Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na USM Alger ibitego 2-1, mu mukino wa gatatu w’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Amakipe agomba kwitabira CECAFA y’ibihugu izabera mu Rwanda guhera ku itariki 19 kugeza tariki 27 Nyakanga 2018 , yamaze kugera mu Rwanda yose.
U Bufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya kabiri butsinze Croatia, nyuma y’imyaka 20 bwegukanye icya mbere.
Ikipe y’igihugu y’u Buligi itwaye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego bibiri ku busa, mu mukino wo guhatanira uyu mwanya waberaga Saint Petersburg.
Amavubi y’abagore akomeje imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitegura imikino ya CECAFA y’abagore izabera hano mu Rwanda.
Ku nshuro ya mbere Croatia ibashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1.
Azam yasezereye Gor Mahia na Simba yasezereye JKU yo muri Zanzibar, nizo zizakina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itsinze Ububiligi, igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya
Ikipe ya Rayon Sports inyagiwe ibitego 4-2 na Azam Fc, ihita isezererwa muri CECAFA Kagame cup
Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, Rayon Sports itsinze Lydia Ludic y’i Burundi ihita ibona itike ya 1/4 cy’irangiza
Mu mukino wa nyuma usoza imikino y’icyiciro cya kabiri, Intare Fc yatsinze Muhanga yegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri
Mu mukino Rayon Sports yari itegerejeho kubona itike ya 1/4, yishyuwe mu minota ya nyuma na AS Ports yo muri Djibouti
Umukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri ugomba guhuza Intare Fc na Muhanga, uraba kuri uyu wa Gatatu hizihizwa umunsi wo Kwibohora
Ikipe ya Rayon Sports na Sosiyete y’ubucuruzi ya Airtel-Tigo basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’igerageza azamara amezi atandatu
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda, yamaze kwerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya
Shampiona y’icyiciro cya mbere 2017/2018, yasojwe ikipe ya APR Fc ari yo yegukanye igikombe cya Shampiona, naho Gicumbi na Miroplast zisubira mu cyiciro cya kabiri
Ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya 17 cya Shampiona nyuma yo gutsinda ikipe ya ESPOIR ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Gor Mahia, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri
Mu mikino y’umunsi wa 28 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR na As Kigali zongeye gutsinda, Rayon Sports Kiyovu na Mukura Vs ziratakaza
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza igihe gisigaye ngo Umwaka w’imikino urangire ndetse n’umwaka utaha.
Ku munsi wa 27 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, waranzwe no guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports, naho Rayon Sports yongera kubona amanota atatu
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyezamu akaba na Kapiteni yahagaritswe burundu mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo
Ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro
Mu mpera z’iki cyumweru haraza gukinwa imikino ya 1/2 yo kwishyura, aho izizatsinda zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe isi yose ihanze amaso Igikombe cyisi mu mupira w’amaguru kiri kubera mu Burusiya, abakurikirana imipira bakoresheje Kwesé TV bazahabwa amahirwe yo gutsindira amafaranga.
Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.
Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports, abatoza batatu bahagaritswe igihe kitazwi
Mu mukino wa nyuma w’ikirarane, APR na Police Fc zinganyije 1-1, As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo