Mu Karere ka Rubavu abafana bitabiriye umukino uza guhuza ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bari gupimwa icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye uduce tumwe na tumwe twa Congo.
Meddie Kagere na Djihad Bizimana bamaze kugera i Kigali aho bagomba gufatanya n’abandi kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Centrafurika
Ikipe ya APR Fc imaze gutombora Club Africain yo muri Tunisia, naho Mukura itombora Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umutoza wa Centrafrika Raoul Savoy yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba guhatana n’Amavubi, abakinnyi barimo Geoffrey Kondogbia wa Valence yo muri Espagne
Ikipe ya APR FC ikuye intsinzi y’Ibitego 2-0 imbere ya Etincelles, mu gihe Mukura yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 Ugushyingo 2018 Mashami Vincent umutoza w’Ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 27 batagaragaramo amazina yari amaze igihe yiganza mu ikipe y’igihugu nka Captain Haruna Niyonzima na Migi bari mu bamaze gukina igihe kirekire mu Mavubi.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura bus nshya izajya itwara abakinnyi, ikazajya itwara abantu bagera kuri 53
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Gicumbi ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mukura Victory Sports itsindiye Kiyovu ku Mumena igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, APR nayo itsindira Marines i Rubavu.
Mu mukino usoza iy’umunsi wa gatatu wa Shampion, Rayon Sports itsinze Sunrise ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, nta buryo bukomeye bwigeze buboneka ku mpande zombi, umukino urangira APR itsinze ibitego 2-0
Nyuma y’umukino Musanze yatsinzwemo na Muhanga, umutoza Ruremesha yanenze cyane Mukansanga Salma wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiona yabaye uyu munsi, Kiyovu, Muhanga na Police zegukanye amanota atatu, maze Kiyovu ihita iyobora urutonde rwa Shampiona
Myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange Jimmy, yongereye amasezerano y’amezi atatu mu ikipe ya Rayon Sports
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, asanga kuba umukino w’Amavubi na Congo warashyizwe i Rubavu, ari amahirwe kuri Congo.
Mu mukino uzwi nka El Classico uhuza Fc Barcelone na Real Madrid, warangiye Fc Barcelone inyagiye Real Madrid ibitego 5-1
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 2-1
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiona, APR yakuye amanota atatu i Musanze, As Kigali inganya na Kirehe
Ku mukino wahuje Police Fc na Espoir, Police ikayinyagira ibitego bitanu kuri kimwe, Stade ya Kigali uyu mukino wabereyeho yagaragayemo abafana batageze ku ijana.
Mu mukino utanogeye ijisho, ikipe ya Kiyovu Sports na Marines zanganyije 0-0, mu mukino wabereye kuri Stade Mumena I Nyamirambo.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino, yatangaje ko mu bintu yaganiriye na Perezida Kagame harimo kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru
Muri Petit Stade I Remera, rayon Sports yaraye ikoze ibirori byo kumurika umwambaro mushya ndetse inaha abakinnyi numero bazajya Bambara
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, uri mu Rwanda mu nama y’abayobozi bakuru ba FIFA.
Umuhanzi Senderi International Hit usanzwe ahimba indirimbo zirimo n’iz’amakipe, yamaze guhimbira Rayon Sports indirimbo nshya
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mpira w’amaguru ubu rurabarizwa ku mwanya wa 138 ku isi
Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa, igikomangoma cya Bahrain cyaraye kigeze i Kigali aho cyaje kwitabira inama ya FIFA izabera i Kigali
Cassa Mbungo wari umaze umwaka atoza Kiyovu Sports yamaze gusezera ku mirimo ye kubera kudahembwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa FIFA Gianni Infantino yageze mu Rwanda aho aje kuyobora inama ya FIFA