Abakinnyi ba Kiyovu Sport batunguwe n’inkuru y’uko uwari umutoza wabo Kayiranga Baptiste yeguye ka kazi ku wa kane tariki 17/01/2013, ubwo yari arangije kubakoresha imyitozo.
Rayon Sport na Kiyovu Sport zizahatanira akayabo k’ibihumbi 6000 cy’amadolari mu mukino uzayahuza ku cyumweru tariki 20/01/2013 kuri Stade Amahoro i Remera, mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com rwerekana amashusho y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda.
Kuva tariki 19/01/2013 kugeza tariki 10/02/2013, muri Afurika y’Epfo hazabera imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba ikinwa ku nshuro ya 29 mu mateka yacyo. Icyo gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 azahatanira kucyambura Zambia yagitwaye muri 2012.
Nyuma yo kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport ndetse bikavugwa ko umukinnyi Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ ashobora kwirukanwa, ubuyobozi bw’iyo kipe buratangaza ko buzamugumana ndetse bakanashaka abandi bakinnyi bo kumwunganira.
Meddie Kagere umaze iminsi akinira ikipe ya Etoile Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya ariko akaba atarahagiriye ibihe byiza, agiye kugaruka mu Rwanda akazakinira ikipe ya Rayon Sport amezi atandatu.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko butazishyura amafaranga miliyoni esheshatu Ali Bizimungu wari umutoza wungirije akaza gusezererwa ashinjwa kutavuga rumwe n’umutoza mukuru Didier Gomes Da Rosa.
Police FC yasoje imikino ya shampiyona ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali yari iwuriho igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/01/2013.
AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu mwaka ushize, yatangiye iy’uyu mwaka yitwara neza ikaba yatsinze ESIR ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2013.
Myugariro wa APR FC Emery Bayisenge yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Zulte-Waregem FC yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.
Rutahizamu wa Rayon Sport, Sina Gerome, yahawe igihano cyo gukatwa 1/3 cy’umushahara ahembwa buri kwezi, nyuma yo gusiga bagenzi be, akerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo nta ruhushya yasabye.
Ikidasanzwe cyagaragaye kuri uwo mukino warangiye Rayon isinze bigoranye ibitego 3 kuri 2 ni imyinjirize irimo akavuyo, umuvundo no kurwana kuri stade ya Muhanga, ahari amatike ya 5000, 2000 n’1000.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko hari gushakwa uburyo ikibuga cya Stade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze n’icya Stade ya Gicumbi, mu karere ka Gicumbi, bisanwa bikajya bikinirwaho bimeze neza.
Mu rwego rwo kongera ibitego bafite muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, ikipe y’intara y’Amajyaruguru (Musanze FC) yaba igiye kugura rutahizamu w’umuhanga, uzayifasha kuzamura ibitego bafite ndetse no kwigira imbere mu myanya.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Muhanga igarukiye mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ndetse stade ya Muhanga igakorwa neza, abakunzi ba ruhago bishimiye ko bagiye kongera kubona imikino myinshi hafi yabo ariko bahangayikishijwe nuko ikipe yabo itsindwa umusubizo.
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu, yasezerewe muri iyo kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru wayo Didier Gomes da Rosa, akaba yasezerewe akurikira abakinnyi batatu bagaragaje umusaruro mukeya muri iyo kipe.
Ikipe ya Liverpool yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umwongereza Daniel Sturridge wakiniraga ikipe ya Chelsea, akaba yaguzwe miliyoni 12 z’ama pounds. Ubwo Chelsea yatakazaga rutahizamu wayo, yari irimo kurambagiza rutahizamu wa Newcastle United, umunya-Senegal, Demba Ba.
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imimikino mu Rwanda (AJSPORT), abanyamakuru 30 b’imikino b’ibitangazamakuru bitandukanye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imisifurire y’umupira w’amaguru.
Umukinnyi wa APR FC, Bayisenge Emery, agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya SV Zulte Waregem yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe ko azagenda taliki 12/01/2013 akagaruka 12 Gashtantare.
Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.
Rayon Sport na APR FC zanganyije ibitego 2-2 mu buryo butunguranye, nyuma y’aho Rayon Sport yari yabanje kubona ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 30/12/2012.
Mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sport kugirango bazabashe gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 30/12/2012, ubuyobozi bw’iyo kipe bwemereye buri mukinnyi wayo amadolari 300.
Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, aratangaza ko ikipe yabo yiteguye neza kandi igomba gutsinda umukino wa shampiyona bafitanye na APR FC tariki 30/12/2012, bakazarangiza umwaka bari imbere yayo ku rutonde rwa shampiyona.
Ubuyobozi bwa Etincelles FC ikaba ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona bwafashe icyemezo cyo kuzana undi mutoza witwa Safari Buuni uzwi ku izina rya Bresilien, akaba azatangira imirimo ku wa mbere tariki 31/12/2012.
AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampoyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26/12/2012.
Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na Etencel kuri stade ya Muhanga tariki 26/12/2012, Rayon yaje gutsinda Etencel ibitego bitatu kuri bibiri.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Luanda na Angola igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade du 11 Novembre ku wa gatandatu tariki ya 22/12/2012.
Abahagarariye Umuryango wa Rwamagana City barasaba ko Intara y’Iburasirazuba yabagenera amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 920 kuko yabasabye ikipe yabo y’umupira w’amaguru Rwamagana City FC ngo ijye iyitera inkunga ariko ntiyubahiriza amasezerano.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) ryemeje ko Umunya-Cote d’Ivoire YayaToure ukinira Manchester City mu Bwongereza ari we mukinnyi mwiza wa Afrika w’umwaka wa 2012 . Umwaka ushize nabwo niwe wegukanye uwo mwanya.
Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) yagaragaje ko Real Madrid yo muri Espagne na Manchester yo mu Bwongereza zizahura.
Ku rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara tariki 19/12/2012 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 134, bivuze ko rwamanutseho imyanya 12. Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 122.