Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA rugaragaza uko amakipe akurikirana, ubu u Rwanda rurabarizwa ku mwanya wa 116 ruvuye ku 113
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 mu mukino wakinwe mu mvura
Irushanwa ry’umunsi w’intwari ryari riteganyijwe gutangira tariki 23/01/2018, ryamaze kugarurwa imbere aho ritangirwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko kugeza ubu imaze kwinjiza amafaranga arenga 2,000,000 Frws atangwa n’abafana bishyura ku myitozo
Ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports zateguye imikino ya gicuti igomba gukinwa kuri uyu wa Gatatu, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bashya no kwitegura imikino bafite imbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN wa 2018, maze Djihad Bizimana atoranywa nk’umukinnyi witwaye neza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo gutambagira Grand Stade de Tanger baza gukiniraho na Nigeria
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryamaze guha ibyangombwa Rayon Sports, byemerera Diarra kuva muri Daring Club Motema Pembe (DCMP), akayerekezamo.
Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere
Rayon Sports yamaze gusinyisha Hussein Shabani uzwi ku izina rya Tchabalala, wakiniraga ikipe y’Amagaju ku mwanya wa ba Rutahizamu, imuguze 5,500,000Frw.
Mu mukino wa nyuma utegura CHAN wabereye muri Tunisia, Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 4-1
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey mu mukino wa gicuti ahuramo na Algeria, yakozemo impinduka ebyiri mu ikipe isanzwe ifatwa nk’iya mbere
Amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, agiye guhatanira igikombe cy’intwari kizatangira tariki 23/01/2018
Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yatangaje ko atifuza gutakaza Mugisha Gilbert washoboraga gutizwa Amagaju kugira ngo babone Shabban Hussein Tchabalala
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uko ari 23, bahawe numero bazaba bambaye ku myenda yabo muri CHAN izabera Maroc
Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bari mu kiruhuko, imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo abanyamahanga batanu
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wo gutegura CHAN, Amavubi yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru
Umukino wa gicuti waberaga i Tunis hagati ya Sudani n’Amavubi, urahagaritswe nyuma yo gushyamirana mu kibuga kwakuruwe n’abakinnyi ba Sudani
Jeannot Witakenge wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports, agiye kuba umutoza muri Rayon Sports, akaba ashobora gutangira akazi kuri uyu wa mbere
Mu gikombe cyahariwe kwizihiza umunsi w’intwari, Rayon Sports izatangira ikina na Police Fc, mu gihe APR izakina na AS Kigali
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo muri i Sousse muri Tunisia, nyuma aho itegereje imikino ya gicuti itangira kuri uyu wa Gatandatu
Rwemarika Félicité wiyamamaje ari umwe nyuma y’uko Nzamwita Vincent Degaule bari bahanganye akuyemo kanditatire, atsinzwe n’imfabusa aho mu majwi 52 yatoraga abonye amajwi 13 imfabusa zigira 39.
Nzamwita Vincent Degaule wari umaze imyaka ine ari Perezida wa FERWAFA, yeguye ku buryo butunguranye mu matora yo kongera kuyobora iri shyirahamwe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azajyana muri CHAN, aho havuyemo batatu bakinnye CECAFA hakiyongeramo abandi batatu
Umwaka wa 2017 wabaye umwaka w’ibyishimo mu mikino imwe, uza no kuba uw’akababaro kuri benshi babuze abo bakundaga binyuze muri Siporo
Ku kibuga cyayo, Gicumbi yanyagiwe n’Amagaju, umutoza wayo avuga ko abakinnyi bakinnye nta bushake kubera gutekereza umushahara.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa, Madamu Rwemarika Felicitee yaraye atangaje imigabo n’imigambi ye yiganjemo impinduka mu isura y’umupira w’amaguru
Ikipe ya APR Fc yaherukaga gukina mbere ya CECAFA, yongeye gusubira mu kibuga ikina n’Amagaju, umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.
Abafana b’ikipe ya Etincelles baratangaza ko kugeza ubu ari bo bafana ba kabiri mu bwinshi nyuma y’abafana ba Rayon Sports
Ikipe ya Etincelles yongeye kubabaza Rayon Sports ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri Stade Umuganda