Ku buryo butoroshye ikipe ya Rayons Sports ibashije gukura intsinzi ku ikipe ya Sunrise, aho iyitsinze ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino wabereye ku kibuga cya Sunrise i nyagatare.
Ikipe ya APR Fc yatsinze Etincelles igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye i Rubavu
Ndizeye Jimmy na Kalisa Francois batozaga Espoir bamaze gusezererwa nyuma yo gushinjwa umusaruro muke mu gice cya mbere cya Shampiona y’uyu mwaka
Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović utoza APR Fc aratangaza ko ikipe ye ifite ikibazo cy’ubusatirizi nyuma yo kunganya na Espoir Fc kuri uyu wa Gatatu
Muri tombola y’imikino ya Play-off muri CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports itomboye Costa do Sol yo muri Mozambique.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports iza kumenya ikipe bazahura muri 1/16 (play-off) cya CAF Confederation Cup muri Tombola ibera i Cairo
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR Fc iraza kwakira Espoir Fc idafite bamwe mu bakinnyi barimo Hakizimana Muhadjili
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umutoza Mashami Vincent yahamagaye Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 agomba kuzakina na Kenya
Nyuma y’umukino wo kwishyura Rayons Sport yatsindiwemo na Mamelodi Sundowns ibitego bibiri ku busa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega ufite icyicaro mu Mujyi wa Pretoria, yabonanye n’ikipe ya Rayons Sport.
Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ikipe ya APR Fc ubu igiye gutangira gukina imikino y’ibirarane guhera kuri uyu wa Gatatu
Umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo Ivan Minnaert agiye guhabwa amasezerano mashya nyuma yo gushima umusaruro we mu mikino mike amaze kuyitoza
Ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kubona itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo
Ikipe ya APR Fc yongeye gusezererwa itarenze umutaru n’ubwo yari ibashije gutsinda Djoliba ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro
Rayons Sport irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018, igana muri Afurika y’Epfo, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, uzayihuza na Mamelodi Sundowns.
Tombora igaragaza uburyo amakipe azahura muri 1/4 cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ndetse n’andi akomeye mu Burayi (Champions League) imaze kuba kuri uyu wa Gatanu.
I saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018, Djoliba Athletic Clubigizwe n’ abakinnyi 18, n’ababaherekeje bagera ku 10 bageze mu Rwanda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, nyuma y’inama yari yitabiriye yaberaga i Kigali.
Akanama gashinzwe amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi, kemeje Kandidatire ya Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, wiyongereye mu bifuza kuyobora iri shyirahamwe.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo 0-0, mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu
Mu mikino yo ku munsi wa 13 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, Rayons Sport itsinze Gicumbi igitego 1 ku busa, ihita ishyikira mu manota ikipe ya APR Fc iherutse kuyitsinda igitego kimwe ku busa.
Ikipe ya AS Kigali ntibashije kubona amahirwe yo kuyobora urutonde rwa Shampiona nyuma yo kwishyurwa mu minota ya nyuma na Police Fc
Nyuma y’Umukino wahuje Rayons Sport na APR FC mu mpera z’iki cyumweru, ugasoza APR FC iyitsinze igitego kimwe ku busa, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ukinira APR yatunguwe n’abafana ba APR bamukorera isabukuru y’imyaka 27 bavuga ko amaze ku isi.
Ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kwihimura kuri APR Fc yaherukaga kuyitsinda mu gikombe cy’intwari , aho yongeye kuyitsinda 1-0
Romami Andre wari umaze iminsi aba muri Zambia aho yashakaga ikipe, agiye kugaruka muri Kiyovu Sports nyuma yo kubura ikipe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascene wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya wo guhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ikipe ya Rayon Sports isezereye LLB y’i Burundi nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Burundi
Mu mukino ubanza wwa CAF Confederation Cup, APR Fc yo mu Rwanda inyagiye Anse Reunion yo muri Seychelles ibitego 4-0 kuri Stade Amahoro
Komisiyo ishinzwe amatora y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe tari ya 31 Werurwe 2018 saa munani z’amanywa, muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’ingabo ni yo yegukanye Shampiona ihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda RBA ibitego 2-1
Nyuma y’aho amasezerano ya Tharcille Latifah Uwamahoro arangiriye, ubu Ferwafa yamaze gushyiraho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo