubi kuri uyu wa gatandatu
Ikipe ya Ghana yaraye isesekaye I Kigali ahagana i Saa tatu z’ijoro, irakora imyitozo kuri Stade Amahoro uyu munsi.
Bitarenze iminsi itatu ikipe ya Rayon Sports iratangaza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,aho abanyamahanga babiri aribo bazatorwamo umwe
Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA,u Rwanda mu mupira w’amaguru rwazamutse imyanya 13, runaza imbere mu gukusanya amanota menshi
Amagaju yarangije shampiona ya 2014/2015 ku mwanya wa 8,yahaye intego umutoza wayo kuza ku mwanya wa kane,nawe ayizeza amanota 40
Umufana usanzwe ari uwa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Police Fc aguzwe.
Rushenguziminega ukina mu ikipe ya FC Lausanne-Sport,yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yamaze kugera mu Mavubi ari kwitegura Ghana.
Ikipe y’Amagaju iratangaza ko yiteguye kurekura rutahizamu Muhindo Jean Pierre, mu gihe amakipe ya SUnrise ariyo avugwa ko ashobora kumwegukana
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi ryatoye umunya Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru ku mugane w’I Burayi.
Kuri uyu wa gatanu kuri Stade Amahoro harabera umukino wa gicuti hagati y’Amavubi na Ethiopia guhera i Saa cyenda n’igice
Bidasubirwaho Manchester United ikimara gutsinda Club Brugge mu mikino yombi, yerekeje mu matsinda y’amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi.
Muri ½ cy’amarushanwa y’Agaciro development Fund,Sunrise yasezereye Rayon Sports,yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Police Fc yasezereye Musanze
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti wa Ethiopia ndetse n’umukino uzahuza u Rwanda na Ghana taliki ya 05 Nzeli 2015,abakinnyi 26 bamaze guhamagarwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu .
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Mukura ibitego 2-1, mu gihe ikipe ya APR Fc isezerewe na Police kuri Penaliti 4-3,nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino y’Agaciro Development Fund.
Kuri uyu wa gatatu harakomeza imikino y’Agaciro Development Fund,aho ikipe ya Rayon Sports iza kwisobanura na Mukurai Muhanga, mu gihe APR Fc nayo iza kuba ikina Police Fc ku Kicukiro.
Ku munsi wa kabiri w’imikino y’Agaciro Development Fund,ikipe ya Rayon Sports itangiye itsinda ikipe y’Amagaju iyisanze iwayo mu Karere ka Nyamagabe,aho yayitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe n’umukinnyi uri mu igerageza witwa Davies.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza yari yakomeje,aho ikipe ya Manchester City ku kibuga cyayo yanyagiye ikipe ya Chelsea ibitego 3-0,mu mukino w’umunsi wa kabiri w’iyo shampiona.
Ku munsi wa mbere w’imikino y’Agaciro Development Fund yabaye kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Mukura yaje kwihererana ikipe y’Amagaju iyinyagira ibiotego 4-0, mu gihe ikipe ya Marines yasubiye mu cyicro cya kabiri yaje gutsinda Musanze 1-0
Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo imikino y’agaciro Development Fund itangire,haje ku ba impinduka ku ngengabihe y’ayo marushanwa,aho amakipe yahise ashyirwa mu matsinda maze amakipe yombi akazagenda ahura hashingiwe ku turere aherereyemo.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushakisha umutoza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015-2016,aho kugeza ubu abatoza bagera kuri batanu bari mu biganiro n’iyi kipe ya Rayon Sports,kugira ngo batoranywemo uzatoza iyi kipe y’i Nyanza.
Mu rwego rwo kwitegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cya 2017,ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yateguye umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia taliki ya 28 Kanama 2015
Mu gihe habura iminsi igera kuri ine ngo mu Rwanda amarushanwa yitiriwe "Agaciro Development Fund", ikipe y’akarere ka Rusizi ariyo Espoir Fc yamaze gutangaza ko ititeguye kwitegura aya marushanwa azatangira kuri uyu wa gatandatu
Amakipe agera kuri 16 niyo biteganijwe ko azitabira irushanwa ryitriwe Agaciro Development Fund,irushanwa biteganijwe ko rizatangira taliki ya 15/08 kugeza taliki ya 30/08/2015.
Ikipe ya police Fc ikomeje imyiteguro ya Shampiona,aho nyuma yo gutsinda ikipe ya APR Fc 1-0,yongeye gutsinda ikipe y’Amagaju Fc igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu.
Ubuyobozi bushinzwe imikino mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Ruhango, buravuga ko nyuma yo kubona ko hari abana benshi bafite imano zitandukanye mu mikino yose ariko ntizibashe kumenyekana zigapfa ubusa, bashyizeho ingamba kubakurikiranira hafi.
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA,u Rwanda rwongeye gutakaza imyanya 13 aho rwavuye ku mwanya wa 78 rwariho mu kwezi gushize,rukaba rwagiye ku mwanya wa 91 ku isi mu mupira w’amaguru
Mu rwego rwo kwitegura shampiona y’umwaka w’imikino wa 2015/2016,ndetse no gusuzuma abakinnyi baguzwe n’aya makipe yombi,kuri uyu wa gatandatu ikipe y’Amagaju na Police Fc barakina umukino wa gicuti
Umutoza w’ikipe y’igihugu "Amavubi" Johnattan Mckinstry tamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba mu mwiherero uzabera mu gihugu cya Ecosse n’ubwo igihe cyo kujyao kugeza kuri uyu mwanya kitaramenyekana.
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itoreye komite nshya ,kuri uyu wa gatatu nibwo Komite icyuye igihe iza guhereza ububasha bwo gukora Komite nshya iyobowe na Gacinya Denis watowe kuri iki cyumweru